RFL
Kigali

Nel Ngabo na Ariel Wayz mu bahanzi bafite ejo heza mu mboni za The Ben

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/05/2020 11:49
0


Umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] yatangaje ko umuziki w’u Rwanda ufite ejo hazaza heza ashingiye ku kuba hari abanyempano bashya bari kwigaragaza muri iki gihe mu bihangano bitandukanye basohora.



The Ben avuga ko umuhanzi ufite impano ntawamutangira, ko igihe kigera inyenyeri imurimo ikamurika uko byagenda kose. Yavuze ko bwa mbere yumva indirimbo ya Bruce Melodie, yumvise ko afite impano itangaje kandi ngo na nyir'ubwite yarabishimangiye kugeza n’ubu.

The Ben yabwiye Kiss Fm, ko Ariel Wayz, Nel Ngabo, Thabitah, Mike Kayihura n’umuvandimwe we Green P bari ku rutonde rw’abahanzi b’abanyempano bo kwitega mu gisekuru gishya cy’umuziki w’u Rwanda.

Ati “Mike Kayihura uzaba umuhanzi ukomeye, ndabikubwiye muvandimwe. Nel Ngabo uzaba umuhanzi w’umwihariko, ndabikubwiye muvandimwe wanjye muto. Hari umukobwa witwa Ariel Wayz, uzaba umuhanzikazi udasanzwe, uteye ishema benshi. Hari uwitwa Thabita mugenzi we.”

Yungamo ati “Izi ni impano dufite. Urumva birangira dukorana kuko nagiye nkora imishinga myinshi […] noneho nkagenda mbaha amahirwe atandukanye tukagenda duhuza, dukorana, mbese ngize Imana nashyira abantu hanze abantu bakamenya uko bameze.”

The Ben yavuze ko hari n’abandi banyempano mu muziki w’u Rwanda atibagiwe n’umuvandimwe we Green P uzaririmba mu gitaramo Tuff Gang izakora kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020.

Yavuze ko Green P abantu benshi bazi ubuhanga bwe akiri mu itsinda rya Tuff Gang, ariko ngo mu rugendo rwe nk’umuhanzi wigenga azaba udasanzwe. The Ben avuga ko iyo abonye Green P atungurwa, ati “Yandika imirongo njyewe nkavuga ngo ntabwo twavukanye [Akubita agatwenge]”.

Nel Ngabo ni umuhanzi ukiri muto w’ijwi ritangaje ufite imyandikire y’abantu bakuru mu muziki. Abarizwa muri Label ya Kina Music, na Tom Close aherutse kumubwira ko azavamo umuhanzi udasanzwe.

Mu gihe amaze mu muziki ntarigaragaza mu bitaramo byinshi, gusa yaririmbye mu bitaramo bya ‘Tour du Rwanda’. Azwi na benshi mu ndirimbo nka ‘Nzahinduka’, ‘Byakoroha’, ‘Nzagukunda’ n’izindi. Ari mu bahanzi bafite indirimbo zumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye.

Ariel Wayz abarizwa mu itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi Symphony Band. Ni umukobwa w’urubavu ruto w’umuhanga usubiramo indirimbo z’abahanzi batandukanye mu buryo bunoze. BBC iherutse kuvuga ko ari inyenyeri imurika mu Rwanda.

Uyu mukobwa ukora injyana ya RnB na Pop, yagize igikundiro biturutse ku ndirimbo ‘The boy from mars’ yakoranye na Jumper Keellu na Karazu. 

Ni nawe waririmbye indirimbo ‘Hey’ ya Sympony Band.  Ariel kandi ari mu bahatanye mu irushanwa ry’umuziki rya ‘The Voice Afrique Francophonie’.

Thabita abarizwa muri Neptunez Band iririmba cyane cyane mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction. Ni umukobwa w’urubavu runini, akaba umuhanga mu kuririmba asubiramo indirimbo z’abahanzi batandukanye.

Nta njyana atisangamo kandi byose abijyanisha no kubyina mu buryo butangaje. Aherutse kuririmba mu ndirimbo 'Twarashibutse' y’abahanzi bo muri Future Records.  Afasha mu buryo bw’imiririmbire abahanzi batandukanye.

Mike Kayihura ni umuhanzi w’umuhanga uririmba mu ndimi zitandukanye anicurangira. Aherutse kuririmba mu gitaramo The Ben yakoreye kuri Internet. 

Mike muri iyi minsi akunzwe mu ndirimbo ‘Sabrina’ yakoranye na Kivumbi. Uyu muhanzi yaririmbye mu bitaramo n’ibirori bikomeye, ndetse yigeze no gutumirwa muri Kigali Jazz Junction. Afite ijwi ry’umwihariko.

Mu bindi The Ben yavuze harimo uburyo yahisemo Shaffy yasinyishije muri Label Rockhill imaze hafi imyaka ibiri. Yavuze ko uyu musore asanzwe ari umunyarwenya mu buryo umuntu atacyeka.

Avuga ko yaje kumenya ko ari umuhanzi, bagirana ibiganiro byarimo na Producer Lick Lick byamusunikiye mu muziki.

The Ben yavuze ko indirimbo yakoranye n’itsinda rya Sauti Sol rikomeye muri Kenya, izasohoka mu cyumweru kiri imbere.

Anavuga ko kuba hari abantu bamugereranya na Meddy ndetse n’ibikorwa byabo, bituma buri wese akora cyane. Ngo ni ibintu yishimira bituma, iyo Meddy akoze indirimbo imwe, we akora ebyiri.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko umukobwa yakunda ari uwaba amukunda bya nyabyo. Yirinze gutangaza niba ari mu rukundo. The Ben aherutse gukorera igitaramo kuri Internet yafashishijemo Symphony Band ndetse n’umuvandimwe we Green P.

The Ben yavuze ko u Rwanda rufite abahanzi b'abanyempano, ko uwamuha ubushobozi yabamurika


Nel Ngabo umuhanzi ubarizwa muri Kina Music uri mu batanga icyizere mu muziki

Ariel Wayz, umuhanzikazi ubarizwa muri Symphony Band-Inyenyeri iri kumurika muri iki gihe

The Ben yavuze ko Green P na Mike Kayihura ari abahanzi bazatanga umwihariko mu kiragano gishya cy'umuziki w'u Rwanda/Ifoto: Benjamin Mugabo

Umuhanzikazi Thabita [Tabz] uririmba muri Neptunez Band, The Ben yavuze ko afite ejo hazaza heza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND