Abagabo bamwe biyica nabi kandi ntibabimenye, hari ibintu byinshi bakora kandi bigashyira ubuzima bwabo mu kaga
Niba uri umugabo ariko ukaba ukora ibi bintu bikurikira,
garukira aho kuko ni bibi cyane bishobora kukwicira ubuzima, ukuri nuko
abahanga bgaragaza neza ko ibi bintu niba ukibikora uri umugabo, uri kwiyica
buhoro buhoro.
Bimwe muri ibyo bintu
ni ibi bikurikira:
Gukina urusimbi: gukina urusimbi ni ikintu kibi cyane ku
buzima bwawe nk’umugabo, aho kugirango ukine urusimbi gerageza gushaka akazi
nubwo kab baciriritse kuko abahanga bavuga ko iyo umuntu abigiyemo
abirundukiramo bikamugira imbata kandi ntibitange umusaruro abahanga kandi
bemeza neza ko umuntu wabirundukiyemo ashaka no kubivamo ariko bikanga, niba
ushaka kub umugabo nyawe irinde gukina urusimbi.
Kwanga abagore ugakunda inzoga cyane: ubundi abahanga mu by’ubuzima
bahamya neza ko umuntu ukunda inzoga cyane burya atararikira abagore, ese waba
uzi impamvu abagire barama cyane kuruta abagabo?nta yindi nuko akenshi abagore
badakunda inzoga cyane nk’abagabo ahanini ni nayo mpamvu usanga umuntu ukunda
kunywa inzoga cyane yarashaje imburagihe, ni ukubera alcool nyinshi iba mu
nzoga aba yafashe, niba ushaka kuba umugabo uhamye, gabanya inzoga unywe mu
rugero.
Kunywa itabi: ubusanzwe abanywi b’itabi ntabwo baba bafite
igihe kinini ku isi, bapfa mbere rwose nkuko ubushakashatsi bubivuga, niba unywa
itabi ryinshi rero uri kwiyicira ubuzima, niba uri umugabo kandi ukaba wifuza
ubuzima bwiza bikaba byagushobokera ko ugabanya kunywa itabi, bikore vuba kuko itabi ryangiza ubuzima nta zindi nteguza.
Src: Healthline.com
TANGA IGITECYEREZO