RFL
Kigali

King Ruganzu yashyize hanze indirimbo nshya 'Indebakure' yakoranye na Sintex ivuga ku mukobwa w'uburanga-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/08/2020 9:48
0


"Indebakure nayanditse ubwo namenyanaga na Sintex kandi twarafanyije kuri idea na Producer wayikoze Laserbeat" Aya ni amagambo yatangajwe na Robert Ruganzu uzwi mu muziki nka King Ruganzu ubwo yari abajijwe igihe yandikiye iyi ndirimbo ye nshya ndetse n'icyamuteye kuyikorana na Sintex.



King Ruganzu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Sintex

King Ruganzu umuhanzi nyarwanda uba muri Canada ni umwe mu bari gukora cyane muri iyi minsi dore ko hashize iminsi micye ashyize hanze indirimbo 'Arakaraga' yakoranye na Gisa cy'Inganzo. Kuri ubu yamaze gusohora iyo yise 'Indebakure' ivuga ku mukobwa mwiza ureba ukabona koko ari mwiza.

Mu kiganiro na INYARWANDA, King Ruganzu yagize ati "Indebakure ivuga ku mukobwa mwiza cyane, uramubona ukabona koko ari mwiza, ntukeneye indebakure kugira ngo ubibone, uwo mwana ararenze. Message irimo we need to appreciate those we love (gushimira abo dukundana nabo) tukababwira ko ari beza kugira ngo tubanezeze kuko ibyishimo byabo ni byo byishimo byacu".

Asobanura uko amashusho y'iyi ndirimbo yafashwe, King Ruganzu yavuze ko amashusho ya Sintex yafatiwe mu Rwanda naho amashusho ye afatirwa muri Canada. Ati "Shooting ya Sintex yakorewe mu Rwanda na Director Sammy na Laserbeat Director, behind the scene zakozwe na Iwacu Filmz, King Ruganzu shooting yakozwe na Cassanova Ent Canada".

Ku bijyanye n'impamvu yahisemo Sentex ko bakorana iyi ndirimbo, uyu muhanzi yavuze ko Sintex ari umuhanzi w'umuhanga ukunzwe cyane n'urubyiruko. Ati "Impamvu nahisemo Sintex ni umuhanzi mwiza cyane kandi ufite vibe ikunzwe kandi nanjye ndirimba injyana zigiye kumera kimwe... atanga inspiration mu rubyiruko cyane nabyo byampaye motivation gukorana nawe". 

Nyuma y'iyi ndirimbo, King Ruganzu yavuze ko afite imishinga yifuza gukora mu minsi iri imbere nyinshi harimo n'indirimbo afitanye n'umuhanzi wo muri Nigeria. Yavuze ko iyi ndirimbo atayivugaho ibintu byinshi kuko ari agaseke gapfundikiye ahishiye abakunzi be. Yagize ati "Nabwira abakunzi banjye ko mfite Featuring n'umuhanzi w'umu Naigeria izaba ari surprise ntavuga nonaha".


REBA INDIRIMBO NSHYA 'INDEBAKURE' YA KING RUGANZU FT SINTEX







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND