RFL
Kigali

Yajyaga mu rusengero ngo arebe ko yahura n’umukobwa w’inzozi ze none yaramubonye ndetse baritegura no kurushinga

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:15/10/2020 11:48
2

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’umusore wafashe icyemezo cyo kujya mu rusengero ngo arebe ko yazahura n’umukobwa bazafatanya urugendo rw’ubuzima, nyuma amahirwe aza kumusekera aramubona ndetse ubu baritegura kubana akaramata



Umunyarwanda yaravuze ngo icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi ndetse urukundo iyo rwaje ntawe umenya aho rumwerekeza. Kera bavugaga ko urukundo rwavanaga abantu ku Munini rukabajyana ku Rwesero. Uru rukundo nirwo rwatumye umusore wo mu gihugu cya Nigeria witwa Chukwudi afata icyemezo ko kujya ajya mu rusengero kureba ko yazahura n’umwari uzanyura umutima we none ubu amasengesho ye yamaze gusubizwa ndetse baritegura kurushinga.

Iyi nkuru y’umusore witwa Chukwudi n’umukobwa witwa Ifeoma bahuriye mu rusengero mu mwaka 2018 yatangajwe n’imwe mu nzu itunganya amafoto n’amashusho yo mu gihugu cya Nigeria ku rukuta rwabo rwa Instagram.

Chukwudi and Ifeoma
Chukwudi and Ifeoma

Chukwudi n'umukunzi we Ifeoma

Umwe mu bafotozi bo muri iyi nzu yavuze ko Chukwudi na Ifeoma bahuye bwa mbere mu rusengero nyuma batangira kuba inshuti zisanzwe gusa nyuma ibyo kuba inshuti byaje gukura bihinduka urukundo.

Yagize ati:”Ku munsi mwiza wo ku cyumweru nka none mu myaka ibiri ishize, Couple yacu idasanzwe ya Ifeoma na Chukwudi bahuye bwa mbere mu rusengero ndetse bahita batangira urugendo rwabo rwo kubaho bishimye iteka! Nubwo Chukwudi yakunze umukobwa akimubona, Ifeoma we ntago ibyo gukundana byari bimushishikaje. Ariko igeno ryari rifite indi mipangu!

Chukwudi yakomeje kujya mu rusengero ngo ahure n’umukobwa, nyuma baza gusohokana bwa mbere hanze y’urusengero. Nyuma yaho muri Kamena 2019 ubucuti bwabo bwaje gukomera ndetse muri Nyakanga batangira kubana nk’abakundana.”  

Chukwudi and Ifeoma

Chukwudi and Ifeoma

Chukwudi na Ifeoma mu munyenga w'urukundo

Magingo aya urukundo rwabo rurakomeye ndetse umuhungu yamaze kujyana umukobwa kumwereka umuryango we ndetse n’umukobwa yarabikoze. Aba bombi bari baramaze kwemeranwa italiki y’ubukwe bwabo ariko iza kwegezwa inyuma kubera icyorezo cya Covid-19 ariko bamaze gufata amafoto yo gusangiza inshuti zabo babateguza ubukwe bwabo ibizwi uyu munsi nka “Save the Date”.

Urukundo ni rwogere!

Src: TUKO

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyobuzimatheogene3 months ago
    bitewenukombibonakubainshutinibyizacyanepe! Mukomerezeahonaribi to
  • Nabana Floranse3 months ago
    nukuri ngange nabuze umusore twakundana ufite urukundo nyarwa mumfashe


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND