RFL
Kigali

Ntujya udutenguha! Ibyo Kenny Sol yabwiwe nyuma yo gusohora indirimbo "Agafire"-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/10/2020 12:33
0


Umuhanzi Kenny Sol ubarizwa muri Label y’umuhanzi Bruce Melodie, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Agafire”, abamaze kuyireba bavuga ko atajya abatenguha mu kubaha ibintu byiza.



‘Agafire’ ni indirimbo ya kabiri uyu muhanzi asohoye, nyuma y’igihe gishize atangiye gukorana n’umuhanzi Bruce Melodie wiyemeje kumufasha kwagura impano ye no kumenyekana birushijeho.

Ije ikurikira ‘You’ imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 67 mu gihe cy’amezi atatu imaze ku rubuga rwa Youtube. Yabanjirijwe n’izirimo ‘My Love’, ‘Njye nawe’ n’izindi.

Kenny Sol yabwiye INYARWANDA ko yakoze iyi ndirimbo nyuma y’igitekerezo yagize cyo kuvuga ku buryohe bw’urukundo hagati y’abantu babiri, igihe baba bari kumwe.

Ni indirimbo ibyinitse avuga ko ikwiye guherereza ibihe by’umuhindo abantu barimo muri iki gihe cy’aho bitegura guhinga.

Kanangire Laurene warebye iyi ndirimbo yavuze ko Kenny Sol yakoze akazi keza, Bugingo Bruno avuga ko uyu muhanzi atajya abatenguha. Ati “Ntujya udutenguha. Ubutaha uzakorana na Bruce Melodie.”

Uwayo Kevine yavuze ko iyi ndirimbo ari nziza cyane, ati “Nayamanitse ntacyo mfite nabikoraho. Ni nziza cyane.” Uwitwa Charity yabwiye Kenny gukomeza gukora ntacike intege, avuga ko ari umwe mu batanga icyizere.

Iyi ndirimbo “Agafire” mu buryo bw’amajwi yakozwe na Kenny Vibes, ‘mastering’ ikorwa na Madebeats n’aho amashusho atunganwa na Serge Girishya uri mu bagezweho muri iki gihe.

Kenny Sol uzwi mu ndirimbo nka ‘AgaCouple’ ni umusore w’imyaka 23 y’amavuko, avuka mu muryango w’abana batatu, ni ubuheta.

Inkuru bifitanye isano: Kenny Sol yavuze uko yakiniye Kiyovu Sport n'imvune aruhuwe naBruce Melodie wamwinjije muri Label.

Umuhanzi Kenny Sol yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Agafire"

Kenny Sol abarizwa muri Label y'umuhanzi Bruce Melodie

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "AGAFIRE" Y'UMUHANZI KENNY SOL

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND