RFL
Kigali

Mory Kante wafatwaga nk'inkingi y'umuziki w'Africa yitabye Imana

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:23/05/2020 15:58
0


Umunyabigwi ukomoka muri Guinea, Mory Kante wamamaye mu muziki kuva mu 1980 yitabye Imana mu ijoro ryacyeye. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Yeke Yeke' yari ku muzingo yise 'Akwaba Beach' yamusigiye igikundiro atangira gutumizwa mu bihugu by'iburayi hari mu 1988.



Uyu musaza watazirwaga 'Electronic griot' atabarutse afite imyaka 70. Uretse kuba yari umuhanga mu muziki, azwiho kuba yaragiye aharanira ubwisanzure n'icyubahiro cy'abanyafrika n'umugabane wa Africa muri rusange.

Yari asanzwe arwaye indwara yakunze kugirwa ibanga n'umuryango we, aho yahoraga ajya kwivuza mu Bufaransa cyakora kubera ingendo z'indege zahagaze byatumye abura uko asubira kwivuza mu Bufaransa bityo agwa iwabo muri Guinea Conakry, gusa yakuze kwibera cyane muri Mali.

Igikundiro n'ubwamamare bye byagiye bimugororera imyanya y'icyubahiro ikomeye nk'aho mu 2013 yagizwe uhagaririye inyungu z'umuryango w'abibumbye ushinzwe ubuhinzi n'ibiribwa (UNFAO). Mu 2014 kugeza mu 2016 ibikorwa bye byose yabiganishije mu guhangana n'icyorezo cya Ebola cyahitanye ababarirwa ku 2500 muri Guinea Conakry.

Umwe mu bahungu be aganira n'ibiro ntarampakuru by'abafaransa yagize ati "Papa asigiye Africa yose umurage tutabasha kurondora". Umukuru w'igihugu cya Guinea Conakry, Alpha Conde yavuze ko Kante yari igitangaza kandi akaba ikirango cy'umuco w'Africa.


Mory Kante yitabye Imana ku myaka 70






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND