RFL
Kigali

Cardi B mu byishimo n’umugabo we Offset mu birori by’isabukuru ye nyuma yo kwaka gatanya

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:12/10/2020 9:25
1


Nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avugwa ko Cardi B n’umugabo we Offset ko bagiye gutandukana, kuri uyu wa gatandatu mu birori by’isabukuru ya Cardi B aba bombi bagaragaye bishimanye cyane ndetse Offset aha umugore we impano y’imodoka ihenze cyane



Mu kwezi dusoje nibwo havugwaga amakuru ko umuraperikazi Cardi B yamaze kwaka gatanya ashaka gutandukana n’umugabo we Offset babyaranye umwana umwe w’umukobwa. Kuri uyu wa gatandatu mu birori byabanjirije isabukuru ya Cardi B, uyu muraperikazi yagaragaye arikumwe n’umugabo we bishimanye ndetse umugabo we amugenera impano y’imodoka yo mu bwoko wa Rolls Royce.

Mu birori byabereye mu mugi wa Las Vegas kuri uyu wa gatandatu ushyira ku cyumweru taliki 11 Ukwakira ku isabukuru ya Cardi B yizihizaga imyaka 28 amaze avutse, uyu muraperikazi yari yatumiye inshuti ze zitandukanye ndetse mu bari baje kwishimana nawe harimo na Offset umugabo we aherutse gutangaza ko ashaka ko batandukana.

Cardi B & Offset

Cardi B na Offset bigaragara ko umubano wabo umeze neza magingo aya

Muri ibi birori Offset yamugaragarije ko akimuzirikana cyane nk’umugore we bamaranye imyaka 3 amugenera impano zitandukanye harimo n’imodoka yo mu bwoko bwa Rolls Royce ifite agaciro k’ibihumbi magana atatu na mirongo itatu by’amadorali ($330,000) ni ukuvuga asaga miliyoni magana atatu na makumyabiri mu mafaranga y’u Rwanda, iyi modoka yari inanditseko ku ntebe amazina y’umukobwa wabo Kulture. Nyuma yo guhabwa iyi mpano Cardi B wabonaga ko yishimye cyane ndetse asoma umugabo we.

Gift
Rolls Royce

Ku nteze z'imodoka hari handitseho amazina y'umukobwa wabo Kulture

Cardi B & Offset
Cardi B na Offset mu munyenga w'urukundo

Abari bitabiriye ibi birori nabo wabonaga ko bizihiwe cyane aho bageze naho basaba Cardi B ko yakisubiraho agasubirana n’umugabo we.

Mbere yaho gato y’ibi birori ku munsi wo kuwa gatanu Cardi B yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram videwo igaragaza icyapa (Billboard) cyiriho ifoto ye n’umukobwa we, umugabo we yari yamanitse handitseho amagambo yo kumwifuriza isabukuru nziza.

Billboard gift

Icyapa Offset yageneye Cardi B nk'impano ku munsi we w'amavuko

Ku munsi wo ku cyumweru ubwo Cardi B yizihizaga isabukuru ye, Offset yasangije abakunzi be amavidewo atandukanye ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza we n’umugore we bari kubyina ubona ko bishimye.

Mu kwezi gushize Cardi B yatangaje ko yamaze gutanga ikirego cyo kwaka gatanya n’umugabo we bari bamaranye imyaka itatu babana nk’umugabo n’umugore, ndetse byavugwaga ko Offset yacaga inyuma umugore we akaba ariyo mpamvu yatumwe Cardi B yaka gatanya.

Src: TMZ & Complex

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha eric3 years ago
    Byiza





Inyarwanda BACKGROUND