RFL
Kigali

Uruhare rw’umuhango wo ‘Kwita Izina’ abana b’ingagi mu myidagaduro yo mu Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/09/2020 7:45
0


Wa munsi wo kurya ubunnyano wageze! Abana b’ingagi 24 bavutse bagiye kwitwa amazina hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 gikomeje gufata intera mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.



Ni kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2020, guhera saa cyenda z’amanywa mu muhango utambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV) no kuri shene ya Youtube ya Visit Rwanda.  

Ni ku nshuro ya 16 uyu muhango ugiye kuba! Wari usanzwe ubera mu Kinigi ku ntango y'imisozi miremire y'ibirunga mu Majyaruguru y'u Rwanda.

Mu bageza ijambo ku bari bukurikirane uyu muhango harimo: Tesi Rusagara, Umuyobozi Mukuru wa Kigali Innovation City, Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Fred Swaniker washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa African Leadership Group, Dr. Sabin Nsanzimana Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC n’abandi.

Abantu 21 ni bo bari bwite amazina abana b’ingagi barimo: Francois Bigirimana wayoboye ba mukerarugendo muri Pariki y’Ibirunga kuva mu 1982, abashinzwe umutekano muri pariki, abatwara ba mukerarugendo, abagide, veterineri n’abandi.

Tariki 24 Nzeri 2020, umunsi udasanzwe! Umuyobozi Mukuru muri RDB Ushinzwe ubukerarugendo na Pariki z'igihugu, Belise Kaliza, avuga ko iyi tariki yatoranyijwe kuko izahurirana n’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ingagi. Ndetse akaba ari n’umunsi Dian Fossey [Nyiramacibiri] yatangijeho ikigo kita ku ngagi mu 1967.

‘Kwita Izina’ ni umuhango ukorwa hagamijwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko ingagi zo mu misozi irimo na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. No kwagura urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda, buhanzwe amaso mu rugendo rw'iterambere.

U Rwanda rwihaye intego ko mu mwaka wa 2024 inyungu iva mu bukerarugendo izagera kuri miliyoni $800 zivuye kuri miliyoni $404 yinjiye mu mwaka wa 2017.

Umuhango wo kurya ubunnyano cyangwa Kwita Izina mbere wakorwaga umwana amaze iminsi umunani avutse. Ariko kuri ubu hari ababihuza n’indi minsi mikuru nko ku batizwa no gukomezwa.

Uyu muhango wabaga urimo abana bato mu myaka batumiwe bagahabwa amata n’umutsima w’amasaka bakicara ku musaswa barangiza kurya buri umwe akavuga amazina yise umwana wavutse.

Nyuma ababyeyi b’umwana batangazaga amazina y'umwana. Iyo wagiraga amahirwe wasangaga harimo nka rimwe mwahuje! Ugahita wirahira uti ‘wa mwana wo kwa kanaka namwise izina’.

Muri iki gihe wumva ngo ko kwa kanaka barabyaye, amazina ukazayamenya wateguye kujya kubasura cyangwa ukayamenya binyuze ku mbuga nkoranyambaga! Bivuze ko umuhango w’ubunnyano utagikorwa nka mbere.

Umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi urihariye! Abantu baturutse imihanda yose bakoranira mu Kinigi, abatoranyijwe bagahabwa indangururamajwi bakegera imbere buri umwe akavuga izina yise umwana w'ingagi n’impamvu.

Hari ababanza gukeza ibyiza u Rwanda rugezeho nyuma y’imyaka 26 ruvuye mu icuraburundi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abandi bagashima intambwe iganje u Rwanda rwateye rurangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Umwe mu bana b’ingagi bazitwa amazina kuri iyi nshuro ya 16 barimo ‘Umuhungu wa Aheza’, ingagi y’ingabo yabonye izuba ku wa 30 Nzeri 2019, umwana w’ingagi yitwa ‘Isano’ n’abandi.

Imibare yo mu 2019, yerekana ko abasura u Rwanda bavuye ku bantu 500,000 bagera kuri Miliyoni 1,7 mu 2018.

Mu 2017 ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni zigera kuri 438 z’amadorali. Umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi watangiye mu 2005, kuri iyi nshuro u Rwanda ruzaba rwesheje umuhigo wo kwita abana 305 kuva uyu muhango watangizwa.

Ingagi zahinduye imibereho y’abaturiye pariki n’abo bavuga ko bakirigita ifaranga uko bukeye n’uko bwije. Zatumye ibikorwaremezo nkenerwa mu buzima bwa buri munsi byubakwa umunsi ku munsi, amahanga yose akoranira mu Rwanda.

Ingagi zatumye Kigali imurikirwa n’amatara y’abakomeye, ibihangange muri buri nguni y’ubuzima bigera mu Rwanda-Abajyaga babumva banababona ku nyakiramashusho nini bababona imbona nkubone bashyushya uruganda rw’imyidagaduro.

Mu myaka 15 ishize, abana b’ingagi barenga 300 bamaze guhabwa amazina. Uyu muhango uhuriza hamwe abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda, ba Perezida bo mu bihugu bitandukanye, abubatse amazina mu mupira w’amaguru, filime, kuririmba, kubyina n’ibindi.

Abaririmbye mbera na nyuma y’igikorwa cyo Kwita Izina bafite urwibutso rudasaza:

Mani Martin ni umwe mu bahanzi Nyarwanda baririmbye mu muhango wo Kwita Izina mu 2015. Yabwiye INYARWANDA ko ari bimwe mu birori bikomeye azi bihuza abantu baturutse impande n’impande z’Isi yose.

Yagize ati “Iyo abahanzi b’abanyarwanda bawutaramyemo (Umunsi wo Kwita Izina) biba bifashije gusangiza abawitabira uko mu Rwanda dutarama, bikanafasha abawitabira kumenya uko muziki n’izindi mpano zifashishwa bihagaze mu Rwanda.”

Uyu muhanzi avuga ko ku ruhande rw’imyidagaduro Kwita Izina biha abatuye mu nkengero z’ibirunga (mu Kinigi) umwanya wo kwidagadura bataramiwe n’abahanzi b’abanyarwanda cyangwa b’abanyamahanga.

Cyane ko ari ibintu bidakunze kubaho cyane kuko ibindi bitaramo bya muzika ibyinshi bibera gusa mu Mujyi wa Kigali honyine.

Rafiki Coga, nawe avuga ko ari umuhango ugira uruhare runini mu myidagaduro yo mu Rwanda. Yavuze ko umuhango wo Kwita Izina wafashe umwanya w’iserukiramuco rya FESPAD, ryajyaga rihuriza mu Rwanda, imbaga n’imbaga.

Ati “Kuva Fespad yavaho ubu ‘Kwita Izina niyo ‘event’ ikomeye ku rwego mpuzamahanga.”

Umunyamerika Shaffer Chimere Smith uzwi nka Ne-Yo [Gogo] waririmbye mu birori biherekeza igikorwa cyo Kwita Izina, yavuye i Kigali yirahira uko yakiriwe, ahiga kumenyekanisha u Rwanda ku Isi yose.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “So Sick” yavuze ko kuva ku munsi wa mbere agera mu Rwanda kugeza ku munsi wa nyuma byamusigiye urwibutso rudasaza muri we. Yavuze ko azahoza ku mutima we umwana w’ingagi yise ‘Biracyaza’. Ati “Papa wawe aragukunda.”

Umuhango wo Kwita Izina wahurije mu Kinigi abakomeye:

Kwita Izina ni umuhango ukomeye mu Rwanda, ugendana n’ibindi birori witabirwa n’ibyamamare.  

INYARWANDA igiye kugaruka kuri bamwe mu byamamare bageze mu Rwanda bitabiriye umuhango wo Kwita Izina, bakahakorera igitaramo, abahanzi bo mu Rwanda basusurukije ibi birori, abanyapolitiki n’abandi bubatse izina bageze i Kigali.

Ni mu rutonde rwakozwe hatagendewe ku myaka:  Mu 2019 abana 25 ni bo biswe amazina n’abantu batandukanye bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu ngeri zitandukanye kuva muri politiki kugera mu mikino n’imyidagaduro.

Umuyobozi Mukuru muri RDB Ushinzwe Ubukerarugendo na Pariki z'Igihugu, Belise Kaliza, avuga ko kuri iyi nshuro ya 16 Kwita Izina bifite umwihariko

Abise amazina abana b’ingagi bari bayobowe na Fred Skwaniker washinze Kaminuza ya African Leadership University akaba n’inshuti y’u Rwanda cyane.

Jeremy Jauncey washinze akaba n’umuyobozi Mukuru wa Beautiful Destinations yise umwana w’ingagi “Ingando” ukomoka mu muryango witwa Isimbi akaba abyarwa na Izuba.

Madeleine Nyiratuza, ukora muri UNDP Rwanda umwana yamwise “Isanzure”, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adams yise umwana w’ingagi “Igihango”.

Tony Adams wakiniye ikipe ya Arsenal n’Ikipe y’u Bwongereza y’umupira w’amaguru yise umwana w’ingagi “Sura u Rwanda”, rwiyemezamirimo wo muri Suède akaba yaranashinze Norrsken, Niklas Adalberth, we yamwise “Irembo”.

Umuhanzi w’umunyarwanda Meddy umwana w’ingagi yamwitiriye izina ry'indirimbo ye ndetse rikaba n'izina ry’abakunzi be “Inkoramutima”, umucuruzi wo muri Sri Lanka akaba n’umugiraneza, Otara Gunewardene, yise umwana w’ingagi “Kira”.

Louis Van Gaal wahoze ari umutoza w’ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza ndetse na FC Barcelona yo muri Espagne, yabanje gushimira Perezida Kagame ku bw’imbaraga yakoresheje mu guhindura u Rwanda n’abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umwana w’ingagi yamwise “Indongozi”.

Hailemariam Desalegn Boshe wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yise umwana w'ingagi “Umukuru” mu gihe umufotozi wa National Geographic, Ronan Donovan, yise umwana w'ingagi “Intego”.

RH Princess Basma Bint Ali yise ‘Uhiriwe’, Emmanuel Niringiyimana wakoze umuhanda ureshya na Kilometero zirindwi mu gihe cy’imyaka itatu yise “Nimugwire mu Rwanda”, Dame Louise Martin na Patricia Scotland bise “Uruti Nazirian.”

Umunyamideli w’umwongerezakazi Naomi Campbell yise “Intarutwa”, umukinnyi wamamaye mu mukino w’amagare, Areruya Joseph, yise “Inganji", Lambertini Marco uyobora ikigega mpuzamahanga cyo kwita ku bidukikije yise ‘Ikirenga’.

Umubyinnyi Sherrie Silver ukomoka mu Rwanda yise “Ibirori”, Anthony Inzuki uyobora abarinda pariki yise “Karame”, Dr Wilfred David Kiboro uyobora Nation Media Group yita “Ituze”.

Jean Nepomuscene Musekura urinda pariki yise “Bisoke”, Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda, Karen Chalya yise “Umwihariko”, Umuyobozi wungirije wa Loni, akaba yarahoze ari Minisitiri w’Ibidukikije wa Nigeria, Amina Mohammed yise “Ingoga”, Robert Twibaze Uyobora ba mukerarugendo muri Pariki y’Ibirunga yise “Inzobere” mu gihe umuhanzi Ne-Yo yise “Biracyaza.”

Uyu muhango witabiriwe kandi na Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma n’abandi banyacyubahiro batandukanye yaba abo mu Rwanda no hanze yarwo.

Umuhango wo Kwita Izina 2019 wasusurukije n’abahanzi barimo King James, Riderman na Senderi International Hit. Ni mu gihe Ne-Yo na Meddy bahuriye mu gitaramo giherekeza uyu muhango cyabereye muri Kigali Arena. 

Mu 2018, uyu muhango witabiriwe n'abantu uruvunganzoka basusurutswa n'abahanzi banyuranye barimo: itsinda Mafikizolo, Riderman, Peace Jolis, Bruce Melodie na Sebeya Band.

Umuhango wo Kwita Izina mu 2015 wasusurukijwe n’abahanzi nka: Urban Boyz, Man Martin na Rafiki, itorero ry’Igihugu “Urukerereza” n’abandi.

Umuhango wo Kwita Izina kandi watumye umukinnyi Laureano Bisan Etamé-Mayer wakiniye ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza agera mu Rwanda. Umwana w’ingagi yamwise ‘Ikipe'. 

Hari kandi umunya-Canada uzwi mu mukino wa Vollye Ball, Alexa Gray. Umwana w’ingagi yamwise ‘Kunesha’. Umuhanzi Mugisha Benjamin wiyise The Ben, umwana w’ingagi yamwise ‘Uruyange’;

Mary- Ann Macdonald umufotozi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umaze gusura ingagi zo mu Rwanda inshuro zigera ku 100, Howard Buffett, umushoramari wo muri Amerika, Sean Penn umukinnyi wa filime akaba n’umugabo w’umuririmbyi Madona, Dr. Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria n’abandi.


Perezida Paul Kagame mu muhango wo Kwita Izina abana b'ingagi 25 mu mwaka wa 2019

Perezida Kagame n'abanyacyubahiro batandukanye mu muhango ukomeye ku Rwanda


Perezida Kagame yifotozanyije n'abarimo Van Gaal, Meddy n'abandi bakomeye bitabiriye Kwita Izina 2019


Ifoto y'urwibutso ya 2019 y'ibyamamare mu ngeri zitandukanye, abayobozi n'abandi barimo Perezida Kagame mu Kinigi

Perezida Kagame asuhuzanya na Louis Van Gaal wabaye umutoza w'amakipe akomeye arimo FC Barcelone n'andi

Umuhango wo Kwita Izina 2018 wasusurukije n'ibyamamare mu ngeri zitandukanye barimo Bruce Melodie, Mafikizolo n'abandi

Umuhanzi Mani Martin yatangaje ko ibirori byo Kwita Izina bifatiye runini umuziki w'u Rwanda

Umuhanzi Rafiki Mazimpaka wamamaye cyane nka Rafiki, yavuze ko umuhango wo Kwita Izina uri ku rwego mpuzamahanga kandi ko wasimbuye Fespad

Lion Imanzi wari umusangiza w'amagambo mu muhango wo Kwita Izina abana b'ingagi mu 2018

Ngabo Medard [Meddy] yise umwana w'ingagi "Inkoramutima" nk'izina ry'abafana be


Umunyamerika Ne-Yo yise ingagi 'Biracyaza', ava mu Rwanda ahiga kurumenyekanisha ku Isi yose

Itsinda ry'abanyamuziki rya Mafikizolo rimaze gutaramira mu Rwanda mu bihe bitandukanye, aha bari mu muhango wo Kwita Izina mu 2018

Kuri iyi nshuro ya 16, abana b'ingagi bazahabwa amazina ni 24 hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19

Niringiyimana wahanze umuhanda wa 7Km ku ivuko, ari mu bahawe umwanya wo Kwita Izina mu 2019

Kwita Izina ni umuhango ushyushya imyidagaduro yo mu Rwanda- Uyu ni Bruce Melodie mu 2018 aririmbira abitabiriye uyu muhango

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben mu muhango wo Kwita Izina mu Ikinigi

Ange Kagame n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bitabiriye Kwita Izina 2019

Itorero ry'Igihugu 'Urukerereza' risusurutsa umuhango wo Kwita Izina mu bihe bitandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND