RFL
Kigali

USA: Amani yahuje imbaraga na Jay Polly mu ndirimbo y’urukundo bifashishijemo ‘Karyuri’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/10/2020 9:42
0


Umuhanzi Amani Francois ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahuje imbaraga n’umuraperi Tuyishime Joshua [Jay Polly] mu ndirimbo y’urukundo yise “Akajambo”, aho amashusho yayo agaragaramo umwana w'umubyinnyi witwa Karyuri.



Amani azwi mu ndirimbo zirimo “Byose birakunda”, “Bindimo”, “My Baby”, “Naguhisemo” n’izindi nyinshi. Ni umwe mu bahanzi bari kwigaragaza cyane mu muziki, bagiye kumara imyaka ibiri mu muziki. 

Yabwiye INYARWANDA ko yahisemo gukorana iyi ndirimbo na Jay Polly, kuko ari umuhanzi yubaha ibikorwa bye yashakaga ko amufasha kuzamura urwego rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Ati “Ni umuhanzi ufite izina mu Rwanda, nashakaga ko amfasha kuzamuka mu muziki. Indirimbo ‘Akajambo’ nayikoranye nawe ngira ngo izakore ku mitima y’abantu, bakayikunda ndetse ikaba ‘video’ yabo igihe cyose.”

Uyu muhanzi avuga ko we na Jay Polly bahurije ku kuririmba ku rukundo hagati y’umukobwa n’umusore, aho umwe muri bo ashobora kubwira undi kumubwira ijambo ryiza rikora ku mutima.

Amani yavuze ko yifashishije ‘Karyuri’ mu mashusho y’indirimbo ye ‘Akajambo’ kuko ari umwana ufite impano, kandi ko yashakaga kumushyigikira mu rugendo rwe rwo kugeza kure impano ye.

Ati “Karyuri ni umwana nakunze ufite impano, byatumye nifuza kumufata amashusho abyina iyi ndirimbo yanjye ‘Akajambo’.”

Uyu muhanzi afite gahunda yo kwagura ibikorwa by’umuziki we abinyujije mu ndirimbo nyinshi yitegura gusohora ziherekejwe n’amashusho yazo. Amani yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umuryango we uza mu Rwanda afite imyaka ibiri y’amavuko.

Yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika afite imyaka 17 y’amavuko, aho akora imirimo itandukanye ndetse n'umuziki. Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo "Akajambo" yakozwe na Producer Trackslayer umaze iminsi ashinje studio ye yise ‘The Track Slayer Music’.


Umuhanzi Amani Francois ubarizwa muri Amerika yasohoye amashusho y'indirimbo "Akajambo" yakoranye na Jay Polly


Umuraperi Jay Polly yifashishijwe mu ndirimbo "Akajambo" igaragaramo umwana w'umubyinnyi witwa 'Karyuri'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "AKAJAMBO" Y'UMUHANZI AMANI YAKORANYE NA JAY POLLY








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND