Nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avugwa ko Cardi B n’umugabo we Offset ko bagiye gutandukana, kuri uyu wa gatandatu mu birori by’isabukuru ya Cardi B aba bombi bagaragaye bishimanye cyane ndetse Offset aha umugore we impano y’imodoka ihenze cyane
Mu kwezi dusoje nibwo havugwaga amakuru ko umuraperikazi Cardi B yamaze kwaka gatanya ashaka gutandukana n’umugabo we Offset babyaranye umwana umwe w’umukobwa. Kuri uyu wa gatandatu mu birori byabanjirije isabukuru ya Cardi B, uyu muraperikazi yagaragaye arikumwe n’umugabo we bishimanye ndetse umugabo we amugenera impano y’imodoka yo mu bwoko wa Rolls Royce.
Mu birori byabereye mu mugi wa Las Vegas kuri uyu wa
gatandatu ushyira ku cyumweru taliki 11 Ukwakira ku isabukuru ya Cardi B
yizihizaga imyaka 28 amaze avutse, uyu muraperikazi yari yatumiye inshuti ze
zitandukanye ndetse mu bari baje kwishimana nawe harimo na Offset umugabo we
aherutse gutangaza ko ashaka ko batandukana.
Cardi B na Offset bigaragara ko umubano wabo umeze neza magingo aya
Muri ibi birori Offset yamugaragarije ko akimuzirikana
cyane nk’umugore we bamaranye imyaka 3 amugenera impano zitandukanye harimo n’imodoka
yo mu bwoko bwa Rolls Royce ifite agaciro k’ibihumbi magana atatu na mirongo itatu
by’amadorali ($330,000) ni ukuvuga asaga miliyoni magana atatu na makumyabiri
mu mafaranga y’u Rwanda, iyi modoka yari inanditseko ku ntebe amazina y’umukobwa
wabo Kulture. Nyuma yo guhabwa iyi mpano Cardi B wabonaga ko yishimye cyane
ndetse asoma umugabo we.
Ku nteze z'imodoka hari handitseho amazina y'umukobwa wabo Kulture
Cardi B na Offset mu munyenga w'urukundo
Abari bitabiriye ibi birori nabo wabonaga ko bizihiwe
cyane aho bageze naho basaba Cardi B ko yakisubiraho agasubirana n’umugabo we.
Mbere yaho gato y’ibi birori ku munsi wo kuwa gatanu Cardi
B yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram videwo igaragaza icyapa (Billboard) cyiriho
ifoto ye n’umukobwa we, umugabo we yari yamanitse handitseho amagambo yo kumwifuriza
isabukuru nziza.
Icyapa Offset yageneye Cardi B nk'impano ku munsi we w'amavuko
Ku munsi wo ku cyumweru ubwo Cardi B yizihizaga
isabukuru ye, Offset yasangije abakunzi be amavidewo atandukanye ku rukuta rwe
rwa Instagram agaragaza we n’umugore we bari kubyina ubona ko bishimye.
Mu kwezi gushize Cardi B yatangaje ko yamaze gutanga
ikirego cyo kwaka gatanya n’umugabo we bari bamaranye imyaka itatu babana nk’umugabo
n’umugore, ndetse byavugwaga ko Offset yacaga inyuma umugore we akaba ariyo
mpamvu yatumwe Cardi B yaka gatanya.
Src: TMZ & Complex
TANGA IGITECYEREZO