RFL
Kigali

Tiwa Savage yavuze ko anyotewe no gukorana indirimbo n’umunyarwandakazi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/10/2020 19:35
2


Umuhanzikazi w’umunya-Nigeria Tiwatope Savage uzwi kandi nka Tiwa Savage, yasabye abanyarwanda kumubwira umuhanzikazi bakorana indirimbo, avuga ko ari ibintu byanyura umutima we.



Tiwa Savage ari mu bahanzi bo muri Afurika bashyigikiwe na Label zikomeye zirimo Mavin Records, Universal Music Group, Motown, Capitola Records, Island Records n’izindi.

Ibi byamuhaye igikundiro kidasanzwe no kwesa uduhigo. Aherutse gusohora Album yise ‘Celia’ yakubiyeho indirimbo 12 zirimo izo yakoranye na Sam Smith, Naira Marley, Davido, Hamzaa na Dice Ailes.

Asobanura ko iyi Album yakiriwe neza ku isoko ry’umuziki, by’umwihariko indirimbo yitwa ‘Koroba’. Yavuze ko yishimiye uko iyi ndirimbo yakiriwe, ndetse ngo iri ku gasongero k’izindi yashyize kuri Album ye aherutse gusohora.

Tiwa avuga ko iyi ndirimbo yamutunguye, ndetse ngo umubare w’abayireba kuri Youtube urakomeza kwiyongera. Iyi ndirimbo ‘Koroba’ imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 3 mu gihe cy’ukwezi kumwe imaze ku rubuga rwa Youtube.

Yavuze ko abanyarwanda ari muri bamwe bamushyigikira mu rugendo rw’iterambere rwe, ndetse ko afite inyota yo gukorana indirimbo n’umuhanzi wo mu Rwanda, by’umwihariko umuhanzikazi.

Tiwa Savage ati “Mumfashe menye uwo twakorana indirimbo, kuko byaba ari ibintu by’agatangaza cyane.” Yavuze ko n’ubwo yakoranye indirimbo n’itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya, ashaka kwagura imbago z’umuziki we agakorana indirimbo n’abandi bahanzi bagezweho muri aka karere.

Mu kiganiro 'versus' cya Televiziyo y'u Rwanda, cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukwakira, Tiwa Savage, yavuze ko ikipe bakorana iri gutekereza uko yakorana indirimbo n’abahanzi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Ati “Ni kimwe mu byo ndi gutekereza gukoraho.”

Uyu muhanzikazi uri mu bakomeye muri Nigeria, yavuze ko umuziki wa Afurika ari mwiza, ashingiye ku kuba hari abahanzi bo kuri uyu mugabane baguye imbibi zabo bakorana indirimbo n’abahanzi bakomeye ku Isi barimo Drake, Sma Smith n’abandi “bigaragaza ko umuziki wacu wateye imbere”.

Tiwa Savage wavukiye ahitwa Isale Eko yabaye mu Mujyi London mu Bwongereza ku myaka 11 yiga amashuri yisumbuye. Nyuma y’imyaka itanu yatangiye gufasha mu miririmbire abahanzi barimo George Michael, Mary J. Blige n’abandi.

Uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘All Over’ ntaratamira mu Rwanda kuva yatangira urugendo rw’umuziki we. Mu 2017, hatangajwe igitaramo yagombaga kuhakorera, ariko gisubikwa ku munota wa nyuma.

Tiwa Savage yavuze ko yiteguye gukorana indirimbo n'umuhanzi wo mu Rwanda, cyane cyane umuhanzikazi

Tiwa yavuze ko umuziki wo muri Afurika ugeze ahashimishije, ashingiye ku kuba hari abahanzi bakomeye ku Isi bamaze gukorana indirimbo n'abo muri Afurika





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyongiracharles3 years ago
    Munyerekeindirimbozibwamamare
  • Niyongiracharles3 years ago
    Munyerekeindirimbozibwamamare





Inyarwanda BACKGROUND