RFL
Kigali

Perezida wa La Jeunesse yashimangiye ko batanze Keddy muri APR FC mu buryo bunyuze mu mucyo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/07/2020 11:30
0


Umuyobozi mukuru w’ikipe ya La Jeunesse FC Nsanzimfura Keddy yazamukiyemo, Rugera Jean Claude, yashimangiye ko yumvikanye na APR FC mu igurwa ry’uyu mukinnyi ukiri muto wakiniraga Kiyovu Sports, APR yemera gutanga ibyo amategeko ateganya bamurekura mu buryo bunyuze mu mucyo nta mananiza.



Tariki ya 19 Nyakanga nibwo APR FC yerekanye Nsanzimfura Keddy ukina inyuma ya ba rutahizamu, nk’umwe mu bakinnyi bashya yaguze.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bugiye kwitabaza inzego zibishinzwe kuko Nsanzimfura yari akiyifitiye amasezerano.

Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri APR FC, avuga ko nta kosa ryabaye mu igurwa rya Nsanzimfura Keddy kuko bumvikanye na La Jeunesse yamureze.

Yagize at “Mu igurwa rya Keddy nta kosa na rimwe ryabayemo, twabikoranye ubushishozi kuko twabanje kureba amasezerano yari afitanye na Kiyovu Sports dusanga ayo masezerano adakurikije amategeko y’umupira w’amaguru agenga igura n’igurishwa ry’abakinnyi batarageza imyaka y’ubukure”.

“Twasanze umukinnyi atarazamukiye mu ikipe ya Kiyovu Sports nk’uko yamwiyitiriraga ahubwo yarazamukiye muri La Jeuneusse ari nabyo byatumye tuganira n’ubuyobozi bw’ikipe ya La Jeuneusse tugira ibyo twumvikanaho ndetse bikaba byaranashyizwe mu bikorwa”.

Perezida wa La Jeuneusse Keddy yazamukiyemo, Rugera Jean Claude, yatangarije urubuga rwa interineti rwa APR FC ko amakipe yombi yumvikanye ku igurwa ry’uyu mukinnyi.

Yagize ati ”Nibyo koko Keddy yazamukiye muri La Jeuneusse muri 2015, turamurera tumufasha kuzamura impano ye mu mupira w’amaguru. Muri Mutarama 2019 nibwo twamuhaye amahirwe yo gukina mu cyiciro cya Mbere tumuha Kiyovu Sports”.

“Nyuma nibwo ubuyobozi bwa APR FC bwamwifuje buratwegera turaganira twumvikana ko bagomba gutanga indezo, ndetse bukaba bwaramaze no kuyitanga”.

Nsanzimfura Keddy yari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yitabiriye imikino yo gushaka Igikombe cya Afurika cya 2019, yabereye muri Tanzania mu 2018.

Kugeza ubu Nsanzimfura Keddy w’imyaka 17, akaba ari umwe mu bakinnyi bane bashya b’ikipe ya APR FC berekanywe ku mugaragaro ku Cyumweru Tariki 19 Nyakanga 2020, akaba yarayisinyiye amasezerano y’imyaka itatu.


Keddy yamaze gusinya imyaka itatu y'amasezerano muri APR FC


Rugera Jean Claude perezida w'ikipe ya La Jeunesse


Mupenzi Eto'o ushinzwe igura n'igurishwa ry'abakinnyi muri APR FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND