Umuhanzikazi Clarisse Karasira yahuje imbaraga n’umuhanzi w’umuhanga Mani Martin bakorana indirimbo bise “Urukerereza” ikangurira abantu kuba inshuti nyanshuti, kandi bagaharanira kuba indahemuka kubo bakunda.
Yabanje guhisha umuhanzi bakoranye iyi ndirimbo, ariko kuri uyu wa Kane yatangaje ko yayikoranye n’umuhanzi agomba icyubahiro Mani Martin wamubanjirije mu muziki, akaba umuhanga mu buryo buri wese akwiye kuzirikana.
‘Urukerereza’ ni indirimbo ibwira abantu kubera beza abandi. Kuba inshuti nziza y’umuntu ituma abaho yishimye ikamutwaza ikamukingira ibibi akishimira ubuzima.
Umuntu nabwira undi ati “Mbera ‘Urukerereza’ mu mujyo nk’uri muri iyi ndirimbo azaba amubwiye ati “Mbera inshuti mbana nayo nkibagirwa ibingora mu buzima.”
Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA, ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo ‘Urukerereza’ nyuma yo kubona ko buri muntu aba akeneye abantu bamubera inshuti z’akadasohoka zisungwa mu bihe byose.
Uyu muhanzikazi yavuze ko acishijwe bugufi cyane no kuyifatanya n’inshuti akaba n’umuhanzi mugenzi we w’umuhanga, Mani Martin.
Avuga ko Mani Martin ari umuntu uca bugufi kandi ufite ibikorwa byinshi by’indashyikirwa yageze ho muri muzika, bityo ‘bikaba ari ishema guhurira na we muri iki gihangano’.
Ati “Mani Martin ni umuhanga! Ni umuntu uhimba ibintu, uburyo akora ubuhanzi bwe, sinzi niba abandi bantu bajya bicara ngo bamutekerezeho. Ariko Mani Martin ni umuntu ushobora gutekerezaho iminota 5 cyangwa uburyo ahimba ibintu bye, ukahavana amasomo menshi.”
Akomeza ati “Njyewe mba mbona ntewe ishema no kuba mu gihugu nawe arimo.”
Amajwi y’iyi ndirimbo ‘Urukerereza’ yatunganyijwe na Clement the guitarist n’aho amashusho (Video) yakozwe na Gerard King Sley.
Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasohoye amashusho y'indirimbo "Urukerereza" yakoranye n'umuhanzi w'umuhanga Mani Martin
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "URUKEREREZA" YA CLARISSE KARASIRA NA MANI MARTIN
TANGA IGITECYEREZO