Kugira amaguru meza, munda hato haringaniye, ikibuno giteye neza n’ibindi ntabwo bigoye kubigeraho nk'uko ubitekereza. N'ubwo imyitozo amagana yuzuye ku mbuga nkoranyambaga, bisaba gukoresha ibikoresho byinshi n'ibikoresho bigoye, hariho amayeri yoroshye cyane ushobora gukora uri mu rugo yoroshye ukagira umubiri mwiza ndetse ugatwika ibinure.
Iminota 20 gusa ya buri munsi irahagije kugira ngo ukorere iyi myitozo ku ntebe maze ubone umusaruro ufatika. Ubu ni bwo buryo wakoramo imyitozo yoroheje hifashishijwe intebe izwi nka chaise;
Kuri uyu mwitozo wa mbere, icara ku ntebe uzamure amaguru
kugira ngo amavi yawe arenge gato ikibuno kandi ushyigikire umugongo inyuma ku
ntebe. Wumve ko ubabara munda. Nurangiza uzane amaboko yombi hanyuma uyarambure ibumoso, hanyuma iburyo, ubisubiremo inshuro
10.
Kuri uyu mwitozo wa kabiri, shyira intebe imbere yawe
hanyuma ushyire amaboko yombi ku ntebe. Rambura amaguru inyuma ku buryo umubiri
wawe ubyumva kandi amano yawe yonyine abe ari yo akora hasi nurangiza uhindure ukuguru
kwawe kw'iburyo hanyuma uzamure ivi kugeza rigeze mu nda. Noneho uhindura
ukuguru kw’ibumoso, ubisubiremo inshuro 10.
3.
Kuri iyi nshuro ya gatatu shyira intebe iruhande rwawe,
hanyuma upfukame hasi. Shyira intoki hasi n'ibirenge byawe ku ntebe yawe
inyuma amano yawe abe ari yo afata ku ntebe kandi amaboko yawe abe agororotse
kandi aringaniye, uzamuke wuname, ubikore inshuro 10.
4.
Kuri uyu mwitozo wa kane ni amaboko ashyigikiwe ku ntebe
n'ibirenge biri hasi. Kugira ngo ukore ibi, shyira ibiganza byawe ku mpera y’intebe
hanyuma urambure amaguru inyuma yawe uhagarare ku mano ukomeze inda, ugumane
umugongo ugororotse, maze ufate iyi foto mu munota 1 kugeza kuri 2.
5.
Ku mwitozo wa gatanu, ushyira intebe imbere yawe, ukazamura
ukuguru ku ntebe ukakumanura ukabikora inshura 10, ibi bizanagufasha
kingera ikibuno cyawe.
6.
Umwitozo wa gatandatu wo ufata ku ntebe wayiteye umugogo
ukamanuka uzamuka ariko amaguru yawe agorortse ndetse n’umugongo noneho ubikore
mu masegonda make kuko bisa n’ibigoye.
7.
Kuri uyu mwitozo wa karindwi, uryama hasi ibirenge byawe bishyizwe
ku ntebe imbere yawe ugashyira umugongo hasi ubundi ukajya uwuzamura amaguru
akiri ku ntebe, ibi ukabikora hagati y’inshuro 10 na 15.
8.
Ku mwitozo wa munani ari nawo wa nyuma ukandagira imbere y'intebe yawe. Shyira ikirenge cy’iburyo ku ntebe hanyuma uzamuke buhoro, ukomeze ukuguru gutandukanye inyuma yawe gato.
Amaboko agomba guhora agororotse. Subira hasi hasi hanyuma uhinduranya ukuguru kw’ibumoso. Uyu mwitozo ugomba gusubirwamo inshuro 10 kuri buri ruhande. Aha wibuke ko kugira ngo ubone ibisubizo byiza ari uko ugomba gufata indyo yuzuye, kunywa amazi menshi ndetse no gusinzira.
Src: Santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO