RFL
Kigali

Duhwiture aba-Producers biharaje kugurisha indirimbo z'abahanzi bigateza umwuka mubi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:12/10/2020 14:43
0


Indirimbo, ni kimwe mu bintu bimaze kwigarurira imitima ya benshi ku isi aho imibare mpuzamahanga yerekana ko nibura 54% ari abantu bakunda kumva no kureba umuziiki utandukanye. Mu Rwanda, umuziki ntabwo uratera imbere ariko uko bwije n'uko bukeye intambwe muri muzika igenda igaragara ku ruhando mpuzamahanga.



Muri muzika habamo; Umuhanzi n'Umuririmbyi cyangwa bikamuhuriraho byose akaba “Umuhanzi w’umuririmbyi”, ariko bamwe bibeshya ko ari abahanzi kandi atari bo. Umuhanzi, ni umuntu uhanga ikintu kitari gisanzwe kiriho, ukakirema ukacyerekana, ntaho urebye ibyo wakoze.

Umuhanzi ni wa wundi wicara akandika imirongo y’indirimbo agashaka ijwi ry’iyo mirongo akabihuza n’urusobe ry’umuziki w’ibicurangisho bikabyara injyana yifuza kugaragazamo igihangano cye. Iyo indirimbo irangiye ikajya hanze, uwo yitwa “Umuhanzi w’indirimbo”.

Umuririmbyi ni umuntu uba ufite impano karemano y’ijwi ryiza, yigana cyangwa akaririmba ibyanditswe n’abandi bantu, aherezwa inyandiko cyangwa amajwi y’undi muntu akaba umuhanga mu kubisubiramo. 

Iyo yinjiye muri ibi bintu akiyita umuhanzi, si ko biba biri kuko igihangano kiba gifite nyiracyo, we ni “Umwiganyi nyandiko n’amajwi” mwene aba bantu iyo bakora muzika bakamenyekana bakigarurira imitima ya benshi, birangira basubiye hasi mu gihe aho baguriraga ibihangano habuze bitewe n’impamvu.

Umuhanzi akaba n’umuririmbyi, ni wa muntu wandika imirongo y’indirimbo ivuye mu mutwe we akayirebera injyana n’ijwi ry’umwimerere we akabiririmba ntaho abikuye, uyu aba ari umuhanzi ushobora kuramba muri muzika, akenshi akunze no kuba ikirangirire muri muzika, kuko ahora akora ibivuye mu mutwe we ntawe agishije inama, we yita mu kureberana n’ibintu abo bigeze akagendana n’igihe umuziki ugezeho.

Muri iyi minsi, umuziki wo mu Rwanda, uracyakeneye abahanzi bakura ibihangano byabo mu mutwe, umuhanga w’ibihe byose muri muzika, benshi mu bakurikirana ibya muzika bemeza ko ari Danny Vumbi, bavuga ko yaba ayoboye abanda bahanzi bandika neza indirimbo bakanaziririmbira. Si Danny Vumbi gusa uririmba akaniyandikira, hari n’abandi batandukanye nabo kandi bashoboye.

Abahanzi bakizamuka hano mu Rwanda, biharaje kugana aba Producers bakagura ibihangano by’abandi bahanzi. Mu minsi yashze abakunzi ba INYARWANDA.COM, bumvise indirimbo zagiye yibyara amahari hagati y’abahanzi bakizamuka n’abandi bamaze gutera intambwe. 

Reka tugaruke ku bahanzi bakizamuka hamwe n’aba producers batanga igihangano na bo ugasanga nyuma atari icyabo. Mwumvise umuhanzikazi ukizamuka, Gloria Bugie waguze indirimbo yitwa “Ibirenze ibi” ayihawe na Producer Iyzo, nyuma byaje kugaragara ko iyo ndirimbo yari iya Charly&Nina.


T.Brown ashinjwa kugurisha ibihangano by'abandi bahanzi

Mu kwezi gushize naho umuhanzi ukizamuka, Possible yabwiye InyaRwanda.com ibyamubayeho byo kwibwa indirimbo ye, ibi aaba yarabigeraranyaga nko 'konka amaraso y'umukene. Uyu muhanzi muri 2016 yahawe indirimbo n’umu-Producer –T-Brown yitwa “Marigarita”.

Akimara kuyigura nyuma y’imyaka ine umuhanzi Social Mula nawe yasohoye iyi ndirimbo yitwa “Marigarita” iza ivuguruye ariko ukumva umudundo n’amagambo birahura. Ibi byahombeje Social Mula maze indirimbo ye irasibwa ku rubuga rwa Youtube.

Tariki 5 z’Ukwakira 2020, umuhanzi ukizamuka ,Cris Clae yasohoye indirimbo yise ‘Moni’, yaguze na Producer  Iyzo. Tariki 11 Ukwakira ubwo ni nyuma y’iminsi 6, Umuhanzi Amalon nawe yahise asohora indirimbo yise “Moni” isa neza n’iy’uyu  muhanzi ukizamuka, Cris Clae.

Iyzo bivugwa ko akunda kugurisha indirimbo ku bahanzi bakizamuka

Kugurisha indirimbo si bibi, ni ibintu bikorwa cyane mu muziki, gusa ikibazo ni uko aba Producers benshi bagurisha indirimbo z'abahanzi batigeze bavugana nabo ngo babahe ubwo burenganzira, bigiye bikorwa kinyamwuga, nta mwiryane wabaho nyuma. Uwakoze indirimbo bwa mbere yakunguka, uwayiguza nawe akunguka ndetse na producer yakwunga.

Dukome urusyo dukome n'ingasire, abahanzi bagura indirimbo, bakwiriye kubanza kumenya niba igihangano baguze atari umushinga w'undi muntu yibye. Bakwiriye kugirana amasezerano n'aba producers, bagakorana n'aba producers b'abanyakuri, naho ubundi bizahora biteza ibibazo mu muziki nyarwanda ari nako udindira.

Twakangurira abahanzi batandukanye kwiga kwiyandikira igihangano byabo bwite aho kujya kugura indirimbo k'uwayanditse kuko bidindiza muzika yabo y'ejo hazaza na muzika nyarwanda muri rusange mu gihe uwo muhanzi abuze uwo bari basanzwe bagura indirimbo.

Aba Producer nabo baba bazi ukuri kuri nyiri gihangano bakaguceceka, bakabanje kwitonda mbere yo kugurisha igihangano cy’umuhanzi wundi mu gihe wenda baba bafitanye amakimbirane. Bizana amahari kuko Youtube ireba uwabanje kuyiha igihangano ikacyimwitirira ikacyimwandikaho. 

Akenshi nyiri gihangano wacyikuriye mu mutwe ashobora guhomba mu gihe atacyandikishije muri Leta nk’umutungo we mu by’ubwenge yakuye mu mutwe we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND