Ndjoli Kayitankore wamamaye nka Nkanyombya muri filime zisekeje yasobanuye ko impano yo gusetsa ayikomora mu muryango we kuko ari abantu babaho bishimye kandi biha agaciro. Mu kiganiro kirambuye yavuze ko izina rye arikomora ku nyoni yitwa inyombya.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda.com, Kanyombya yasobanuye
ko inda ibyara mweru na muhima. Ati ”Biba bifite kavukire kandi bifite isoko
yabyo kuko yaba umukecuru wanjye, yaba papa, ari mukuru wanjye, bose barasetsa
bitewe n'uko twabayeho twishimye duseka ndetse tunezerewe”.
Kanyombya avuka mu muryango w’abana barindwi ariko hasigaye
batanu. Ni umwe mu banyarwanda bavukiye hanze y’igihugu bitewe n’amateka
yaranze u Rwanda aho we yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ni
naho yigiye amashuri abanza n’ayisumbuye. Mu 1979 ni bwo yasoje amashuri
yisumbuye.
Kuva mu 1992 yinjiye mu gisirikare cya RPA cyari mu rugamba
rwo kubohora igihugu aza kukivamo mu 1994 urugamba rurangiye ari naho avuga ko
yakukiye amenyo. Muri batayo yarimo binjiriye ahitwa Gishuro mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba ubu ni muri Gicumbi mu ntara y'Amajyaruguru.
Kanyombya yibuka neza
ko bakiri ku rugamba hari igihe habagaho umwanya wo gutera morale noneho akaba
yabasetsa. Yari mu itsinda rya gisirikare ibizwi nka Batayo yitwaga Chari. Ku
rugamba yari umwe mu bantu bashamadutse cyane ibintu akomora mu bwana bwe kuko
ahamya ko yakuze azi gusetsa cyane.
Ni iyihe nkomoko y’izina
Kanyombya ryaje kwamamara mu ruganda rwa sinema ?
Ndjoli Kayitankore asobanura ko ari mu mashuri abanza mu
mwaka wa gatandatu babahaga ikitwa ”Totem” inyamanswa cyangwa se inyoni
biyitirira bitewe n’imyitwarire ya buri mwana. We byabaye ngombwa ko afata
inyoni y’inyombya bityo yitwa Kanyombya.
Kuva ubwo kugeza mu 2001 hatangiye umushinga wo gukina
filime mu gitekerezo bari bahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame aho
yasabye urubyiruko kugira icyo bahanga cyabafasha kwiteza imbere. Kanyombya na bagenzi
babiri barimo Charles Habyarimana batangiye igitekerezo cyo gukina filime zisekeje ni nabwo yafashe ka kabyinirio ko mu bwana agakoresha gutyo muri
filime kugeza n'ubu hari n’abatazi amazina ye asanzwe.
Mu 2001 nta bikoresho byari mu gihugu bihagije mu gufata amashusho ahubwo hakoreshwaga ibya Televiziyo Rwanda. Asobanura ko iyo arebye aho uruganda rwa sinema rwavuye kugeza ubu hashimishije kuko nibura usanga abanyarwanda bakora ibisekeje “Comedy” ku buryo abanyamahanga batakiganje ku isoko ry’u Rwanda ahubwo hari abanyagihugu bari kubikora neza. At i”Ntabwo ubu twavuga ko Tanzaniya iturusha gukora filime, abagande ntibaturusha kuko turi ku rwego rushimishije”
Ese abona ate filime ziriho muri iki kiragano gishya?
Umunyarwenya Kanyombya/Ifoto:Filsimages
Kanyombya asanga hari abagerageza gukina filime badafite impano ari ugushakisha biri no mu bituma zimwe mu zo bakina zidakundwa. Ati ”Kwigana si bibi ariko hari igihe wigana ibyo utazi”. Icyokora muri rusange asanga bose bagerageza kandi abona hari icyizere mu bihe biri imbere ko hazaboneka abanyempano bazasimbura ikiragano gikuze.
Kanyombya avuga ko aramutse yiyambajwe mu gutanga umusanzu mu guhugura abanyempano yabikora neza kuko abifitiye ubushobozi n'ubwo nta we uramwegera. Kanyombya ibihugu yagezemo ajyanywe no gusetsa harimo igihugu cy'u Burundi yagiyemo inshuro zirenze eshatu no muri Kenya ariko ho yari yatumiweyo n’abanyarwanda babayo.
Asobanura ko nta kintu yifuza kuraga abana be biri mu mpano ze, ngo bazakore icyo bashaka kuko na we nta wigeze abimuraga. Impamvu avuga ko atagira umurage asigira abana be ni uko usanga wifuza ko umwana wawe akura akunda ikintu runaka ugasanga abaye uwo utatekerezaga. Ati ”Ntacyo nzabaraga uzashaka azankurikize cyangwa se abireke”. Kanyombya afite abana babiri n’abandi yafashije. Umukuru yararongowe aba muri Uganda.
Mu bakinnyi bose bamuciye mu maso yaba abo bakinanye n’abo bakiri kumwe avuga ko nta n'umwe yemera kuko baba bakora inshingano zabo. Kanyombya yigeze gukora kuri City Radio aza kuhava bitewe nuko nta bushobozi bwo kumuhemba bwari buhari.
Ubu rero umukire wese washaka gukorana na we yiteguye kumukorera mu gihe yakwiyemeza kumuhembera igihe. Ati ”Ubushobozi mfite n’igihe ngezemo habonetse umuntu ufite igitangazamakuru akampamagara afite ubushobozi bwo kumpemba I am ready for to do everything (Nditeguye gukora buri kimwe cyose).” Kanyombya avuga ko azi neza kuvuga indimi zirimo icyongereza, Igifaransa, Igiswahili, Iringara n’Ikinyarwanda.
Abona gute comedy mu
myaka 50 iri imbere?
Iki kibazo kugisubiza bisa nk’ibyamunaniye kuko ngo atari
umupfumu ngo aragure. Ati ”Ubwo se urambaza muri iyo myaka nzi ko nzaba ndiho
wenda bizaba byarazambye cyangwa se igihugu cyarahindutse, ubuse haje undi muntu
akaza kubidobya byagenda gute?”. Gusa yifuza ko habaho iterambere uruganda rwa
sinema rukazaba nk’urw’ibindi bihugu byeteye imbere cyane.
Kugeza ubu Kanyombya avuga ko yitabiriye igitaramo kimwe
ariko ubundi ntajya amenya aho bibera. Iyi ngingo ayitindaho akanega bagenzi be
basetsa ko bakwiriye kwamamaza ibikorwa byabo bikamenyakana ahantu hose bityo
abantu bakabasha kubyitabira.
Ubu Kanyombya ari
gukina filime isetsa yitwa Buhahara
Abantu bamaze kubaka izina abenshi baba bifuza guhura
n’umukuru w’igihugu. Kuri Kanyombya we ntarabona ayo mahirwe, gusa avuga ko
agiriwe icyo cyizere cyo kuba yatumirwa nko mu kirori kirimo Perezida Kagame, yahaserukana umucyo.
Ndjoli Kayitankore wamamaye nka Kanyombya muri filime zisekeje yasoje ikiganiro twagiranye asaba urubyiruko kureka ubusambo, ubuhahara n’inda mbi. Ati ”Iyihuse
yabyaye ibihumye ni byiza kugenda buhoro, abantu bakwiriye gufatanya".
TANGA IGITECYEREZO