RFL
Kigali

Gukinira ku mvune byatumye Haruna Niyonzima azagaruka mu kibuga umwaka utaha

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/07/2020 13:29
0


Umubiligi utoza ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania, LUC Eymael, yahamije ko Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba n’umukinnyi wa Yanga Africans Haruna Niyonzima atazongera kugaragara mu kibuga muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20 kubera gukinira ku mvune, akaba azagaruka umwaka utaha.



Amakuru dukesha Global Publishers avuga ko umutoza wa Yanga Africans umubiligi Luc Eymael yahamije ko Haruna afite imvune mu ivi kandi ko itazatuma asubira mu kibuga kugeza mu mwaka utaha w’imikino.

Haruna yavunikiye mu mukino wahuje ikipe ye ya Yanga Africans ubwo yakinaga na Biashara United umukino yanatsinzemo igitego.

Luc Eymael abitangaza avuga ko Haruna na Balama Mapinduzi batazongera kugaragara mu ikipe muri uyu mwaka kubera imvune.

Luc Eymael yagize ati “Niyonzima na Mapinduzi sinzaba mbafite mu mikino isigaye izaranga uyu umwaka, tugomba kubategereza umwaka utaha kubera ikibazo cy’imvune bafite kugeza ubu twakwizera ko tuzongera kuba tubafite umwaka utaha ubwo bazaba bameze neza”.

Haruna nyuma yo kuvunikira mu mukino Yanga yahuyemo na Biashara united, yaje kuyikiniraho umukino wa kimwe cya kabiri w’igikombe cy’igihugu wahuje Yanga na mukeba Simba, umukino Yanga yasezerewemo itsinzwe ibitego 4-1, gusa uyu mukino Haruna akaba atarawukinnye wose kuko yagaragaje gutonekara bya hato na hato umutoza akaza guhitamo ku musimbuza nubwo atabyishimiye.

Ikipe ya Yanga yamaze kubura igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka, ndetse n’igikombe cy’igihugu yatsinzwe yandagajwe na mukeba Simba Sc, kuri ubu ikaba iri gukora ibishoboka byose kugira ngo mu mwaka utaha w’imikino izigobotore mukeba wayo wayihangayikishije muri uyu mwaka.

Haruna azagaruka mu kibuga mu mwaka utaha w'imikino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND