RFL
Kigali

Imbamutima za Claude Niyomugabo wahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/10/2020 10:08
0


Myugariro ukina ku ruhande rw'ibumoso mu ikipe ya APR FC, Niyomugabo Claude, yatangaje ko yashimishijwe cyane no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi ku nshuro ya mbere kandi ko byari mu ntego ze no mu nzozi ze.



Mu kiganiro yagiranye n'urubuga rw'iyi kipe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Ukwakira 2020, Niyomugabo yavuze ko ari ibintu byamushimishije cyane kandi ko ari inzozi yari afite kuva yatangira gukina mu cyiciro cya mbere.

Yagize ati” Ni ibintu byanshimishije cyane, kandi ni ibintu buri mukinnyi wese yakwishimira, ndashimira abatoza b’ikipe y’igihugu kuba barantekerejeho buriya babonaga ko hari icyo nanjye nafasha ikipe y’igihugu”.

Guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ni inzozi nagize nkigera muri AS Kigali gusa ntibyakunze ariko kuba mpamagawe ndabikesha umutoza wanjye Mohammed Adil kubera ko amfasha cyane niyo naniwe arambwira ati aho unaniriwe niho h'ingenzi ihangane ukomeze rero ndamushimira cyane pe”.

Ngiye kugenda ntange imbaraga zanjye zose, ririya ni ishema ry’igihugu tuba duharanira, intego yanjye nk’umukinnyi ni uguha abanyarwanda ibyishimo tukazamura idarapo ry’igihugu no kwereka abatoza b’ikipe y’igihugu ko batanyibeshyeho. Ibyo byose ndabizirikana”.

Niyomugabo Claude ukina ibumoso mu bwugarizi, ashobora no gukina hagati asatira anyuze n'ubundi ku ruhande rw’ibumoso.

Niyomugabo yahamagawe mu rutonde umutoza w'ikipe y'igihugu Mashami Vincent aheruka gushyira hanze, rugiye kwitegura imi8kino ibiri u Rwanda ruzakina na CapeVerde tariki ya 09 Ugushyingo 2020 muri CapeVerde ndetse n'umukino wo kwishyura uzaba nyuma y'iminsi irindwi gusa tariki ya 17 Ugushyingo i Kigali.

Claude Niyomugabo yatangaje ko byari mu nzozi ze kwambara umwambaro w'ikipe y'igihugu

Niyomugabo ni umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane mu mwaka w'imikino ushize

Niyomugabo ari kumwe na bagenzi be bo muri APR FC mu mwiherero i Shyorongi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND