Iyo urukundo rugaragaye mu buzima bwacu, twumva tunezerewe, kandi dukora ibishoboka byose kugira ngo dukomeze kubaho gutyo. Ariko ikibabaje, urumuri rw’urukundo rushobora kuzimwa ijoro ryose nta mpamvu ifatika igaragara.
Umugabo wawe ntakikwitaba kuri telephone n’iyo muri kumwe
ibitekerezo bye biba byagiye, imyitwarire ye isigaye igutangaza. Muri iyi nkuru twashyize hamwe urutonde rw’ibimenyetso
byerekana ko utagishishikajwe na we nka mbere.
Ntabwo ajya asubiza ubutumwa bugufi umwandikira: Nubwo yaba ari mu bihe bitoroshye, n’iyo yaba afite ibimugoye mu mibereho ye yangwa se mu kazi ke ka buri munsi, umugabo ugukunda azahora abona umwanya wo kukwiyegurira, kandi ntazigera atinyuka gusiga ubutumwa bwawe butasubijwe.
Niba umukunzi wawe aretse gusubiza ubutumwa
bwawe nta mpamvu igaragara, ushobora gutangira kwibaza ibibazo. Niba umugabo
wawe akunda kwirengagiza ubutumwa bwawe bugufi, menya neza ko atakifuza
kuvugana nawe.
Ntabwo muba muri kumwe
mu bihe byawe bigoye, ufite ibibazo cyangwa se urwaye: Iyo umugabo
agukunze, ahora hafi yawe, mu ibyiza
cyangwa mu bibi. Iyo urwaye, araguherekeza kwa muganga, iyo wumva wihebye, agutega
amatwi akakugira inama. Ariko, umugabo utagukunda by’ukuri ntabyitaho cyane,
ntashobora kugufasha cyangwa kukwumva. Niba ukunze kuba mu bibazo umugabo wawe
ntakube hafi tangira ugire amakenga.
Akuvugisha gusa iyo
ushyize ikintu ku mbuga nkoranyambaga: Niba umugabo wawe atakikuvugisha
rwose ariko waba ushyize ifoto yawe ku mbugankoranyambaga agahita akubwira
ijambo ryiza ntibivuze ko agukunda. Mu by'ukuri, umugabo ukora ibi ahanini
akururwa n’uburanga bwawe. Mu kukoherereza ubutumwa, arashaka kukwibutsa ko
akiriho no kumenya niba ugifite ibyiyumvo kuri we gusa nta kindi.
Akenshi yibagirwa
isabukuru y’amavuko yawe: Abagabo bazi ko nta mugore kwisi wifuza ko
isabukuru yabo yibagirana, Niyo mpamvu abagabo bakora ibishoboka byose
kugirango bibuke isabukuru y’abakunzi babo, Niba umukunzi wawe ataguhamagaye
cyangwa se ngo akwiteho ku munsi w’amavuko, ntukizere urwitwazo rwose ashobora
gutanga, ntagukunda rwose.
Yirinda iteka
kwifotozanya nawe ndetse no kukwereka inshuti ze: umugabo mukundana
yishimira kwiyerekana n’umugore we, yifuza ko abantu bose bamumenya, kandi
ntahwema kumwereka inshuti ze. Ariko Niba mumaranye igihe, ariko ukaba utazi
inshuti ze, kandi akaba atifuza kukugaragaza birashoboka ko atagukunda rwose,
ntagushaka mu buzima bwe
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO