RFL
Kigali

KISIMA: Korali Ukuboko kw'iburyo yashyize mu Giswahili indirimbo 'Ikidendezi' yakunzwe bidasanzwe-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/10/2020 18:05
2


Korali Ukuboko kw'Iburyo imwe mu makorali akunzwe cyane mu Rwanda, nyuma y'uko indirimbo yayo 'Ikidendezi' ikunzwe bidasanzwe haba mu Rwanda no mu mahanga, ubu noneho abaririmbyi b'iyi korali bashyize iyi ndirimbo mu rurimi rw'Igiswahili mu bundi buryo butamenyerewe ihita ihabwa izina “KISIMA”.



Korali Ukuboko kw’iburyo ni imwe mu ma Korali makuru kandi akunzwe cyane yo mu Itorero ADEPR mu Rwanda. Iyi Korali igizwe n’abaririmbyi barenga 150, ibarizwa kuri ADEPR Paroisse Gatenga, ikaba yarashinzwe ahagana mu mwaka wa 1989. Kuva yashingwa yagiye ikora ibikorwa binyuranye itegura kandi yitabira ibitaramo bitandukanye haba mu Rwanda no mu gihugu cya Uganda. 

Igitaramo gikomeye iheruka gutegura ni icyabereye muri Dove Hotel kiswe 'Ikidendezi Live Concert' cyabaye kuwa 01/12/2019 gihuruza imbaga ku buryo abenshi batabashije kubona aho bicara cyangwa bahagarara muri salle ya Dove Hotel bakurikiranira igitaramo hanze.

Korali Ukuboko kw’iburyo kandi izwiho indirimbo zihimbye mu magambo y’ubuhanga, umuziki unoze ndetse n'injyana zikunzwe na benshi. Mu minsi ishise bwo bakoze ibitamenyerewe mu makorali ya giporotestanti, bakora indirimbo yatunguye benshi yitwa 'HASHIMWE YESU' ikoze mu njyana imenyerewe muri 'Eglise Catolique' mu majwi abenshi bita Classic.

Izindi ndirimbo iyi Korali izwiho twavuga nka IKIDENDEZI, IMIRIMO, URUKUMBUZI, URIHARIYE, IMITIMA, KURO, KUVA KERA, NAFURAHIYA, IBYIRINGIRO BY’UBUZIMA, n’izindi nyinshi zigaruriye imitima ya benshi mubakunzi b’umuziki uhimbaza Imana.

Ikidendezi mu Giswahiri!


Indirimbo Ikidendezi ni imwe mu ndirimbo zabashije kugira 'views' kuri Youtube zirenga miliyoni mu gihe gito mu Rwanda. Iyi ndirimbo ikunzwe na benshi mu Rwanda ndetse byaje no kurenga imipaka igakundwa n’abatumva ikinyarwanda cyane cyane muri Africa y’iburasirazuba, Korali Ukuboko kw’iburyo yayisohoye noneho mu rurimi rw’igiswahili mu gufasha abatumva ikinyarwanda nabo kuyumva.

“Agashya kari muri iyi ndirimbo yahinduwe mu giswahiri ni uko twongeyemo amagambo n’imiririmbire yindi idasanzwe hagamijwe kongera uburyohe bwayo. Umuziki nawo uryoshye kurusha uwambere kuko wo ukoze muburyo bwa live” Bwana Kwizera Seth, Umuyobozi wa Korali Ukuboko kw’iburyo.

Iyi ndirimbo irimo ubutumwa buboneka muri Yohana 5: 1-9 ahari inkuru y’umurwayi wari umaze imyaka 38 ku Kidendezi cya Betesayida, cyihindurizaga maze utanzemo abandi barwayi agakira, we kuko atagiraga umuterera mu Kidendezi yamaze imyaka myinshi ategereje gukira. Ariko Yesu rimwe ahanyuze amenya ko arwaye igihe kirekire amukiza atagombye kwiterera mu Kidendezi.

Perezida wa Korali Ukuboko kw’iburyo, Kwizera Seth yabwiye inyaRwanda.com ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ari uguhumuriza abantu bamaze igihe mu bigeragezo, aho basabwa gukomeza kwizera Yesu wenyine kuko isaha iyo igeze akora ibitangaza atarinze kugira ikindi yifashisha cyangwa agenderaho nkuko yakijije umurwayi atarindiriye kwifashisha ikidendezi nkuko abandi bari babimenyereye.


Korali Ukuboko kw'iburyo yashyize mu giswahili indirimbo yayo yakunzwe cyane 'Ikidendezi'

REBA HANO INDIRIMBO 'KISIMA' YA KORALI UKUBOKO KW'IBURYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mihigo 3 years ago
    Iyi choir nyigiyemo ideni pe!! Iranshimishije cyane cyane kbsa !
  • Ketty Muligo3 years ago
    Mbega abaririmbyi weee. nukuri Imana ibahe imigisha. iyi concert mwakoreyemo iyi ndirimbo nari nyirimo byari bimeze neza cyaneee. sitwe tuzabona corona itukr ngo twongere kubabona.





Inyarwanda BACKGROUND