Kumenya Uwo muhanganye ni iby'ingenzi mu bisubizo by'amakimbirane, kandi kumenya uwo muhanganye ni ukumva imiterere ye. Ku bw'ibyo, abantu ni isoko yizewe yunguka ubwenge bw'umwanzi. Maneko, intasi n’andi mazina menshi akoreshwa yose ni amagambo akakunyura mu matwi ariko ntasibe no kugusigira akantu k’amakenga mu bitekerezo byawe.
Nyamara
mu isi benshi bavugwaho kuba za maneko cyangwa intasi, ndetse nawe ushobora
kuba we igihe runaka kubera impamvu zigiye zitandukanye; ariko rero kuki Maneko
cyangwa Intasi ari inkingi za mwamba z’abategetsi haba mu bihe by’amahoro cyangwa se
by’intambara?.
Ese maneko ziri mu
byiciro bingahe? Wowe mutegetsi uzikoresha ugomba kubana nazo ute?
Maneko ni inkingi za
mwamba kubera ko ikiremwamuntu aho kiva kikagera, kigera kuri byinshi kubera
amakuru n’ubumenyi gifite ku muntu runaka cyangwa ibintu runaka, kandi ngo
ufite amakuru ahagije aba afite ubushobozi ntagereranwa.
Nyamara ntawamenya
amakuru y’ibyo kanaka akora yifashishije imibare, ubugenge cyangwa umwuka wera
n’ubupfumu. Amakuru y’ibyo runaka akora uyamenya uyakuye ku bandi cyangwa kuri
we ubwe. Iyi ni yo mpamvu nyamukuru yatumye maneko zibaho kandi zikazanahoraho.
Kugira ngo ubyumve neza reka tubijyane mu buryo bw’intambara. Umugaba w’ingabo watinyuka gufata ingabo ze akazerekeza ku rugamba adafite amakuru ahagije k’umwanzi we, uwo ntabwo yaba akunda igihugu n’abagituye kuko intambara isaba ubushobozi bwinshi bw’abantu n’ibintu; rero gutera utazi uko umwanzi wawe ahagaze bingana no kwiyahura mu cyanya gitezemo mine ahantu hose.
Ni yo mpamvu rero dukenera ba maneko ngo
batuzanire ayo makuru y’uko umwanzi wacu ahagaze mu byiciro byose, kuko
intambara zose turwana mu buzima uzitsinda ni uko aba afite amakuru ahagije
y’umwanzi mbere y’uko barwana. Naho mu mahoro maneko akuzanira amakuru y’ababa
bateganya guhungabanya ayo mahoro n’ay’uko twagumya kuyasigasira agasagamba.
Hari benshi rero wenda
babona uyu munsi za maneko hirya no hino bakagira ngo ni ibya none ariko siko
biri kuva kera zahozeho kandi uko zafatwaga niko n’ubu bikiri ahubwo igihinduka
ni ibikoresho bifashisha kubera iterambere n’ ikoranabuhanga ariko amahame
abagenga yo yagumye ari amwe.
Mu nyandiko za kera rero zigaragaza ibya ba maneko harimo na Bibiliya muri Yosuwa 2:1-24 ndetse n’ igitabo cyitwa THE ART OF WAR CYA SUN TZU ari nacyo twifashishije dukora iyi nyandiko.
The art of war igitabo twifashishije tubagezaho iyi nkuru cyanditwe n'umushinwa SUN TZU
Mu mahame agenga ba
maneko iriruta ayandi ni ibanga, gushyira mu gaciro, kumenya kwitegereza no
gufata mu mutwe buri kantu n’ibyo abandi badaha agaciro; tutibagiwe no
kwiyoberanya.
Imitwe ya za maneko iba irimo
ibice bitanu:
• Maneko zo mu rusisiro
(Local/ Native spies): Iki kiciro kigizwe
natwe abaturage muri rusange aho tuba dushishikarizwa kudahishira ikibi
n’abagikora no gutanga amakuru muri rusange y’ibibera mu nsinsiro iwacu.
• Maneko z’ikambere
(Inward/Internal spies): Iki kiciro kigizwe
na za maneko zibana n’umwanzi wacu cyangwa se uwo dushaka kuneka. Iyo uzihitamo
ntureba buri wese ahubwo ureba muri ba bandi babana n’umwanzi wawe barimo
abakire bahombye, abanyabyaha bafite imiziro, indaya zihorana irari ry’ifaranga
na zahabu, abatanyuzwe n’imyanya bafite, abifuza ko umwanzi wawe yatsindwa bakerekana
ubushobozi bwabo na ba nyamujya iyo bigiye bakunda kwivanga muri byose. Abo
bose ukabiyegereza mu ibanga rikomeye.
•Maneko zabatijwe cyangwa
Ibirumira habiri (Double Agents/Converted/reversed spies): Wifashishije za ruswa n’impano z’agaciro, utibagiwe
n’amasezerano yo kuzabagabira ibyiza mu gihe kizaza, ukururira bamwe muri ba
maneko b’umwanzi wawe bakaza bakagukorera, ukabasunikira kujya bajyana amakuru
atariyo ku mwanzi nyamara bakunekera icyo umwanzi wawe ari gupanga gukora n’uko
ahagaze. Bakakuzanira amakuru ya nyayo y’umwanzi nk’abantu bamuzi neza.
Aba aho batandukanira na
za Maneko z’ikambere (Inward Spies) nuko bo bava mu birindiro by’umwanzi bakaza
bakaba mu ruhande rwacu bakaba umwe natwe naho ab’ikambere bo baba mu birindiro
by’umwanzi baba ari nk’imungu zimunga umwanzi zihereye imbere.
• Maneko zashobewe
(Doomed/Expandable/Dead spies): Izi ni maneko zawe
wifashisha mu gihe ushaka gukora ibikorwa byo kujijisha cyangwa se kuyobya
uburari k’umwanzi wawe. Ni maneko zawe ushora mu bikorwa, zabikora zigafatirwa
mu mirongo y’umwanzi wawe zizi ko ar’ukubera kwibeshya nyamara warabiteguye,
zigatanga amakuru ku mwanzi akenshi atari yo, maze zikicwa nyamara umwanzi
akazasanga ya makuru yabonye ahabanye n’ukuri kw’ibiriho.
• Maneko z’inyamuruho (Surviving /Living spies): Izi ni maneko zisanzwe ziba mu gisirikare. Izi maneko zigomba kuba ari inyaryenge nyamara ku maso zigaragara nk’abaswa, ubona ukabona zirajagaraye, nyamara zifite ukwizirika gukomeye nk’urutare.
Zigomba kuba zigira umurava, zifite imyitozo
ihagije, zihanganira ibihe byose byaba iby’ubukonje cyangwa ubushyuhe, inzara
n’inyota, yewe ziniteguye kwemera gukora akazi kabi ako ariko kose niyo kaba
gasuzuguritse bingana iki, kandi bakwemera no kwakira ikimwaro ariko bakagera
kucyo bifuza.
Muri izi maneko zose rero Maneko zabatijwe (Converted spies) nizo ngirakamaro cyane kandi zigomba gufatwa neza cyane, zikitabwaho kuko nizo ziguha amakuru ya nyayo y’umwanzi wawe kuko ziba zimuzi neza maze bigatuma umenya neza uko n’ izindi maneko zose zisigaye uzikoresha maze ukivuna umwanzi umuhereye mu mizi.
Umutegetsi rero ukoresha maneko agomba kuba ari umunyabwenge, kandi akazigenera
amashimwe nta bugugu yewe rimwe na rimwe akanareka zikikoreramo, agomba kuba
umuntu ugira ibanga kandi aciye inzira imwe mu mucyo nta guca hirya hino kandi
mu gihe avugana na maneko uwo ari we wese agomba gukoresha uburyo bw’umunwa ku
gutwi (mouth-to-ear communication).
