RFL
Kigali

Rayon Sports ishinja FERWAFA kubogama mu guhitamo ikipe izasohoka mu mikino nyafurika igiye kujurira

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/08/2020 11:53
0


Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeza ko FERWAFA yabogamye ndetse yirengajije icyo amategeko avuga mu guhitamo ikipe izasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup mu mwaka utaha w’imikino, bityo iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda igiye kujuririra iki cyemezo kuko ivuga ko yarenganyijwe.



Rayon Sports itangaza ko itashimishijwe n’icyemezo cya Komite nyobozi ya FERWAFA giha uburenganzira ikipe ya AS Kigali kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup mu mwaka utaha, ndetse ikaba inashinja iri Shyirahamwe kubogama mu gufata iki cyemezo.

Aganira na Inyarwanda umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza, yatangaje ko batashimishijwe n’icyemezo FERWAFA yafashe ndetse ko biteguye no kujurira kugira ngo barenganurwe.

Yagize ati "Mu by'ukuri nka Rayon Sports ntitwashimishijwe n’icyemezo FERWAFA yafashe kuko kibogamye. Ntibigeze bagendera ku mategeko agena ikipe igomba gusohoka mu gihe irushanwa ryabaye ntirirangire".

"Baravuga ngo igikombe cy’Amahoro nticyabaye? Kandi imikino yarakinwe tugasezerera Intare, AS Kigali yari yanatsinzwe izamuka nk’ikipe yatsinzwe neza, nubwo kitasojwe ariko imikino yarakinwe, nibakurikize amategeko icyo avuga bareke kuyirengagiza".

"Kuri ubu tugiye kwifashisha amategeko tugane ubutabera buturenganure kuko icyemezo FERWAFA yafashe kirabogamye".

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2020, Komite nyobozi yarateranye yanzura ko ikipe ya AS Kigali ariyo izasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup, bitandukanye n’ibyo abantu benshi batekerezaga ko Rayon Sports ariyo ifite ayo mahirwe.

FERWAFA itangaza ko gufata umwanzuro w’uko hazasohoka ikipe ya AS Kigali, hashingiwe ku mabwiriza ya CAF Confederation Cup yashyizweho umukono na Perezida wa CAF Ahmad Ahmad tariki 19 Nyakanga 2019, aho ateganya ko mu gihe habaye impamvu ituma irushanwa ry’igihugu ridakinwa, Federasiyo y’icyo gihugu ifite uburenganzira bwo kohereza ikipe yatwaye irushanwa riheruka.

Komite Nyobozi ya FERWAFA ku bubasha ihabwa n’ingingo ya 33 y’amategeko shingiro yayo, yahise yemeza ko AS Kigali ari yo igomba kuzasohoka nyuma y’aho igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka cyari cyasheshwe.

As Kigali yari yahagarariye u Rwanda mu mikino nk’iyi umwaka turi gusoza, aho yaje kuviramo mu majonjora ya kabiri ikuwemo na Proline yo muri Uganda byaje kurangira imanutse mu cyiciro cya kabiri.

Rayon Sports igiye kujuririra umwanzuro wa FERWAFA uyikumira gusohoka mu mikino nyafurika umwaka utaha





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND