RFL
Kigali

Ni icyubahiro ku kazi twakoze! Ikiganiro n'Umunyarwandakazi Kantarama ufite filime izerekanwa mu iserukiramuco rikomeye ku Isi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/10/2020 11:05
0


Umunyarwandakazi akaba n’Umusuwisi, Kantarama Gahigiri, yatangaje ko ari iby’igiciro kinini n’icyubahiro kuri we, kuba yarabashije gutegura no gutunganya filime igatoranywa mu zizerekanwa mu iserukiramuco rya Cinema rikomeye ku Isi rya “Chicago International Film Festival”.



Iri serukiramuco ribera mu Mujyi wa Chicago rigiye kuba ku nshuro ya 56 ribera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ryakira filime z’abanyamerika ndetse n’iziba zatsinze hirya no hino ku Isi. Inyinshi muri izi filime ziba ziri mu nzira zigana mu bihembo bya Oscars byegukana umugabo bigasiba undi.

Rizaba hifashishijwe internet kuva tariki 14-25 Ukwakira 2020. Rizerekanirwamo filime zirimo iya Spike Lee: David Byrne’s American Utopia na ‘Ammonite’ ya Francis Lee ikinamo Kate Winslet wo muri Titanic; iy’umunyarwanda Kantarama Gahigiri yitwa “Ethereality” n’izindi.

Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, Kantarama Gahigiri yavuze ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi filime nyuma y’amarushanwa yitabiriye mu Busuwisi ahagarariye u Rwanda, agahurirayo n’abandi bo muri Sudan, Burkina Faso, Aligeria na Afurika y’Epfo.

Kantarama avuga ko bakoreye umwiherero kuri Hotel yitwa 5*5*5, bahabwa ibyumweru bitanu, buri umwe asabwa gutekereza filime ngufi imwe ashobora gukora ifite umwihariko.

Bari bahawe igihe gito, igitutu ari cyinshi, ariko bazirikanaga ko filime izatsinda izerekanwa imbere y’abantu barenga 700. Ati “Ibyo twari tubizi na mbere gusa nitwari tuzi filme ishobora gutoranywa.”

Akomeza avuga ko muri icyo gihe cy’ibyumweru bitanu, aribwo yagize igitekerezo cyo gukora filime iri mu bwoko bwa ‘documentary’ ayita “Ethereality” uyu munsi ihataniye ibihembo mu iserukiramuco rikomeye ku Isi ribera mu Mujyi wa Chicago.

Kantarama yasobanuye ko iyi filime “Ethereality” yakiniwe mu Busuwisi ahitwa Winterthur mu iguriro ryitwa Osina. Ndetse ko hari n’utundi duce tugaragara mu mashusho yayo twagiye dufatirwa ku mihanda yegereye Hotel yabayemo n’abo bari bahatanye.

Soma: Ikiganiro n'Umunyarwandakazi uri mu Kanama Nkemurampaka k'iserukiramuco rikomeye ku Isi rizerekanirwamo filime ya Kantarama Gahigiri

Avuga ko yahimbye iyi filime ashaka uburyo yavugamo inkuru yo kwimuka. Yageragezaga kuvuga no gusobanura utuntu twose tuba mu kuva ahantu wahoze ukajya ahandi-Nko kuva mu rugo ukagenda.

Muri we, ngo yari afite igitekerezo cy’uko umuntu agira aho abarizwa, yita mu rugo, ariko kandi akibaza ati “ahahoze ari iwanyu ushobora kuzongera kuhabo?”

Kantarama yavuze ko akimara kubona abakina muri iyi filime yahise atangira urugamba rwo kubumvisha icyo gitekerezo kandi ‘yashakaga kubikora mu buryo bwa gihanzi n'ubugeni nabo bakabyiyumvamo’.

Yagize ati “Ng’uko uko igitekerezo cy'umuntu wagiye ku w’undi mu bumbe cyaje byose byakozwe neza bihuzwa n’amashusho.” Filime ye iri mu zahise zitoranywa muri iri serukiramuco nyuma y’igihe kitari kirekire bayitanze.

Kantarama yabwiye INYARWANDA, ko byamushimishije cyane nyuma y’uko filime ye itoranyijwe. Ndetse “n’ibyagaciro n’icyubahiro ku kazi twakoze.”

Yavuze ko kuba filime ye yaratoranyijwe ari igisobanuro cy’uko abanyarwanda nabo bashobora gukora filime zikabona umwanya mu ruhando mpuzamahanga, bagasangiza Isi yose umwihariko, impano n’inkuru ‘zacu’.

Filime "Ethereality" ya Kantarama Gahigiri izerekanwa mu iserukiramuco rya "Chicago International Film Festival" rigiye kuba ku nshuro ya 56

Avuga kandi ko ibi bimuha imbaraga n’ubushake bwo gukomeza urugendo rwo gukora filime.

Umwihariko w’iyi filime uri mu nkuru yayo n’uburyo iteguwe byose byibanda ku muntu wagiye ku w'undi mu bumbe akaza kugaruka ku Isi nyuma y’imyaka 30. Agasobanura ko yayikoze ashaka kugaragaza urundi ruhande n'igitekerezo ‘kihariye’.

Yavuze ko kuba iyi filime iri muzihatana ubwabyo ari itsinzi, ishimwe n’icyubahiro. Ati “Ibisigaye byaba ari inyongezo. Kuba yatsinda byo ni umwanzuro uzajyenwa n’akanama nkemurampaka. Ndategereje cyane.”

Kantarama avuga ko ubu yatangiye umushinga wa filime nshya. Kandi afite icyizere cy’uko ibyo ari gukora n’ibyo azakora hari abazabifatiraho urugero n’inzira ibageza ku nzozi zabo haba muri Cinema cyangwa no mu bundi buhanzi.

Yavuze ko urubyiruko n’abandi bakenewe muri Cinema kugira ngo bavuge ‘inkuru zacu’. Asaba buri wese, agira ati “Kurikira inzozi zawe kuko niko kuri konyine gushoboka.”

Kantarama si izina rishya muri Cinema! Mu 2019 yitabiriye iserukiramuco rya filime rikomeye ku Isi, ryabereye i Cannes mu Bufaransa, aho yateguriye filime ye “Tanzanite”. Mu 2017 nabwo yari i Cannes aho yerekaniye filime ye ‘Tapis Rouge’.

Filime ye ‘Tapis Rouge’ yanayerekaniye mu maserukiramuco arenga 20 akomeye ku Isi; mu gutangiza iserukiramuco rya Mashariki Film Festivals mu 2015, mu Busuwisi no mu Bufaransa 2017.

Yegukanye ibihembo birimo ‘TV5 Monde Best French Speaking Feature Film Award at Geneva International Film Festival 2014’, ‘Festival Grand Prix and Outstanding Ensemble Cast Award at Nador Film Festival 2015’.

‘Audience Choice Award at Delémont-Hollywood FF 2015’, 'Best Directing Award at Chelsea FF New York 2015’, ‘Foundation Award 2016 (Fondation Suzanne Huber)’, ‘Festival Award at Festival Effervescence, France 2016’ n’ibindi.

Kantarama Gahigiri kandi yagize uruhare rukomeye muri filime yitwa Mercy of the Jungle ya Joël Karekezi. Asanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Bubanyi n’amahanga n’iy’icya Gatatu mu gutunganya amajwi n’amashusho. 

Ishusho igaragara muri filime "Ethereality" ya Kantarama yakoreye mu Busuwisi, ashaka kugaragaza igitekerezo cyihariye

Uhereye ibumoso: Kathleen Moser wafashe amajwi; Kantarama [wambaye imyenda y'uwagiye ku w'undi mu bumbe mu gihe cy'imyaka 30], Daniel Bleuer wayoboye ikorwa ry'amashusho n'amafoto na Yoro Tobler wungirije mu ifatwa ry'amashusho

Kantarama yavuze ko ari iby'igiciro kinini n'icyubahiro kuba ari mu bafite filime zizerekanwa muri iri serukiramuco





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND