RFL
Kigali

U Burusiya bwashinje Navalny gukorana na CIA nyuma y’uko atangaje ko Putin ari inyuma y’irogwa rye

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:2/10/2020 8:33
0


Kuri uyu wakane Igihugu cy’ u Burusiya cyashinje umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwacyo, Alexie Navalny, kuba yarakoranye n’ikigo cy’ubutasi bwa Amerika (CIA). Ni nyuma y’uko Navalny yari yatangarije ikinyamakuru mu Budage ko Perezida Putini afite uruhare mu irogwa ry’uyu mugabo.



Navalny wagiye muri koma ubwo yari mu ndege igana i Berlin bikaza kwemezwa ko yarozwe, kuri uyu wakane yashinjijwe ko yaba yarakoranye n’ikigo cy’ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi byatangajwe n’umuvugizi w’iki gihugu Dmitry Peskov, ndetse iyi ikaba ari inshuro ya mbere iki gihugu gishinje Navalny—utavuga rumwe na Putin.

Iki kibazo gikomeje kuzamura umwuka utari mwiza ku mpande zitandukanye, aho Navalny yamaze gutangaza ko aniteguye gusubira mu Burusiya ndetse akanakomeza ibikorwa bye. Ku ruhande rw’ u Burayi, Angela Merkel, niwe ukomeje gusaba ko hagira igikorwa ku byabaye.

Mu gusubiza ibyavuzwe na Peskov, Navalny yatangaje ko ashobora kujyana mu nkiko uyu mugabo ku bwo kumushinja, ndetse anamusaba ko yakerekana ibimenyetso byemeza ibyo ashinjwa.

Nyuma y’iminsi Navalny ari mu bitaro yitabwaho bikemezwa ko yarogeshejwe uburozi bw’imbonekarimwe bw’ u Burusiya buzwi nka ‘novichok’, kuri uyu munsi nawe yari yatangaje ko Perezida Putin yari inyuma y’icyaha cyamukorewe, nk’uko bitangazwa mu kinyamakuru yaganiriye nacyo cyo mu Budage.

Kuri ibi Navalny ashinja Putin, Peskov yavuze ko ari ibintu bitemewe, bidafite ishingiro ndetse ari n’ugusebanya. Kimwe na Navalny usaba ibisobanuro ku byamukorewe, u Budage ndetse n’ibindi bihugu by’ u Burayi bikomeje guhatiriza bisaba ibisobanuro kuri iki kibazo, cyane ko hataraboneka ibimenyetso bihamye.

Src: Reuters







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND