RFL
Kigali

Ben Adolphe wize ku Nyundo yashyize hanze indirimbo “Wowe” irimo amagambo meza y’urukundo-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:13/10/2020 18:18
0


Umuhanzi uri kugaragaza imbaraga muri muzika Nyarwanda, Ben Adolphe, yashyize hanze indirimbo yise “Wewe” isohokana n’amashusho. Iyi ndirimbo yajemo amagambo meza y’urukundo abakundana bakwiriye kumva.



Uyu muhanzi wize ibyerekeye muzika ku Nyundo, ni umwe mu mfura z’ishuri rya muzika rya Nyundo aho yahize mu 2014. Yamenyekanye mu ndirimbo “Ni rurerure”, “Ndurimo”, “Ni rushya” yakoranye na Uncle Austin, “Sinjye”, "Take my Hand" na “Wowe” ariyo aherutse gusohora igakundwa n’abatari bake.


Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, uyu muhanz yavuze ko kuva yava mu ishuri rya muzika muri 2014 yahise atangira muzika.

Indirimbo ye nshya “Wowe” ifite amashusho meza yavuze ko kuyakora byatwaye imbaraga nyinshi, birangira intego ye ayigezeho kuko yifuzaga ko indirimbo Wowe yaba ifite amashusho yakundwa na benshi.

Ben Adolphe, yagize ati ”Natangiye muzika mu 2012, nyuma ngira amahirwe njya kwiga umuziki ku Nyundo, 2014 mu ba mbere. Indirimbo yanjye “Wowe” ni indirimbo nziza aho ubutumwa burimo nashakaga kubwira umukobwa ko ari we nkunda kandi andutira buri wese, umuntu wese ukundana indirimbo yanjye yamushimisha.”.


Ben Adolphe yifuza ko umuziki we uzagera kure, ibi byose azabigeraho yifashishije ibikorwa byiza no kuririmba indrimbo ziryoheye amatwi ya buri wese.

KANDA HANO UREBE 'WOWE' YA BEN ADOLPHE


 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND