RFL
Kigali

Abaraperi batanga icyizere Bruce The 1 st na Ish Kevin bakoranye indirimbo bise "Tugendee"-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/10/2020 15:49
1


Abaraperi b’abanyempano batanga icyizere mu muziki Bruce The 1 st na Ish Kevin bahuje imbaraga basohora amashusho y’indirimbo yabo nshya bise “Tugendee” iri mu njyana ya Drill iri mu zigezweho.



Bruce The 1st na Ish Kevin basanzwe babarizwa mu itsinda ryitwa Trappish Gang. Indirimbo yabo bise “Tugendee” ikangurira abantu guhagurikira rimwe bagashakisha ubuzima 

Ish Kevin ukora injyana ya Hip Hop ubusanzwe yitwa Semana Kevin Ishimwe. Yabonye izuba mu 1997, ubu agejeje indirimbo 23 zose amaze gusohora kuva yatangira urugendo rw’umuziki mu 2017.

Ni umwe mu baharawe n’urubyiruko cyane ku mbuga nkoranyambaga. Ndetse ku rubuga rwa Youtube aho ashyira ibihangano bye, impano ye irirahirwa!

Ish Kevin ari gutegura Album ye ya mbere, ndetse afite intego yo gutegurira ikibuga abandi bahanzi bagenzi be.

Mukiza Bruce [Bruce The 1 st] bakoranye indirimbo yinjiye mu muziki yitwaje injyana ya Drill itamenyerewe mu Rwanda. Agiye kumara imyaka ibiri atangiye urugendo rw’umuziki.

Bruce ni umuraperi ukiri muto ari hafi kuzuza imyaka 18 y’amavuko, dore ko yabonye izuba ku wa 12 Kanama 2002. Yakuze adakunda umuziki gusa akumva azavamo umukinnyi ukomeye wa Basketball.

Ku myaka 15 y’amavuko ni bwo yatangiye kwandika indirimbo bikarangirira ku mpapuro nta cyizere afite cy’uko bizashoboka. Mu 2018 yasohoye indirimbo ye ya mbere yitwa “Born&Raise” biturutse ku cyizere yahawe n’inshuti ze cy’uko azi kuririmba.

Uyu muraperi uherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Ntubitindeho”, avuga ko afite intego yo gukora umuziki ndengamipaka.

Abaraperi batanga icyizere Bruce The 1 st [Ubanza ibimuso] na Ish Kevin bakoranye indirimbo bise "Tugendee"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "TUGENDEE" YA BRUCE THE 1 ST NA ISH KEVIN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eyo Sadox3 years ago
    Ndi umu artiste wa trap drill ark ntabufasha ndabona, nimba hari umugeraneza yambera sponsor, nka mpererey i gasanze number 0789032516 kubashaka ibihangano maze kugira ,youtube ni eyo sadox i beg please





Inyarwanda BACKGROUND