RFL
Kigali

Biravugwa: Mateso wirukanwe muri AS Kigali agiye kungiriza Bukasa muri Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/08/2020 16:38
0


Mateso Jean de Dieu uherutse kwirukanwa n’ikipe ya AS Kigali yari abereye umutoza wungirije, bavuga ko ashaje, biravugwa ko yamaze kumvikana na Rayon Sports yakiniye mu myaka yo hambere, akaba agiye kuba umutoza wungirije Guy Bukasa ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



Mateso wari muri Rayon Sports yasezereye Al hilal yo muri Sudani mu mikino nyafurika mu 1994, ndetse mu bitego 4-1 iyi kipe yatsitse hakaba harimo n’icya Mateso, agiye gusimbura Alain Kirasa wamaze kwerekeza muri Gasogi United.

Mu minsi ishize nibwo ubuyobozi bwa AS Kigali bwakoze amavugurura mu batoza, Mateso Jean de Dieu wari uyimazemo imyaka irenga irindwi ari umutoza wungirije, ndetse wanayihesheje igikombe cy’Amahoro ibitse, arasezererwa ashinjwa ko ashaje asimbuzwa Mutarambirwa Djabil wari umaze kwirukanwa na Kiyovu Sports.

Uretse igikombe cy’Amahoro Mateso yahesheje AS Kigali 2019, uyu mutoza yanayihesheje igikombe cya Super Cup muri 2013 atsinze Rayon Sports yatozwaga na Gomez.

Amakuru agera ku Inyarwanda yamenye ni uko ibiganiro hagati y’impande zombi byarangiye kandi uyu mutoza akaba yaremeye gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri nk’umutoza wungirije, kandi bakaba babibonamo umusaruro mwiza kuko biteze ko azabafasha byinshi.

Mateso n’andi batoza bazafatanya barimo Guy Bakila n’umutoza mukuru Guy Bukasa, barasabwa n’ubuyobozi ndetse n’abakunzi ba Rayon Sports kwegukana ibikombe iyi kipe izakinira mu mwaka utaha w’imikino bizatuma isohoka mu marushanwa nyafurika.


Biravugwa ko Mateso agiye kungiriza Bukasa muri Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND