RFL
Kigali

Umukirigitananga Ngarukiye yasohoye indirimbo ivuga ku musore wakoze ibidasanzwe mu rukundo -YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/10/2020 8:51
0


Umukirigitananga Daniel Ngarukiye ubarizwa mu Bufaransa yasohoye indirimbo "Mbega Urukundo", ivuga ku musore wagenze n’amaguru imodoka yatinze kumugeraho agira ngo atarara atabonye uwo yakunze.



Daniel Ngarukiye yari amaze iminsi araritse abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, indirimbo ye nshya yise ‘Mbega urukundo’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Didier Touch ubarizwa mu Bubiligi.

Ni imwe mu ndirimbo ze ziri kuri Album ari gutegura. Iyi ndirimbo ivuga ku bidasanzwe mu rukundo byakozwe n’umusore wakunze umukobwa akamusanganira agenda n’amaguru nyuma y’uko atengushywe n’umushoferi wagombaga kumutwara.

Ngarukiye yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo mu rwego rwo kugaragaza ko icy’ingenzi mu rukundo, ari umutima ukunda kandi ushaka utuma wiyemeza gukora ibidasanzwe kugira ngo ushimishe uwo ukunda, umugaragaze nk'uw'agaciro imbere yawe.

Avuga ko ari indirimbo igaragaza ubutwari bw’umusore wahisemo kugenda n’amaguru, kugira ngo atarara atabonye umutarutwa we.

Ni indirimbo kandi inumvikanisha ko ibyo uyu musore yakoze, byanashimwe n’abamubonye agenda n'amaguru, umuryango w’umukobwa n’abandi bashyigikiye kubana kw’aba bombi.

Umuhanzikazi Ikirezi, umukobwa wa Masamba yagaragaje ko yishimiye iyi ndirimbo, abwira Ngarukiye ko yakoze akazi keza.

Umukirigitananga Esther Niyifasha yavuze ko iyi ndirimbo ari ‘nziza cyane, gakondo yacu’. Ni mu gihe Intore Masamba, yabwiye Ngarukiye gukomeza gukora indirimbo nziza nk’izi. 

Iyi ndirimbo ni gakondo isembuwe n'imijya ya gitari yakebanuwe n'uyu mukirigitananga ubimazemo igihe kinini.

Daniel Ngarukiye yasohoye indirimbo nshya yise "Mbega Urukundo" nyuma y'ukwezi kumwe asohoye ayitwa "Umwari w'i Rwanda"

Ngarukiye yasohoye indirimbo ivuga ku musore wagenze n'amaguru ajya kureba umukobwa nyuma yo gutenguhwa n'imodoka

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "MBEGA URUKUNDO" Y'UMUHANZI NGARUKIYE DANIEL

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND