Kigali

Danny Vumbi arasaba abanyarwanda kumutora mu marusharunwa mpuzamahanga ya ‘BAE Award Africa 2020’

Yanditswe na: Mbarubukeye Etienne Peacemaker
Taliki:15/10/2020 15:30
1


Gutangira gushyigikira Mico The Best na Danny Vumbi muri ibi bihembo binyuze mu matora yo kuri internet, byatangiye none ku wa 15 Ukwakira 2020, bizasozwa ku wa 31 Ukwakira 2020. Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaba ku wa 29 Ugushyingo 2020 mu birori bizabera ahitwa Glo-Ran Hotel and Event Place.



Danny Vumbi na Mico the Best bari mu bahataniye ibihembo bya Brave African Entertainers ‘BAE Award Africa 2020’ bizatangirwa muri Nigeria babikesha indirimbo zabo. Danny Vumbi  ahatanye mu byiciro bibiri harimo icy’indirimbo nziza y’umwaka ifite umuziki ugizwe n’ibicurangisho byinshi [Alternative Song of the year] n’icy’indirimbo ifite amashusho meza y’umwaka [Music Video of the year]. Kuruhande rwa Mice The Best we ari guhatanira igihembo mu cyIiciro cya [Song Of the Year{] "IGARE"

Ku rubuga rutegura iri rushanwa rwa https://vote.baeaward.com batangiye gutora abahanzi.

 Kanda hano ushyigikire Danny Mubi mu cyiciro cya Alternative song of the year 

kanda hano ushyigikire Mico The best mu ndirimbo igare ihataniye kuba Indirimbo y'umwaka 

Umuhanzi Semivumbi Daniel wamamaye nka Danny Vumbi mu kiganiro kigufi na InyaRwanda.com yasabye abanyarwana kumushyigikira. Yagize ati ”Ndasaba kunshyigikira bakantora nkegukana izi awards”.

               

                       Semivumbi Daniel wamamaye nka Danny Vumbi 

Iyi ni inshuro ya gatatu nyuma PAM awards na East Africa Music awards Danny Vumbi abashije kongera kwitabira irushanwa riri ku rwego mpuzamahanga. 

Ni Kenshi abahanzi Nyarwanda bitabira amarushanwa ari ku rwego mpuzamahanga ariko bagataha amaramasa. Kuri iyi ngingo Danny Vumbi asobanura ko haba hahatana benshi kandi Abanyarwanda ntibashyira ingufu mu matora.

Ibihembo bya BAE Awards biri mu byiciro 24 bigamije gushimira abahanzi n’ababa mu myidagaduro haba muri Nigeria no ku mugabane w’Afurika muri rusange mu ntego bihaye yo kugaragaza ingufu ziba mu ijwi “The Power of Voice”.

Ibi bihembo bitegurwa na Pee&Mee Intl Studio igaterwa inkunga na Funds God Foundation. Bagira bati “Buri wese ni umutsinzi.” Iri rushanwa kandi rigamije gufasha abanyempano bo muri Nigeria no muri Afurika kubageze ku rwego mpuzamahanga ‘tubagurukana mu mababa yacu’.


     Umuhanzi Mico The Best ufite indirimbo Igare iri guhatanira kuba iy'Umwaka  

Gutangira gushyigikira Mico The Best na Danny Vumbi muri ibi bihembo binyuze ku matora yo kuri internet, byatangiye none ku wa 15 Ukwakira 2020 bizasozwa ku wa 31 Ukwakira 2020. Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaba ku wa 29 Ugushyingo 2020 mu birori bizabera ahitwa Glo-Ran Hotel and Event Place.

Ukeneye gushyigikira umwe muri aba bahanzi Nyarwanda babiri babihataniyemo wanyura ku rubuga rutegura iri rushanwa rwa https://vote.baeaward.com bityo ugashyigikira umuhanzi ushaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Francine3 months ago
    Nimwamamare


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND