Abantu benshi bagira inzozi zo kuzaba abaherwe haba mu gace bakomokamo cyangwa mu gihugu muri rusannjye byaba na ngombwa bigafara umugabane. Hari abantu bagira ubutunzi bakiri bato, abandi bakabikorera bakabugeraho batakibarizwa mu rubyiruko, aha turareba abantu bakiri bato muri Afurika bafite amafaranga menshi bamwe wakwita abana bato cyane.
Gutangira urugendo rw’ubutunzi ukiri muto biguha amahirwe menshi yo kwegeranya umutungo. Mu myaka igera kuri 5, usanga umwe mu bagize ubutunzi bakiri bato baba ari ibikomerezwa mu gihe Imana yaba yabatije ubugingo. Gusa isi irahinduka ibintu bikaba gatebe gatoki maze uwakuranye ubutunzi akabubura.
Dore bamwe mu bakiri
bato bafite amafanga menshi muri Afurika.
1. Regina
Daniels-Nigeria
Regina
Daniels, yashyizwe mu bana bakize cyane b'ibyamamare akaba umwana uhembwa menshi
muri Nollywood ku myaka 20 y’amavuko. Yavutse ku ya 10 Ukwakira 2000 avukira
muri Nigeria, umutungo we uteganijwe kuba urenga miliyoni imwe
y'amadolari mu bijyanye n'ishoramari n'umutungo. Ahembwa amadorari 1,700 igihe
cyose agaragaye muri filime.
Akenshi biba
binyuze mu nkunga ya nyina, Rita Daniels
kuko nawe ari umukinnyi wa filime. Regina yatangiye gukina Filime afite imyaka
irindwi. Yatangaje benshi ubwo yashakaga umugabo akiri muto,
yashakanye na Ned Munir Nwoko; umunyapolitiki ukize muri Nigeriya,
umunyamategeko, n'umucuruzi uyobora umuryango utegamiye kuri Leta witwa Regina
Daniels Charity Foundation wibanze ku gufasha abana bamugaye.
2. Baby Lorde, Ghana
Baby Lorde ni umukobwa uvuka ku mubyeyi w’umunya-Canada,
Douglas Pitcher na Nyina w’umukinnyi w’ikinamico ukomoka muri Ghana, Kafui
Danku. Yavutse ku ya 26 Ukwakira 2016 kandi ni umwe mu bana bato bakize muri
Afurika. Ubutunzi bwe ariko ntabwo bufitanye isano n'ababyeyi be. Yatangiye
kubaka umutungo we ubwo yabonaga amasezerano ye ya mbere yo kwamamaza Royal
Monopoly Baby Diaper yambikwa abana, yahawe hafi $ 18,800.
3. Emmanuella
Samuel
Emmanuella Samuel ni umukobwa uzwi nk’umunyarwenya wo
muri Nigeria ukorana na Mark Angel Comedy. Yavukiye i Port Harcourt, muri Leta
ya River ku ya 22 Nyakanga 2010. Yatangiye gukina igihe yari mu mashuri abanza
kubera ubwenge n'ubushobozi bwo kumenya imirongo ye. Mu 2013, Emmanuella
yatsindiye igihembo cya City People Award, G Influence Niger Delta Special
Talent Award na NEA Award. Yatsindiye kandi ibihembo bibiri muri Ositaraliya.
Mu kiruhuko ni ho Emmanuella yahuye n’umunyarwenya uzwi
cyane wo muri Nigeria witwa Mark Angel washakaga abana bazagaragara mu
mashusho ye yo gusetsa. Mark Angel ari mu byamamare bikurikirwa cyane kuri YouTube
n’abarenga Miliyoni. Bivugwa ko afite umutungo ufite
agaciro ka $ 70,000 yakusanyije mu mwuga we wo gusetsa. Ubu yiga muri Brighton
Gate Academy, Port Harcourt muri Nijeriya.
4. Ahmed Starboy-Nigeria
StarBoy Ahmed ubwo yari kumwe na Wizkid
Ahmed Starboy, ni umwe mu bana bakize muri Afurika uyu
mwaka 2020. Uyu mwana ni umuhanzi akora ibitaramo mu muziki. Ku myaka 12 y’amavuko
yerekanye impano ye ya muzika mu gitaramo cya Wizkid cyashimishije abari aho
bose. Ubushobozi bwe bwo kurapa muri njyana ya Rap bwatangaje Wizkid maze
amuhemba amadorari 27,500 nk’ishimwe. Yiyandikishije kandi muri label ye ya
Star Boy.
5. Florence Ifeoluwa Otedola-Nijeriya
Ifeoluwa,
aza mu bakiri bato ariko arakuze. Yavutse
ku ya 11 Ugushyingo 1992. Ni DJ wo muri Nigeria akaba na
producer. Azwi cyane ku izina rya DJ Cuppy akaba umukobwa w’umucuruzi ukomeye
muri Nigeria, Femi Otedola. Florence yakuriye muri Ilupeju mbere yo kwimukira
Ikeja nyuma y'imyaka itandatu. Nyuma yaje kujya kwiga i Londres. Yarangije muri
Nyakanga 2014 muri King's College London afite impamyabumenyi ihanitse mu
bucuruzi n'ubukungu.
Muri 2015, DJ Cuppy yabonye impamyabumenyi ihanitse
yakuye muri kaminuza ya New York mu bucuruzi bw’umuziki kandi kuva icyo gihe
yazamutse buhoro buhoro yinjira muri shampiyona y’abana bakize muri Afurika. DJ
Cuppy yatangiye urugendo rwe rwa mbere rw’umwuga mu muziki no gukora
ibikorwa by'urukundo n'ibitaramo byatewe inkunga na Dangote Foundation na Banki
ya GTB. Florence Ifeoluwa Otedola
umutungo we ni hafi $ 200.000.
Hari n'abandi bakiri bato batunze amafaranga menshi ariko batavuzwe muri iyi nkuru kuko ni benshi. Twibanze ku byamamare biba bizwi ku mvuga nkoranyambaga byoroshye kubabonera amakuru.
TANGA IGITECYEREZO