N'ubwo abaturage bavuga ko ikoranabuhanga ryabafashije kudasiragira mu butabera, ngo haracyari inzira ndende mu kubisobanurira bose kuko hari imanza zidacibwa bitewe no kutamenya gukoresha ikoranabuhanga.
Mu gihe mu Rwanda hashyizweho gahunda yo kwifashisha
ikoranabuhanga mu butabera, hari bamwe mu baturage bavuga ko iyi gahunda yo
gukoresha ikoranabuhanga igoye cyane bityo bakaba barahisemo guceceka imanza
zabo kuko badafite ubumenyi kuri ryo.
Bamwe mu baganiriye na INYARWANDA ntibahuzaga ku kuba hari
icyo ikoranabuhanga ryabafashije, Andrea NTAWUBURANANARWO ahakana yivuye inyuma
avuga ko iwabo basa n’abadakoresha ikoranabuhanga ati ”Reka reka hano iwacu
wagira ngo nta koranabuhanga rikoreshwa kuko rimwe batubwira ko nta connection,
ubundi bakatubwira ko nta muriro ugasanga ibibazo byacu ntibikemukiye ku gihe".
Mugenzi we utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara
yagize ati ”Abantu benshi ntitubizi, ubu kumbwira ngo nkoreshe ikoranabuhanga
sinabishobora rwose, habe no kuba nakwishyura amafaranga ya mituelle nkoresheje
telephone, kubwira umuntu utarize ngo akoreshe ikoranabuhanga ntabwo byoroshye
rwose mujye mutubabarira”.
NDAYAMBAJE Joseph we avuga ko ikoranabuhanga
ryabafashije kudatakaza umwanya ariko ko na none hari benshi cyane batazi
kurikoresha bakwiriye gufashwa, ati ”Ibi bintu ni byiza rwose kuko birihuta
kandi umuntu ntatakaze umwanya n’amafaranga menshi asiragira mu butabera, buri
kimwe cyose tugisanga kuri telephone ariko ikibazo nuko twese tutazi gukoresha
iri koranabuhanga, birasaba ubukangurambaga”.
Kuri iki kibazo, umuhuzabikorwa w’inzu y’ubufasha mu by’amategeko MAJ mu karere ka Muhanga Madame UWINEZA Chantal avuga ko Ikoranabuhanga koko riragoye ndetse n’abajijutse rirabagora ariko kandi ngo byihutishije ubutabera.
Yagize ati: “Ni byo
umuturage ntabwo akirirwa asiragira ku rukiko, kandi mbere yatakazaga umwanya
n’amafaranga, ibi rero byafashije abaturage n’inzego z’ubutabera, ati ”Yego
abaturage ntabwo barabimenyera ariko ni urugendo rurerure kandi abantu
bakwiriye kumenyera gukoresha ikoranabuhanga kuko nicyo gihe tugezemo, biragoye
ariko ni ngombwa”.
Akomeza avuga kandi ko muri ibi bihe turi guhangana
n’icyorezo cya Coronavirus, ikoranabuhanga ryabafashije cyane mu kwihutisha
ubutabera cyane ko imanza zacibwaga
ndetse zikarangizwa hatabayeho guhura kw’abantu ahubwo bigakorwa hifashishijwe
ikoranabuhanga.
Ibi kandi byashimangiwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
mu karere ka Muhanga, Madame MUKAGATANA Fortune aho avuga ko abantu bakwiye
kumva ikoranabuhanga bakarigira iryabo, ati ”Abantu dukwiye kuryumva cyanenubwo
bisaba igihe cyo kurisobanurira abaturage bakarigira iryabo ndetse bakaryizera”.
Fortune kandi akomeza avuga ko ikoranabuhanga mu butabera nubwo abaturage batararyumva neza ariko ryihutisha imanza, rifasha kumenya ibirarane bihari, gukorera mu mucyo, bakitwararika mu byo bakora kandi nanone rigafasha abaturage kudasiragira mu nkiko bagatakaza umwanya wabo n’amafaranga y’ingendo.
TANGA IGITECYEREZO