Impano ni kimwe mu bintu bikiza umuntu akaba umuherwe ku rwego mpuzamahanga, umukinnyi wa Filime, Scarlett Johansson, ni we mugore uyoboye urutonde rw’abakinnyi ba Filime b'igitsina gore binjije amafaranga menshi mu mwaka wa 2019 na Miliyoni 56 z’Amadorali.
Scarlett Ingrid Johansson, ni umukinnyi wa Filime ukomoka muri Amerika, akaba kandi umukinnyi
wa filime uhembwa amafaranga menshi ku isi. Yagaragaye inshuro nyinshi mu byamamare 100 bya mbere bihembwa menshi
muri Filime ku rutonde rukorwa n’ikinyamakuru
Forbes. Filime ze zinjije miliyari zisaga 14.3 z'amadorali ku isi yose, bituma aba umuntu wa cyenda mu kwinjiza amafaranga menshi muri 2019.
Scarlett Johansson yatowe inshuro 2 mu bihembo bya
Oscars kubera kuba afite impano ihambaye. Scarlett Johansson yashimangiye ko
ari umwe mu bakinnyi ba filime bashakishwa na Hollywood. Nk'uko Forbes
yabitangaje, uyu mugore w’imyaka 35 y’amavuko yinjije miliyoni 56 z'amadolari
y'Amerika mu mwaka wa 2019.
Ayo mafranga menshi, yaturutse ku ruhare yagize mu
gukina muri Filime yasohotse uyu mwaka igakundwa n’abatari bake yise “Black
Widow”, iyi filime kuba yarakinnyemo byamwinjirije nibura asaga miliyoni 15 z’Amadorali.
Scarlett Johansson kandi yari umukinnyi wa filime uhembwa menshi ku isi mu 2018, aho yinjije miliyoni 40.5 z'amadolari. Yinjije hafi miliyoni 100 mu myaka ibiri. Forbes yatangaje ko uyu mugore yabonye miliyoni 14 z'amadolari muri Filime “Endgame”, iyi filime ubusanzwe yinjije miliyari 2.8 z'amadolari. Carlett Johansson, nubwo ari umukinnyi wa Filime ni n’umuhanzikazi.
TANGA IGITECYEREZO