RFL
Kigali

Imihindagurikire y’ikirere mu bishinjwa kongera Ibiza kuva mu 2000

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:12/10/2020 22:46
0


Raporo y’Umuryango w’Abibumbye watangaje ko imihindagurikire y’ikirere yonyine yihariye ibihe by’ibizi bigera ku 6,681, byazamutse bivuye ku 3,656 byabaye mu myaka 20 yabanjirije umwaka wa 2000.



Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kugabanya ingaruka z’ibizi (UNDRR), kuri uyu wambere ryagaragaje raporo yerekana uruhare rw’imihindagurikire y’ikirere mu kongera imibare y’ibiza mu Isi.

Iyi raporo ishimangira ko iki kibazo gishinjwa kuba cyarakubye hafi inshuro ebyiri Ibiza mu myaka 20 itambutse.

Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye rigaragaza ko kuva mu mwaka wa 2000 kugera mu 2019, Ibiza by’ibaze byabayeho byari 7,348 bikaba byaratwaye n’ubuzima bw’abantu babarirwa muri miliyoni 1.23. Ibi biza byagzeho ingaruka abantu bagera kuri miriyari 4.2 ndetse binatwara Isi ubukungu bugera busaga tiriyoni 2.97 z’Amadorali y’Amerika.

Byemezwa ko iyi mibare y’ibiza byabaye hagati y’imyaka ya 2000 na 2019 iruta iy’ibiza byo mu myaka ya 1980 na 1999, aho muri iyo myaka habayeho Ibiza bikomeye 4,212.

Imibare yazamutse mu iki kinyejana bivugwa ko byatewe ahanini n’imyuzure, incubi z’imiyaga, ndetse n’ubushyuhe bukabije—bwongerwaho ko bumaze kwigaragaza cyane mu kwangiza.

Iyi raporo yerekana ko uretse ingamba zifatwa zigamije gukumira ibi bazo nk’ibi—nk’Amasezerano y’i Paris—abayobozi bakomeje kunanirwa gukumira kuba Isi yahinduka ikavamo ukuzimu kutaturwa.

Mu mibare yerekana uko bimwe mu biza byagiye biba, nk’imyuzure byerekanwa ko yikubye ikagera ku 3,254, habayeho inkubi z’imiyaga 2,034. Ibi biza muri rusange byibasiye cyane Asia, aho mu myaka 20 ishize habayeho Ibiza 3,068. Iki gice cy’Isi gikurikirwa n’ibice bya Amerika byabereyemo Ibiza 1,756, naho Umugabane w’Afurika ukabamo 1,192.

Mu myaka 20 itambutse, Ibiza byanditse izina mu mitwe y’abenshi harimo tsunami yo Munyanja y’Ubuhinde mu mwaka wa 2004, yahitanye abantu 226,400, ndetse n’umutingito wo muri Haiti mu 2010, wahitanye abantu bagera ku 222,000. 

Iyi raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye yashyizwe hanze kuri uyu munsi, ntabwo yigeze ishyiramo imibare y’ibiza byibasira Ubuzima nk’indwara z’ibyorezo—harimo nk’ikiriho ubu cya COVID-19 kimaze guhitana abarenga iliyoni 1, hakaba harananduye abarenga miliyoni 37 ku Isi.

Src: Aljazeera&DW






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND