RFL
Kigali

Padiri Nyombayire Faustin wayoboye UTAB yakoreye amashusho "Mwamikazi w'Isi n'Ijuru" yahimbye mu 1978 yamamaye muri Kiliziya Gatolika-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/10/2020 19:22
1


Padiri Professeur Docteur Nyombayire Faustin wayoboye Kaminuza y'Ikoranabuhanga n'Ubugeni ya Byumba (UTAB) yahuje imbaraga n’itsinda ry’abasore rya The Bright Five Singers basubiramo indirimbo ye “Mwamikazi w’Isi n’Ijuru” yamenyekanye cyane amabonekerwa y'i Kibeho agitangira gusakara.



Padiri Nyombayire azwiho kuba umuhanga muri Filozofiya, mu by’umuco nyarwanda no mu burezi, ni n’umuhanzi w’indirimbo cyane cyane izihimbaza Imana muri Liturjiya ya Kiliziya Gatolika. 

Indirimbo ze ziri mu ngeri zinyuranye: hari iz’amajwi menshi ziririmbwa n’amakorali, zikoze nka ziriya z’abahanga ba kera zizwi nka “Musique classique”;

Hari izihimbye mu ijwi rimwe, zishobora kuririmbwa na buri muntu kandi zinoroshye kuzimenya, muri izo zose hakabamo izifite injyana ku buryo zaherekezwa n’amashyi n’ingoma zikaba zinogeye umudiho.

Muri izi ngizi ni ho habariwa iyamamaye cyane yitwa “Mwamikazi w’Isi w’Ijuru”, yamenyekanye cyane amabonekerwa y’i Kibeho agitangira gusakara. Icyo gihe Orchestre Nyampinga yakoreraga i Huye, yafashe iyi ndirimbo nk’aho ari iyabo iyicuranga uko ibyumva, irayicuruza, hari muri za 1982 na 1983.

Umuhimbyi wayo (Padiri Nyombayire) icyo gihe yigaga muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda (ari Umufaratiri). Kuva icyo gihe iyo ndirimbo yakomeje gukwira mu maparuwasi ndetse no hanze y’Igihugu hari aho yageze kandi irakundwa cyane n’ubwo batayiririmba uko nyirayo yayihimbye. Padiri Nyombayire avuga ko ibyo ntacyo bitwaye ‘iyo ikigamijwe ari ugusenga Imana tubinyujije kuri Bikiramariya’.

Padiri Nyombayire yabwiye INYARWANDA ko indirimbo “Mwamikazi w’isi n’ijuru”, yayihimbye (ataraba Padiri) yiga muri Seminari nto ya Rwesero (yaragijwe Mutagatifu Dominko Savio), ubwo yari ageze mu mwaka ubanziriza uwa nyuma.

Ubwo akaba yari yaramaze kumenya ibyo gusobanura amanota ya muzika no kuyandika (solfège). Ndetse akaba yari no mu baseminari bigisha abandi indirimbo bakanabaririmbisha mu Kiliziya.

Yavuze ko ku mugoroba wa Tariki 15 Mata 1978, muri Seminari ya Rwesero habaye igitaramo cy’amasengesho yo gusaba Imana ngo itore benshi mu bayiyegurira, ari mu busaserdoti cyangwa mu zindi nzira zo kwiyegurira Imana.

Icyo gitaramo kirimbanyije, (Padiri) Nyombayire Faustin yumva arakirigitwa n’isengesho yabwira Bikiramariya mu ndirimbo, ariko atigeze abitegura ngo yandike iyo ndirimbo mu manota no mu magambo nk’uko ubundi abigenza iyo ahimba.

Yafashe gitari yari imuri hafi, atangira gucuranga anaririmba, mbese akumva amagambo asa n’ayizana ariko afite aho aturuka, ubwo ndirimbo y’ibitero 5 n’inyikirizo yabyo ayiririmba umujyo umwe arayirangiza, nk’usanzwe yarayiteguye.

Abo babanaga icyo gihe ku Rwesero nabo niko babihamya uko babyiboneye banabyumva. Mu kuririmba iyo ndirimbo atari yarabanje gutegura, abihuza n’uko ubwo ari bwo yari amaze gusobanukirwa ko Imana imuhamagarira kuyibera umusaserdoti, dore ko ngo ubundi acyinjira muri Seminari atari byo yari agamije cyane.

Umwe mu bapadiri bari abarezi ku Rwesero, ngo hari ababikira yaje kwigisha iyo ndirimbo bari mu mwiherero, bityo iza no kugera mu ishuri ry’i Kibeho; maze mu gihe Bikiramariya yari atangiye kuhabonekera guhera mu mpera za 1981, ngo ayumvanye abana babonekerwaga abategeka kujya bayimuririmbira buri wa gatandatu saa cyenda, kandi ahavugitse ngo “Tumufashe gukiza Isi” bakazajya bahasubiramo. Nguko uko “Mwamikazi w’Isi n’Ijuru” yamenyekanye biturutse i Kibeho.

Padiri Nyombayire wari warakomeje kujya mbere muri muzika agahimba n’izindi ndirimbo nyinshi zigizwe ahanini n’izisabanya abantu n’Imana, ntiyigeze yibagirwa cyangwa ngo ahe agaciro gake iriya ndirimbo umuntu yavuga ko ari iyo mu buto bwe, kuko ari iyibukiro rikomeye mu nzira ye y’ubusaserdoti.

Igitangaza benshi (ndetse na we ari mo), ni uko amagambo yayo wumva atsitse mu nyigisho no mu butumwa, ndetse n’ikinyarwanda kivugitse. Ndetse ubwo yahimbaga urwunge rw’indirimbo za Missa ya Bikiramariya zitangirwa n’iyitwa ‘Turakuramutsa Mubyeyi Mutagatifu’ yarwise Missa ‘Mwamikazi w’Isi n’Ijuru’.

Mu 2018 ni bwo igitabo ‘Bantu Mwese Nimuhimbarwe’ cyasohotse, gikubiyemo indirimbo zisaga 60 zose Padiri Nyombayire Faustin yahimbye kugeza icyo gihe. Ni igitabo kiboneka henshi mu Rwanda, kandi cyahawe n’uburenganzira bwa Kiliziya ku bihangano no ku nyandiko zijyanye koko n’ukwemera kwa Kiliziya (Imprimatur), ariko guhimba ntiyabihagarikiye aho.

Mu gihe cya Guma mu Rugo, Padiri Nyombayire yabonye akanya kisumbuye ko kunoza izo yari yarahimbye ntizandikwe, no guhimba izindi ndetse, yari yifuje ko inyinshi zaririmbwa n’amakorali abishoboye nka Chorale de Kigali n’andi basanzwe bakorana zikagera ku bantu ziherekeranyije n’icyo gitabo; gusa kubera ibihe bya Covid-19, amakorali ntabwo abona uko yegerana ngo yitoze uko bisanzwe.

Padiri Nyombayire Faustin yagize igitekerezo cyo guhugukira indirimbo asanganywe zitagombera amakorali, cyane izifite n’injyana kandi zihimbitse ku buryo ziba zihagije n’iyo ziririmbwe mu ijwi rimwe.

Zimwe muri zo rero yatangiye kuzitunganya mu buryo bw’ubu, afatanyijwe n’abasore bagize itsinda The Bright Five Singers bamaze kwamamara, banakoranye “Mwamikazi w’Isi n’Ijuru”.

Aho bibaye ngombwa agafata gitari ye agacuranga, n’ijwi rye akarishyiramo, maze zikazatangazwa vuba aha mu majwi, zimwe ndetse no mu mashusho. Aritegura gusohora indirimbo nka “Turi abawe Mubyeyi”, ‘Izina rye Yezu’, ‘Mana Nzima’ n’izisanzwe nka ‘Ngwino Roho Utwemeza’, ‘Nta kinanira Imana’,

Yahimbye izirimo nka ‘Ni wowe bugingo budashira’, ‘Bantu Mwese’, ‘Ndakuramutsa Mariya’, ‘Ndakwemera Nyagasani Nidukanguke Tube Maso’, ‘Duhindure Imitima Yacu’, ‘Alleluya Kristu Mwami Wacu (bamwe bita ‘Mu gitondo izuba rikirasa’).

Hari n’iziba vuba nka ‘Tubeshejweho n’impuhwe zawe’, ‘Umutuzo’, ‘Wowe uhorana impuhwe’ n’izindi za Missa nka ‘Tubeshejweho n’impuhwe zawe’, ‘Umutuzo’, ‘Wowe Uhorana impuhwe’ n’izindi za Missa (harimo na nkeya yahimbye mu zindi ndimi).

Padiri Nyombayire Faustin yahuje imbaraga na Bright Five Singers basohora indirimbo ye "Mwamikazi w'Isi n'Ijuru" yahimbye ahagana mu 1982


Padiri Nyombayire avuga ko yahimbye iyi ndirimbo "Mwamikazi w'Isi n'Ijuru" mu gihe yiteguraga kuba Padiri

Nyombayire avuga ko iyi ndirimbo yagiye iririmbwa na benshi, ariko ko byose byari bigamije kuvuga Bikiramariya

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "MWAMIKAZI W'ISI N'IJURU" YA PADIRI NYOMBAYIRE YAKORANYE NA BRIGHT FIVE SINGERS








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmy3 years ago
    Very nice





Inyarwanda BACKGROUND