RFL
Kigali

Abahanzi ba Classic Empire barimo Oda Paccy bahuje imbaraga na Seyn na Sintex bakora indirimbo y’urukundo-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/10/2020 15:44
0


Abahanzi bo muri Classic Empire Records barimo umuraperikazi Oda Paccy, umuhanzikazi mushya witwa Eva n’umuhanzi Alto bahuje imbaraga na Seyn ndetse Sintex bakorana indirimbo y’urukundo bise “Feedback”.



Aba bahanzi uko ari batanu baririmbye ku munyenga w’urukundo hagati y’umusore n’umukobwa! Alto aririmba abwira umukobwa ko Isi atarimo nta buryohe, akarenzaho ko ari agakufi ke kandi ko uko ateye ari byo akeneye. 

Eva ni umuhanzikazi mushya muri iyi Label ya Classic Empire. Aririmba abwira umusore ko yamwibye umutima akawumurekera. Yakirwa na Seyn ubwira umukobwa ko yamukuye mu bukonje kandi ko Nyina yamubwiye gukurikira inzozi ze.

Sintex aririmba avuga ko ari mu buryohe bw’urukundo, akabwira uyu mukobwa ko yifuza gukomezanya nawe urugendo.

Ni mu gihe umuraperikazi Oda Paccy avuga ko yasaye mu nyanja y’urukundo, kandi ko inkuru y’urukundo rwe n’uyu musore irusha izindi zose kuryoha.

Oda Paccy yabwiye INYARWANDA, ko Eva ari umuhanzikazi mushya bakiriye muri Classic Empire, ko igihe azasohorera indirimbo ye bwite, ari nabwo bazamutangaza ku mugaragaro.

Ati “Yego! Ariko ntabwo turamushyira hanze uko bikwiye. Amakuru menshi tuzatangaza umunsi yasohoye indirimbo ye bwite. Turagira ngo abantu babanze bamwumve, bamwakire.”

‘Feedback’ ibaye indirimbo ya kabiri isohokeye muri Classic Empire nyuma ya ‘Narahinduwe’ yahuriyemo abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Classic Empire n’iyo yahoze ari Ladies Empire Studio yakorewemo indirimbo nka ‘Ndaryohewe’ yaririmbyemo abahanzi bashya mu muziki batanga icyizere. Ni indirimbo ikunzwe, ndetse imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 700 ku rubuga rwa Youtube.

Iyi ndirimbo yitwa “Feedback” mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na X-on the Beat n’aho 'Video Lyric' yakozwe na Bob Chris Raheem.

Umuraperikazi Oda Paccy umaze igihe kinini mu muziki yaririmbye mu ndirimbo ya Classic Empire

Umuhanzi Alto uzwi mu ndirimbo "Azansaza" imaze umwaka isohotse

Umuhanzikazi mushya witwa Eva yinjijwe muri Label yitwa Classic Empire irimo Oda Paccy

Umuhanzi Seyn ubarizwa muri Label yitwa Incredible Records ya Bagenzi Bernard

Umuhanzi Sintex uzwi muri "Twifunze" yaririmbye mu ndirimbo y'urukundo y'abahanzi bo muri Classic Empire

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "FEEDBACK" Y'ABAHANZI BO MURI CLASSIC EMPIRE BAKORANYE NA SEYN NA SINTEX

">









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND