RFL
Kigali

Musanze: Umunyamakuru Shalom Ishimwe n'umukunzi we Ngabo Alexis basezeranye imbere y'amategeko-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/08/2020 18:06
0


Umunyamakuru Shalom Ishimwe wa Energy Radio ubarizwa mu karere ka Musanze yasezeranye imbere y'amategeko ya leta n'umukunzi we Ngabo Alexis mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 13/08/2020 ubera mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.



Shalom Ishimwe ni mukuru w'umunyempano Peace Hoziyana witwaye neza cyane akagera muri kimwe cya kabiri mu irushanwa rya East Africa's Got Talent ryabaye mu mpera za 2019, rikabera muri Kenya. Shalom yabwiye INYARWANDA ko tariki 29/08/2020 ari bwo azasezerana imbere y'Imana n'umukunzi we Ngabo Alexis.

Abajijwe icyo yakundiye uyu musore bagiye kubana akaramata, Shalom yavuze ko yamukundiye umutima mwiza agira, kubaha Imana, n'ibindi. Yagize ati "Icyo namukundiye rero agira umutima mwiza, aranyumva, ankundira famille kandi nabonye njye nawe nidufatanya urugamba rw'ubuzima tuzagera kure, ikiruta ibindi byose ni umuntu ukunda gusenga kandi akubaha Imana". 

Usibye kuba umunyamakuru, Shalom Ishimwe ni n'umuririmbyi ukomeye muri Goshen choir iri mu makorali akunzwe cyane mu karere ka Musanze. Iyi korali ibarizwa muri ADEPR Musanze iherutse gukorera igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali. Iki gitaramo cyabereye ku Gisozi muri Dove Hotel kuwa 10 Kamena 2018.


Shalom yemereye imbere y'amategeko kuba umugore wa Ngabo Alexis 


Ngabo Alexis yemereye imbere y'amategeko kuba umugabo wa Shalom


Shalom hamwe n'umukunzi we Ngabo Alexis biyemeje kubana akaramata






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND