RFL
Kigali

Ibisabwa umuhanzi wifuza gukorana indirimbo na Andy Bumuntu

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:8/10/2020 16:47
0


Umuhanzi umaze kwamamara nka Andy Bumuntu asobanura ko uwashaka gukorana na we indirimbo asabwa kuba ari umunyempano kandi afite icyerekezo.



Biragora kuba umuhanzi yamenya abantu bakunda ibihangano bye noneho akabasha kuba aribo akorera aho guhaza ibyifuzo bye. Buri wese uri mu ruganda rwa Muzika iyo ataramenya ubwoko bw’indirimbo akora zigakundwa n’abantu runaka ahora akora ibisa n’ibyo yatangiriyeho ariyo mpamvu mu Rwanda umuziki usa nk’aho ari umwe ujyenda kimwe yaba injyana, imiririmbire n’imitunganyirize y’ibihangano. 

Ikijyanye no kubyina byo muri iyi nkuru ntituri bubigarukeho kuko bigoye kubona umuhanzi nyarwanda uzi kubyina mu rwego rwo gushimisha abakunzi b’umuziki be, abenshi baba barakuze baririmba muri za Korali mu matorero atandukanye ku buryo baba bafite amajwi meza ariko batazi kubyaza umusaruro ngo bongereho ubundi bumenyi bwagukurura n’ikindi kiciro gikunda umuhanzi wuzuye, uzi kuririmba, gucuranga bimwe mu bikoresho bya muzika no kubyina.

Birashoboka ko abahanzi nyarwanda baba batazi agaciro ko kumenya kubyina ariyo mpamvu batabyitaho ariko uko iminsi izajyenda ishira bazigira kuri bagenzi babo bo mu karere nibo bazi aho bibagejeje.

Twigarukire ku muhanzi Kayigi Andy Dick Fred umaze kwamamara nka Andy Bumuntu ni umusore w’imyaka 25 akaba umuvandimwe w’umuhanzi Umutare Gaby. Uyu musore yize ibijyanye n’amashanyarazi. Yatangiye umuziki mu 2009. Yanabaye umwe mu babyinnyi bakomeye mu Itorero Mashirika ndetse yariherekeje mu bitaramo ryatumiwemo mu bihugu bitandukanye.

Yamenyekanishijwe cyane n’indirimbo zirimo ‘Ndashaje’ yatumye yamamara ndetse agasamirwa hejuru n’abakunzi b’umuziki mu gihe yayishyiraga hanze ariyo ndirimbo ye ya mbere. Nyuma yakoze izindi zirimo ‘Mine’, ‘Mukadata’, ‘Valentine’, ‘On Fire’ n’izindi nyinshi

Indirimbo nshya aherutse gusohora yitwa “KK509St” imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 157 kuri shene ye ya You Tube abayitanzeho ibitekerezo basaga 440. Uyu musore ni umwe mu bazi gucuranga neza gitari akaba yarabihamije mu gitaramo cya East African Party 2020 ubwo yari ku rubyiniro rwa Kigali Arena.

Akora indirimbo zikundwa n’abantu umuntu yakwita ko bajijutse uhereye kuri “On Fire” we ubwe ahamya ko ariyo yamugejeje ahantu atatekerezaga. Iyi ndirimbo yatunguwe no kuyibona ikinwa kuri televiziyo mpuzamahanga ya Trace Urban, isanzwe ikina imiziki ikunzwe muri Amerika, Uburayi muri Afurika izikinwaho ni iziba zirengeje mu bwiza ku buryo ihitamo nke zishoboka.

Ni nde mukunzi w’umuziki wa Andy Bumuntu?

Uyu musore mugusubiza iki kibazo ahamya ko kuba hari indirimbo aririmba mu rurimi rw’icyongereza bitamutera ikibazo kuko umuziki ubwabo ari ururimi. Ati”Hari indirimbo twakuze turirimba ariko na nubu tutazi icyo zivuga, rero icyo navuga ni uko ntagetinga abafana banjye, umuntu ukunda umuziki wanjye ni we nkorera indirimbo yaba umunyarwanda yaba umunyakenya hirya no hino”Andy Bumuntu avuga ko ahantu afite abafana benshi ari mu Rwanda kuko ari igihugu cye cy’amavuko.

Kuki adakora indirimbo yikurikiranya?

Ni kenshi abahanzi baba baribwa na hit cyangwa se gusohora igihangano gishya kugirango ahore mu matwi y’abakunzi be no guhora avugwa mu bitangazamakuru. Andy Bumuntu we yiha igihe kugirango asohore indirimbo zifite icyanga nkuko abivuga. Ati”Icyo bimfasha ni ugutanga igihango numva nizeye kandi ndi tayali kuba nagihereza abakonsoma umuziki wanjye yea”

Abantu baba barigeze binjira mu nzu zifata amajwi ndavuga studios bazi neza urugamba producer arwana n’umuhanzi iyo bageze mu gikorwa cyo gufata amajwi mu gihe uwo muhanzi yaba atazi neza kugendera mu njyana y’indirimbo cyangwa se beat.

Ni iki Andy Bumuntu agoraho producer?

Ati”Ehh ni ikibazo kiza cyane, tugorana kenshi uretse ko atari ukugorana iyo producer ashaka ko hari akantu mu masound haba hari ukuntu yabitekereje nanjye hari uko mbyumva tugahurizamo”

Andy Bumuntu hari igihe ibitekerezo bye bijya biganza ibya producer kandi nta kibazo biteza muri icyo gihe cyo gufata amajwi. Ariko na none hari igihe ibya producer biganza ibye bityo bagakomeza. Abaproducers bakorana indirimbo avuga ko ubu ari gukorana na Bob Pro,ni we uzwi n’ubwo hari abandi baba bahari iyo ari muri studio.

Andy Bumuntu yakoze iki kugira ngo indirimbo ye On Fire inyure kuri Trace Urban?


Andy Bumuntu avuga ko yabisabye. Ati”naraplyinze, hari amafomu umuntu yuzuza akabisaba noneho bakagusubiza ugategereza”.

Abahanzi batari bake tumaze kuganira banga urunuka kumva indirimbo zabo. Kuri Andy Bumuntu siko bimeze. Ati”Iyo mbyutse numva indirimbo zange kugirango numve niba hari aho nakotoye ahandi nkavuga nti ibi bintu birarenze so ndazumva cyane”

Andy Bumuntu nta muntu agira aba bazwi nk’abo kureberwaho cyangwa se kugera ikirenge mu cyabo kuko we ubwe yireberaho akaba ashaka kuba we ubwe. Andy Bumuntu uwashaka gukorana na we indirimbo yaba asabwa kuba afite impano ndetse afite intumbero ibizwi nka vision. 

Ati”iyo ugize amahirwe ugafasha umuntu nta kuntu bisa ahubwo icyo navuga umuntu uzi icyo ashaka kuko hari umuntu muhura ugasanga arashaka ko mukorana ariko atarakora, umuntu ukora n’Imana imuha umugisha, umuhanzi wese niyo yaba ataramenyekana ariko afite impano twakorana.”

Mu myaka irinimbere yifuza kugeza kure impano ye akaba indirimbo ze zagera ku bantu benshi. Abahanzi nyarwanda abasaba kutihanganira gusohora ibintu bidafite ireme mu rwego rwo kubasha kugeza umuziki w’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga. Ubufatnaye ku bahanzi nabwo asanga bwatanga umusanzu mu gusunikana.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND