RFL
Kigali

Singapore yashyiriyeho ibihembo abaturage bazajya bibaruka muri ibi bihe bya COVID-19

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:7/10/2020 9:27
0


Igihugu cya Singapore cyateganyije ibihembo bigenewe abaturage bazajya bibaruka muri ibi bihe bya COVID-19. Ni mu rwego rwo kuzamura imibare y’ababyara muri iki gihugu.



Singapore iza mu bihugu bifite imibare iri hasi mu kubyara (imyororokere), iki kiba cyarabaye ikibazo iki gihugu kimaze igihe kitari gito guhangana nacyo.

Bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ahanini zihungabanya ubukungu bw’abantu, iki kihugu cyongeye kugira impungenge z’uko na bake babyaraga bahagaritse imigambi yo kuba ababyeyi.

Uwungirije Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu yatangaje ko uyu mugambi wo gushyiraho ibihembo cyangwa inyishyu, ugamije gufasha abari batewe impungenge n’uko nta mirimo bagifite bityo ubukungu bwabo bukaba budahagaze neza.

Heng Swee Keat avuga ko byagaragaye ko COVID-19 yateye ababyeyi bamwe na bamwe gusubika imigambi yabo bari bafite yo kuzabyara. Yongeraho ko ikibatera gusubika iyo migambi cyumvikane cyane ko abenshi bagizweho ingaruka na COVID-19.

N’ubwo iki gihugu kitashyize ahagaragara ingano y’amafaranga izajya ihabwa aba babyeyi, ubusanzwe iki gihugu cyageneraga igihembo cyangwa agahimbazamusyi uwibarutse agera ku madorali ya Amerika 7,330.

Imibare y’ikigo gishinzwe ibarurisha mibare muri Singapore, cyerekana ko igipimo cyo kororoka muri iki gihugu kiri ku 1.14 ku mugore. Byemezwa ko kugira ngo iki gihugu cyngere umubare w’abatrage, umugore umwe agomba kugira abana bari ku kigero cya 2.1. Iki kikaba ari ikibazo Singapore ihanganye nacyo kuva mu myaka ya 1980.

Src: BBC&CNN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND