Umuziki ukundwa n’abantu batari bake ku isi kandi bo mu ngeri zose. Umuntu uri kumva umuziki yitabiriye igitaramo asa n'uwameze amababa cyane cyane iyo ari kureba umuhanzi akunda. Icyababaje abatuye isi, ni uburyo David Olney yapfiriye ku rubyiniro muri Florida tariki 18 Mutarama 2020 ubwo yari gushimisha abafana mu gitaramo.
Mutarama 2020, ubwo yari mu iserukiramuco ry'abanditsi
b'indirimbo ryiswe “30A Song Writers Festival” ryabereye i Santa Rosa Beach,
muri Floride, yapfuye ubwo yaririmbaga ari ku rubyiniro (stage) nyuma yo gusaba
imbabazi imbaga y'abantu. Umuganga wari mu bari bateraniye aho, yasatariye
David Charles Olney agerageza kumuhumuriza no kumubyutsa ariko asanga yashizemo
umwuka.
Uyu musaza,
yapfuye ubwo yari ageze hagati mu ndirimbo ye ya gatatu mu zo yari kuririmba, imbaraga
zirabura ashyira gitari hasi asaba imbabazi imbaga nyamwinshi maze ava ku isi. Umucuranzi
Amy Rigby, wari gucurangira David, icyo gihe yatambukije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga agira ati: "David Olney, umugabo
mwiza, umunyabigwi, umusizi wandika indirimbo, yarapfuye ari ku rubyiniro. Olney
yari hagati y'indirimbo ye ya gatatu ubwo yahagararaga, agasaba imbabazi maze ahumura amaso arongera aragoheka, twavuga ko
twari tukimukeneye, yicaye neza yambaye gitari ye, yambaye ingofero nziza cyane
n'ikoti ryiza maze arapfa”.
David Charles Olney, yari umuririmbyi, umucuranzi kabuhariwe wa Gitari, yanditse Alubumu zirenga 20 mu myaka hafi 50 yari amaze akora umuziki. Indirimbo ze zashyizwe ahagaragara n'abahanzi benshi, barimo Emmylou Harris, Del McCoury, Linda Ronstadt na Steve Earle.
David Olney yavutse ku ya 23 Werurwe 1948, avukira i
Providence, ku kirwa cya Rhode. Amaze kwiga muri kaminuza ya Carolina
y'Amajyaruguru muri Chapel Hill, yinjiye mu itsinda rya Simpson rya Bland
Simpson. Banditse alubumu imwe i New York mu 1971.
Umwaka ukurikira yimukiye i Atlanta, maze mu 1973 yimukira i Nashville. Mu ntangiriro ya za 1980, yashinze itsinda The X-Rays, ryanditse alubumu ebyiri muri Rounder Records, maze ritandukana mu 1985. Mu myaka mirongo yakurikiyeho, Olney yakoze nk'umuririmbyi ukora muzika ku giti cye, asohora Alubumu zirenga 20 harimo esheshatu zafashwe amajwi yakoranye n'abahanzi nka John Hadley na Sergio Webb.
David Olney yapfiriye ku rubyiniro
TANGA IGITECYEREZO