RFL
Kigali

Twatunguwe n’ibaruwa ya Tony Hernandez isezera muri Mukura – Gasana Jerome

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/09/2020 13:31
0


Umunya-Espagne Tony Hernandez wari umaze umwaka atoza ikipe ya Mukura Victory Sports yo mu karere ka Huye, mu buryo butunguranye yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe abumenyesha ko atazagaruka ku mirimo ye kubera ibibazo bya Coronavirus byugarije Isi nubwo yari asigaje umwaka umwe w’amasezerano.



Kuri uyu wa gatatu tariki 02 Nzeri 2020, nibwo Tony Hernandez yagejeje ibaruwa ku buyobozi bwa Mukura asezera ku kazi yari amazeho umwaka umwe.

Ubuyobozi bwa Mukura butangaza ko bwatunguwe n’icyemezo cy’umutoza Tony Hernandez wafashije iyi kipe gusoza ku mwanya wa kane mu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Tony Hernandez wavuye mu karere ka Huye akerekeza iwabo muri Espagne mu kiruhuko kigufi, yatunguranye asezera muri iyi kipe yari agifitiye umwaka umwe w’amasezerano, mu gihe iyi kipe yari imutegereje ngo aze atangize imyitozo bitegura umwaka w’imikino 2020/21.

Mu kiganiro umuyobozi w’iyi kipe Gasana Jerome yagiranye na Inyarwanda, yatangaje ko batunguwe n’ibaruwa ya Hernandez, mu gihe bari bamutegereje ngo atangize imyitozo.

Yagize ati “Mu byukuri twatunguwe n’ibaruwa ya Tony, kuko twari tumutegereje ngo aze atangize imyitozo”.

Jerome atangaza ko Tony Hernandez nta kibazo na kimwe yari afitanye n’ubuyobozi cyangwa abakinnyi.

“Tony nta kibazo na kimwe yari afitanye n’ubuyobozi cyangwa undi muntu wese muri Mukura, kuko yatubwiye ko agiye mu karuhuko akazahita agaruka, ariko dutunguwe n’ibaruwa atumenyesha ko atazagaruka”.

Mu ibaruwa Tony Hernandez yandikiye ubuyobozi bwa Mukura, yavuze ko impamvu abaye ahagaritse ibyo gutoza iyi kipe ari ukubera ikibazo cya Coronavirus, ndetse akaba anashaka kuba hafi y’umuryango we.

Tony yageze muri Mukuri mu 2018 azanwe na Olivier Ovambe wari wahawe inshingano zo gutoza Mukura nk’umutoza mukuru, akaba yaraje nk’umwungiriza gusa nyuma y’igihe gito Ovambe yarirukanwe Mukura isigaranwa na Hernandez wayitozaga kugeza magingo aya.

Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko Tony Hernandez yamaze kubona ikipe nshya muri Honduras, akaba ariyo agiye gutoza.

Ubuyobozi bwa Mukura butangaza ko bugiye kwicara burebere hamwe umutoza ubereye Mukura, ugomba gusimbura Hernandez wasezeye.

Mu batoza bavugwa bashobora gusimbura Tony harimo umurundi Jimmy Ndayizeye wegukanye igikombe cya shampiyona mu Burundi, akaba yaranatoje ikipe ya Espoir FC y’I Rusizi akanayigeza ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Amahoro.


Tony Hernandez yari amaze umwaka umwe atoza Mukura

Tony yari asigaje umwaka umwe w'amasezerano muri Mukura





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND