RFL
Kigali

TOP 5: Collabo z'abahanzi Nyarwanda n’ibyamamare byo hanze zabaye amateka!

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:15/10/2020 15:22
0


Umuziki ni kimwe mu bintu bikunzwe n’abantu benshi ku isi, kuko nibura 54% b’abatuye uyu mubumbe bumva umuziki. Umuhanzi ukora muzika, biba byiza iyo awaguriye i mahanga. Mu Rwanda hari abahanzi bari bafitanye Collabo n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda b’ibyamamare ariko byahereye mu magambo.



Umuziki Nyarwanda usanga uri kugenda uzamuka ariko biracyagoye cyane kugira ngo bifate ku ruhando mpuzamahanga. U Rwanda rutandukanye n’ibindi bihugu bifite muzika yateye imbere nka; Nigeria, Ghana, South Africa na Tanzania ikomeje kwagura muzika yayo ku ruhando mpuzamahanga.

Meddy Features On New Song by Kenya's Otile Brown – KT PRESS

Iyo umuhanzi akoranye indirimbo n’icyamamare cyo muri ibi bihugu twavuze haruguru, usanga izina rye rizamutse mu ntera, nawe agatangira kwifuzwa mu bitaramo mpuzamahanga akinjiza amafaranga ku ruhare rwe no kuzamura iberendera ry’igihugu i mahanga. 

Gusa, ntabwo umuhanzi runaka yakwanga gukorana na Davido,Tekno Miles, Wizkid, Patoranking, Sarkodie n’abandi, aba nibura baguhuza n’abantu barenga Miliyoni 2 batari bakuzi, ariko bikagorana gukorana nabo.

Aba bahanzi ntabwo wapfa kubisukira mu gihe utabashoyeho amafanga menshi kugira ngo mubashe gukorana hano muri Afurika, cyeretse bibaye ngombwa ko muhura akakwikundira akaguha ubufasha mugakorana indirimbo akanagufasha kuyisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze.

Tugiye kugaruka ku bahanzi bo mu Rwanda bavuzwe kobafitanye imishinga y'indirimbo n’abahanzi bakomeye ariko amaso akaba yaraheze mu kirere ndetse n'abanyarwanda bakunda muzika icyizere cyarayoyotse. Muri aba bahanzi harimo abatangaza ko kubona ubushobozi bw'itike yo kujya mu mahanga gukurikirana umushinga w'indirimbo yabo n'ibyamamare, nabyo ari ingorabahizi.


1. Dream Boyz ft Eddy Kenzo

Dream Boyz on The Verge Of Breaking Up – KT PRESS

Dream Boyz, ni itsinda rimaze igihe gito risenyutse. Ryari rigizwe na Platin na TMC. Mu myaka ya za 2012 ryari itsinda rihanganye cyane na Urban boyz. Mu myaka irenga 6 abakunzi ba muzika biteze indirimbo yabo na Eddy Kenzo yitwa “Impano”, iyo ndirimbo byavugwaga ko yakozwe ariko birangira itagiye ahagaragara, gusa Dream Boyz yakoranye indirimbo nziza cyane na Eddy Kenzo yitwa “No One Like You”, yarabiciye biracika, ariko iyavugwaga ko bise “Impano” bakoranye iba nk’umugani.

2. Rafiki ft P-Square & Jose Chameleone

Rafiki, Chameleon Remix Out | The New Times | Rwanda

Mu 2009, umuhanzi Rafiki yari igikomerezwa muri muzika Nyarwanda mu njyana ya Coga ari nawe wayizanye, icyo gihe byavuzwe ko yari afitanye indirimbo na Dr Jose Chameleone wakunzwe cyane muri Afurika yose, abenshi bumvize indirimbo ye nka “Shida za Dunia” yakunzwe cyane.

Amakuru yavugwaga ko Rafiki yakoranye na Chameleone indirimbo yitwa “Dusenge”, iyi ndirimbo abakunzi ba muzika barayibuze, ubwo imyaka igiye gusatira 10. Ibi nabyo byabaye nk’inzozi dore ko umubano wa Rafiki na Chameleone warangiye ubwo Rafiki yagiye muri Uganda kuririmba ahageze Chameleone aramubuza, Rafiki agaruka ataririmbye.

Ku ruhande rwe na P-Square, ubwo aba bahanzi bagize itsinda rya P-Square  bataramiraga mu Rwanda, bemereye Collabo Rafiki, imyiteguro yo gukorana indirimbo yageze kure maze bahindura gahunda ko bazakorera iyo ndirimbo muri Kenya. Rafiki muri 2018 yatangarije itangazamakuru ko biba binagoye ku muhanzi wo mu Rwanda kubona ubushobozi bw’amatike y’indege ngo ajye i Lagos gukurikirana imishinga y’indirimbo. Ubwo byarangiriye mu nzozi.

3 Knowless ft Chameleone

No Album For Now – Butera Knowless – KT PRESS

Muri 2013 ni bwo Knowless yerekeje muri Uganda, ubwo yatumirwaga mu gitaramo kiswe “Rwanda Night”, iki gitaramo yaragikoze neza maze amakuru avuga ko yanakorana indirimbo na Chameleone. Knowless icyo gihe yavuze ko iyo ndirimbo ye na Chameleone yarangiye ndetse bazayiririmbana ku munsi wo kumurika album ye “Uwo ndi we” yagiye hanze muri Gashyantare 2013. Kuva icyo gihe kugeza ubu, iyo ndirimbo yaburiwe irengero.

 4. Jay Polly ft Davido


Hashize imyaka 2 abakunzi ba muzika bagitegereje iyi ndirimbo. Mu ijoro ryo ku wa 03 Werurwe 2018 abitabiriye igitaramo cy’icyamamare Davido cyabereye muri Parikingi ya Sitade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali, mu bitaramo uyu muhanzi yari yise  “30 Billion Tour” cyazengurutse Afurika, bahavuye bamenye amakuru y’indirimbo ya Davido na Jay Polly.

Davido ubwo yari ku rubyiniro yagaragaje Jay Polly nk’umwe mu bahanzi akunda mu Rwanda maze anamwemerera gukorana indirimbo. Jay Polly yamarije itangazamakuru ko iyo ndirimbo yitwa “Money” barangije kuyikora mu buryo bw’amajwi. Gusa kugeza magingo aya abakunzi ba muzika bamaze kuyitakariza icyizere.

5. Meddy ft Patoranking

Meddy's world tour to wind up in Rwanda | The New Times | Rwanda

Mu Ukwakira 2019, ni bwo umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria yari mu Rwanda, yitabiriye Inama Nyafurika y’Urubyiruko izwi nka Youth Connekt Africa yabaga ku nshuro ya 3. Icyo gihe yanahishuye ko ari gukorana indirimbo na Meddy kubera urukundo akunda abahanzi b’abanyarwanda. Kuva icyo gihe kugeza magingo aya iyo ndirimbo ntirasohoka.

Ahanini gupfa kw'iyi mishinga y'indirimbo biterwa n'impamvu zitandukanye harimo ibyo aba bahanzi bakomeye basaba bagenzi babo bo mu Rwanda bikarangira bacitse intege. Aha harimo amatike y’indege za hato na hato no kujya kurara muri za Hotel na studio zikomeye ukanakubitiraho kumwishyura amafaranga menshi. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND