RFL
Kigali

Diaspora: Twaganiriye na Stiley waje kwagura muzika ye mu Rwanda anahishura kuri Kompanyi agiye gushinga mu Bwongereza-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:10/10/2020 6:33
0


Umuraperi w’Umunyarwanda ukoresha ururimi rw’icyongereza cyane mu ndirimbo ze , Stiley, amaze iminsi mu Rwanda mu rwego rwo kwagura muzika ye asanzwe akorera mu Bwongereza.



Uyu muhanzi ufite ibikorwa byinshi bya muzika, yaganiriye na INYARWANDA.COM, atangaza byinshi byerekeranye n'umuziki, ibyo aba ahugiyemo mu Bwongereza aho abana n’umuryango we. Stiley aherutse gusohora indirimbo yise “Keep Pushing” yakoranye n’umuhanzi Puff G igakorerwa muri BK Studio.


Stiley yavuze  ko yaje mu Rwanda kureba uburyo yakorana indirimbo n’abahnzi batandukanye. Ku ikubitiro arimo gukora indirimbo irimo Bull Dog n’abandi azahuriza mu ndirimbo.


Avuga ko nubwo akorera muzika Bwongereza abivanga n’akazi. Yahishuye ko ari kwitegura gutangiza Business yinjiza amafaranga, aho kugiravngo akore umuziki gusa. Stiley kandi akangurira abantu baba imahanga  (abadiasipora) kutirengagiza igihugu cyane , abasaba gukorana imbaraga bakagiteza imbere .

KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA STILEY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND