RFL
Kigali

Igihembo cya 'Prix Nobel 2020' cyegukanywe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi (WFP)

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:9/10/2020 13:55
0


Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel cy’uyu mwaka wa 2020 cyegukanywe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi WFP cyangwa PAM kubera imbaraga ryashyize mu guhangana n’ikibazo cy’inzara ku isi no kugerageza kuzana amahoro mu bice bitandukanye ku isi birimo amakimbirane.



Komite y’abanya-Norvege ishinzwe gutanga iki gihembo ngarukamwaka yavuze ko WFP yabaye imbarutso mu kurwanya ko inzara yakoreshwa nk’intwaro y’intambara n’amakimbirane.

Umuyobozi w’iyi komite ishinzwe gutanga iki gihembo, Madamu Berit Reiss-Andersen yavuze ko bahisemo guha WFP iki gihembo, kugira ngo isi yose ihange amaso miliyoni z’abantu bahanganye cyangwa bafite ikibazo cy’inzara. Yakomeje avuga ko inzara yakunze gukoreshwa nk’intwaro y’intambara n’amakimbirane.

Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi habarurwa ko rifasha abantu bagera kuri miliyoni 97 buri mwaka, mu bihugu bigera kuri 88 hirya no hino ku isi. Umuvugizi wa WFP yatangaje ko batewe ishema no kwegukana iki gihembo.

WFP

WFP yashimiwe uruhare rwayo mu guhangana n'ikibazo cy'inzara ku isi

Abakandida 318 ni bo bari ku rutonde rw’abahatanira igihembo cy’uyu mwaka, aho bari bagizwe n’ibigo 107 n’abantu bagera kuri 211. Iki gihembo gifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi ijana by’amadorali ($1.1M) ni ukuvuga asaga miliyari imwe na miliyoni mirongo irindwi n’enye z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse hageretseho n’umudali wa zahabu utangwa mu birori bibera mu mujyi wa Oslo muri Norvege ku italiki 10 Ukuboza, ubwo hibukwa urupfu rwa Alfred Nobel witiriwe icyi gihembo.

Uyu mwaka Ishami ry’Umuryango w’Abibimbye ryita ku buzima (WHO cyangwa OMS) na Greta Thunberg impirimbanyi mu kwita ku bidukikije nibo bahabwaga amahirwe yo kwegukana iki guhembo. Igihembo cy’umwaka ushize cyari cyegukanywe na Bwana Abiy Ahmed Minisitiri w’intebe wa Ethiopia ku bw’uruhare rwe mu guhosha amakimbirane yari amaze imyaka 20 hagati ya Ethiopia na Eritrea.

Src: The Guardian & Daily Mail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND