Kigali

Kanye West ku rutonde rw’ibyamamare byamagana ubugome bwa polisi muri Nigeria

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:13/10/2020 17:05
0

Icyamamare mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Isi mu njyana ya ‘rap’, yifatanyije n’abandi bafite amazina akomeye mu kurwanya ibikorwa by’ubugome biriho bikorwa na polisi yo mugihugu cya Nigeria.Ibyamamare birimo Trey Songz, Rio Ferdinand, John Boyega, bari mu bamaze kugira urutonde rw’ ibyamamare biri kurwanya ibikorwa by’ubugome bikorwa na polisi muri Nigeria. Kanye West nawe wifatanyije n’abandi, yatangaje ko yifatanye n’abavandimwe bo muri Nigeria bifuza guhagarika ibikorwa by’ubugome bikozwe na polisi, ko ndetse guverinoma ikwiye gusubiza abaturage.

Imyigaragambyo muri iki gihugu ibaye nyuma y’uko bamwe mu baturage baciye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bashimutwa, bagateshwa Agaciro ndetse bakanamburwa ibyabo ku ngufu n’itsinda rya polisi rizwi nka ‘Special Anti Robbery Squad (SARS)’. Hifashishijwe ‘hashtag’ #EndSARS ku mbuga nkorambaga, ibyamamare Mpuzamahanga nabyo bikomeje kugira icyo bivuga kuri iki kibazo kiri muri Nigeria.

Trey Songs we yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse avuga ko ibikorwa by’ubugome bya polisi muri Amerika ahanini biba byiganjemo amoko. Akavuga ko guhohoterwa ndetse no kwamburwa ibyawe ku ngufu no kwicwa n’abawe ari ikintu kitumvikana. Akomeza avuga ko arimo ashakisha uburyo bwo gufasha.

Imyigaragambyo igamije guhagarika ibikorwa by’ubugome bya polisi muri Nigeria (#EndSARS), byanabereye mu bice bindi birimo Canada, u Bwongereza, u Budage, ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu gihugu cy’u Bwongereza, iyi myigaragambyo yo kwifatanya n’Abanya-Nigeria, yagaragayemo ibyamamare muri muzika—n’ubundi ya Nigeria—harimo Wizkid na Mr Eazi.

Ku cyumweru nibwo Wizkid yanditse ku rubuga rwa Twitter avuga ko aribwo bagitangira, ko ndetse banatsinze igikurikiyeho ari ugukora amaugurura muri polisi ya Nigeria. Muri Nigeria ibyamamare nka Tiwa Savage, Falz, Runtown, ndetse n’abandi bagaragaye mu myigaragambyo muri iki gihugu.

Ku ruhande rwa guverinoma, umuvugizi w’umujyi wa Lagos, Muyiwa Adejobi yatangaje ko ibirego byose bivugwa kuri polisi biri gukurikiranwa, ko hari n’iperereza. Yanasabye ko abaturage bafashwe nabi na polisi bakwiye gutanga ibyo birego bagahabwa ubutabera.

Src: CNN


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND