RFL
Kigali

Nzarora Marcel wari kumwe n’Amavubi mu gikombe cy’Isi U17 yasezeye burundu muri ruhago

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/08/2020 15:27
0


Ku myaka 27 y’amavuko, umunyezamu Nzarora Marcel yatangaje ko asezeye burundu gukina umupira w’amaguru bitewe n’imvune za hato na hato zagiye z’imwibasira kandi n’ubu agihura n’ibisigisigi byazo.



Nzarora wafashije ikipe y’igihugu Amavubi kugera ku mukino wa nyuma mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17, ndetse ajyana n’iyi kipe mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexico 2011, nyuma y’imvune za hato na hato yasezeye burundu gukina umupira w’amaguru.

Nzarora yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo Isonga yazamukiyemo, Rayon Sports, Police FC, Mukura na Musanze.

Mu mpeshyi y’umwaka ushize, Nzarora yari yasinyiye Mukura kuzayikinira imyaka ibiri yari kuzarangira mu mwaka wa 2021, ariko tariki ya 16 Kanama 2019 yurira rutemikirere yerekeza muri Ecosse mu igeragezwa, yaje no gutsindwa ahita aguma muri icyo gihugu ntiyagaruka mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Times Sport, Nzarora yahamije ko yasezeye Burundu ku mupira w’amaguru ahubwo yatangiye gufata amasomo y’ubutoza.

Yagize ati “Imikino nari naratangiye kudakina yariyo myinshi kurusha iyo nakinaga kubera imvune, kureka umupira w’amaguru ni umwanzuro wangoye kuwufata, ariko nagombaga kubikora, nkareka umupira nkajya gukora ibindi “.

“Namaze gutangira amasomo aha ngaha, ndashaka kuba umutoza w’abanyezamu “.

Nzarora Marcel abaye umukinnyi wa gatatu wari mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17, bazamukiye mu irerero rya FERWAFA 2011, usezeye burundu ku mupira w’amaguru nyuma ya Suleiman Kakira usigaye wibera i Dubai na Heritier Turatsinze wibera mu burengerazuba bw’u Rwanda mu karere ka Rubavu.

Nzarora afite intego zo kuba umutoza w'abanyezamu mu bihe biri imbere

Nzarora wabaye Kapiteni wa Police Fc yasezeye burundu ku mupira w'amaguru







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND