Umuyobozi mukuru w’ikipe ya La Jeunesse FC Nsanzimfura Keddy yazamukiyemo, Rugera Jean Claude, yashimangiye ko yumvikanye na APR FC mu igurwa ry’uyu mukinnyi ukiri muto wakiniraga Kiyovu Sports, APR yemera gutanga ibyo amategeko ateganya bamurekura mu buryo bunyuze mu mucyo nta mananiza.
Tariki
ya 19 Nyakanga nibwo APR FC yerekanye Nsanzimfura Keddy ukina inyuma ya ba
rutahizamu, nk’umwe mu bakinnyi bashya yaguze.
Ubuyobozi
bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bugiye kwitabaza inzego zibishinzwe kuko
Nsanzimfura yari akiyifitiye amasezerano.
Mupenzi
Eto’o ushinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri APR FC, avuga ko nta kosa
ryabaye mu igurwa rya Nsanzimfura Keddy kuko bumvikanye na La Jeunesse
yamureze.
Yagize
at “Mu igurwa rya Keddy nta kosa na rimwe ryabayemo, twabikoranye ubushishozi
kuko twabanje kureba amasezerano yari afitanye na Kiyovu Sports dusanga ayo
masezerano adakurikije amategeko y’umupira w’amaguru agenga igura n’igurishwa
ry’abakinnyi batarageza imyaka y’ubukure”.
“Twasanze
umukinnyi atarazamukiye mu ikipe ya Kiyovu Sports nk’uko yamwiyitiriraga ahubwo
yarazamukiye muri La Jeuneusse ari nabyo byatumye tuganira n’ubuyobozi bw’ikipe
ya La Jeuneusse tugira ibyo twumvikanaho ndetse bikaba byaranashyizwe mu
bikorwa”.
Perezida
wa La Jeuneusse Keddy yazamukiyemo, Rugera Jean Claude, yatangarije urubuga rwa
interineti rwa APR FC ko amakipe yombi yumvikanye ku igurwa ry’uyu mukinnyi.
Yagize
ati ”Nibyo koko Keddy yazamukiye muri La Jeuneusse muri 2015, turamurera
tumufasha kuzamura impano ye mu mupira w’amaguru. Muri Mutarama 2019 nibwo
twamuhaye amahirwe yo gukina mu cyiciro cya Mbere tumuha Kiyovu Sports”.
“Nyuma
nibwo ubuyobozi bwa APR FC bwamwifuje buratwegera turaganira twumvikana ko
bagomba gutanga indezo, ndetse bukaba bwaramaze no kuyitanga”.
Nsanzimfura
Keddy yari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yitabiriye
imikino yo gushaka Igikombe cya Afurika cya 2019, yabereye muri Tanzania mu
2018.
Kugeza
ubu Nsanzimfura Keddy w’imyaka 17, akaba ari umwe mu bakinnyi bane bashya b’ikipe
ya APR FC berekanywe ku mugaragaro ku Cyumweru Tariki 19 Nyakanga 2020, akaba
yarayisinyiye amasezerano y’imyaka itatu.
Keddy yamaze gusinya imyaka itatu y'amasezerano muri APR FC
Rugera Jean Claude perezida w'ikipe ya La Jeunesse
TANGA IGITECYEREZO