Niyonizera Judithe washakanye n’umuhanzi Niyibikora Safi Madiba ubusanzwe ubarizwa muri Canada amaze iminsi ari mu Rwanda aho bivugwa ko yaje muri gahunda zirimo no gukina filime ye yitwa "Za Nduru".
Amakuru yizewe agera ku INYARWANDA ahamya ko Judithe amaze hafi ukwezi n’icyumweru ari i Kigali aho yaje mu bikorwa bya filime ndetse bivugwa ko ari iye bwite
Ni filime yahurijemo abahanzi, abitabiriye irushanwa
rya Miss Rwanda, aba Producer n’abandi. Mu minsi ishize hasohotse ifoto
imugaragaza yambitswe impeta y’urukundo, benshi bacyeka ko yatangiye urugendo rushya
rw’urukundo n'undi musore.
Iyi foto yafashwe muri filime ye yitwa ‘Za Nduru’ yakiniwe mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali. Ndetse Niyonizera Judithe ari mu bakinnyi b’imena muri iyi filime izagaragaramo abaraperi n’abandi bo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Umwe mu nshuti za Judith yabwiye INYARWANDA ko uyu mugore amaze iminsi ategura iyi filime, bivugwa ko Alexis Muyoboke ari mu bazayigaragaramo nk’umwe mu bafite inshingano zikomeye.
Ati “Yego! Judithe amaze iminsi ari i Kigali ategura filime ye yise ‘Za Nduru’ yifashishijemo ibyamamare bitandukanye. Ni filime iri ku rwego rwiza ivuga ku muziki n’ibindi ndizera ko izagaragaza umwihariko.”
Uyu waduhaye amakuru ariko yahamije ko ibyo kwambikwa impeta kwa Judithe ari ibihuha ahubwo amafoto yagiye hanze ari ayo muri iyo filime ari nayo abantu bakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko Judithe yaba yambitswe impeta.
Judithe ntiyabashije kuboneka ngo agire icyo abwira INYARWANDA. Hari amakuru avuga ko iyi filime yongerewe amafaranga yagombaga kuyigendaho kugira ngo izanogere abazayireba.
Ni filime kandi yahawe umwihariko kuko izagaragaramo benshi mu bahanzi bo mu Rwanda, ndetse yakiniwe ahantu hihariye nka Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.
Integuza y’iyi filime ‘Za Nduru’ iratangira kujya hanze mu minsi iri imbere, ari nabwo hazasobanurwa byinshi kuri yo.
Judithe Niyonizera, umugore wa Safi Madiba yatangiye urugendo rwo gukina filime-Iyi foto yatumye benshi bavuga ko uyu mugore yambitswe impeta y'urukundo
Umuhanzi Safi Madiba aherutse kubwira INYARWANDA ko yatandukanye na Judithe
TANGA IGITECYEREZO