Mubyo maneko zigomba
kwitondera ni ukumena ibanga mbere y’uko icyari kigamijwe kigerwaho, ubikoze
agomba kwicwa nta mbabazi kandi n’abo yameneye iryo banga bakicwa mu rwego rwo
kugabanya amagambo n’impuha zaturuka kur’iryo kosa uwo maneko aba yakoze.
Wowe mutegetsi ugomba
kuba uzi gushishoza kandi ugakoresha uburyo bwose butuma maneko zawe zose
zikorana kandi zitaziranye mu gihe zitahawe umukoro umwe. Ikindi kandi nk’uko
amazi ariyo atwara ubwato akabuvana ku nkombe imwe bukajya ku yindi ariko akaba
ari nayo aburohamisha niko na za maneko zimeze; nawe mutegetsi rero ugomba
guhora ukenga kuko kwishingikiriza cyane kuri maneko gusa bishobora gutuma
igihugu cyawe kisanga cyarohamye.
Uruhare rw’ubutasi bwa
Sun Tzu
Amabanga ajyanye no
gukoresha no kubungabunga maneko aringanizwa n’ingamba zikenewe mu kurinda
ibanga. Abatasi ba Sun Tzu ni bamwe mu bantu bakundwa cyane kandi bahembwa mu
nzego, kubera uruhare rwabo. Ni yo mpamvu, ni ngombwa gufata neza abatasi
kugira ngo tudatuma bahindukira bakajya gukorana n’abanzi bacu.
Sun Tzu avuga ko hari
ubwumvikane hagati y'umuyobozi mwiza na maneko.
·
Akazi kakozwe kazatuma intasi ibona ibihembo
·
Ubutasi bwagenze nabi buzashyira mu kaga ubuzima bwa
Maneko
·
Niba amakuru yakiriwe mbere yuko maneko agaruka ayazanye,
maneko nintumwa bagomba kwicwa..
Umutasi watsinze ni umwe
watanze amabwiriza abimenyeshejwe, ntukoreshe intasi mu gihe udafite ubumenyi cyangwa
amakuru ahagije ku mwanzi. Mu gihe witeguye gutera cyangwa gutera imbere,
koresha intasi kugira ngo utange amakuru asabwa ku bakinnyi bagize uruhande
rw'umwanzi.
Amwe mu mayeri akoreshwa naza Maneko.
1.
Kode y'ibanga
Uburyo bworoshye bwitumanaho, nkishati yamabara umuntu yambaye, bishobora kwerekana intsinzi cyangwa gutsindwa cyangwa kwerekana ko bikenewe ko hakorwa inama. Imitako yihariye, interuro zimwe zikoreshwa mukiganiro cyangwa cyane cyane ku maradiyo zishobora kuburira cyangwa guha umuntu uburenganzira bwo gukomeza.
2.
Kwiyoberanya
Abatasi bakunze guhindura isura kugira ngo bashuke cyangwa biyoberanye kugira ngo batavumburwa n’umwanzi. Imisatsi(wigs) n’ubwanwa bw'ibinyoma n’ibikoresho bisanzwe bikoreshwa naza maneko mu rwego rwo kwiyoberanya. Ibara ry'umusatsi, guterura inkweto, indorerwamo z'amaso hamwe n'amadarubindi ndetse no gukuramo ikote bishobora gutuma maneko ashobora kwivanga n’abantu benshi ntamenyekane.
3.
Ikoranabuhanga Rishya
GPS tracking ni bumwe mu buryo bwa nyuma bwo
gukurikira umuntu cyangwa kureba aho igitonyanga cyapfuye kirangirira.
Igikoresho gito cya GPS gishobora komekwa ku modoka cyangwa ikintu, kandi
porogaramu kuri terefone igendanwa ishobora gukurikirana ikerekana amerekezo
ndetse n’inzira icyo kintu cyaciyemo.
“Imboni z’abategetsi
bakomeye ni ba maneko babo naho twe rubanda rusanzwe turebesha amaso yacu”.
Src: rwandamagazine.com, www.shortform.com, jfkcountercoup2.blogspot.coml & www.thevintagenews.com
TANGA IGITECYEREZO