Umuraperi w’Umunyarwanda ukoresha ururimi rw’icyongereza cyane mu ndirimbo ze , Stiley, amaze iminsi mu Rwanda mu rwego rwo kwagura muzika ye asanzwe akorera mu Bwongereza.
Uyu muhanzi ufite ibikorwa byinshi bya muzika, yaganiriye na INYARWANDA.COM, atangaza byinshi byerekeranye n'umuziki, ibyo aba ahugiyemo mu Bwongereza aho abana n’umuryango we. Stiley aherutse gusohora
indirimbo yise “Keep Pushing” yakoranye n’umuhanzi Puff G igakorerwa muri BK
Studio.
Stiley yavuze ko yaje mu Rwanda kureba uburyo yakorana indirimbo n’abahnzi batandukanye. Ku
ikubitiro arimo gukora indirimbo irimo Bull Dog n’abandi azahuriza mu
ndirimbo.
Avuga ko nubwo akorera muzika Bwongereza abivanga n’akazi. Yahishuye ko ari kwitegura gutangiza Business yinjiza amafaranga, aho
kugiravngo akore umuziki gusa. Stiley kandi akangurira abantu baba imahanga (abadiasipora) kutirengagiza igihugu cyane ,
abasaba gukorana imbaraga bakagiteza imbere .
TANGA IGITECYEREZO