RFL
Kigali

Covid-19: NCBA na MTN bongereye igihe cyo kwishyura inguzanyo ya MoKash banakuraho ibihano

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/05/2020 14:17
0


Mu gihe u Rwanda ruhanganye n'icyorezo cya Covid-19, NCBA Bank Rwanda Plc na Sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda, bifatanyije n’abafabuguzi babo muri ibi bihe bitoroshye, bongera igihe cyo kwishyura inguzanyo ya MoKash banakuraho ibihano.



Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2020 abafatabuguzi bose batazabasha kwishyura inguzanyo mu minsi 30 yari isanzwe, nta bihano bazacibwa. 

Hongeweho indi minsi 30, kandi umufatabuguzi utazabasha kwishyura inguzanyo mu minsi 60 cyangwa 90 ntabwo ikigero cy’inguzanyo yari agezeho ahabwa cyizagabanywa cyangwa ngo gikurweho, ahubwo hazongerwaho indi minsi 30 kugira ngo hemezwe ko ya nguzanyo igabanywa cyangwa igakurwaho.

MoKash [Kuyikoresha ukanda *182*5#] ni inguzanyo itangwa na NCBA Bank Rwanda Plc. MoKash itanga inguzanyo yishyurwa mu minsi 30 ku nyungu ya 9% hanyuma no kwizigamira ku nyungu ya 7%.  

Umuyobozi Mukuru wa NCBA Rwanda, Lina Higiro, yavuze ko mu gihe u Rwanda n’Isi bahanganye n’icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus, iyi Banki izakomeza kuba hafi abafatabugizi bayo.

Ati "Mu gihe Isi yose ikomejwe kugarizwa na Coronavirus, NCBA Bank izakomeza kuba hafi abafatabuguzi bayo bagizweho ingaruka n’iki cyorezo.”

Ikindi kandi mu rwego rwo kwirinda kugendana amafaranga mu ntoki ingano y’amafaranga yose azajya akurwa kuri Mobile Money (Momo) ashyirwa kuri Mokash nta kiguzi giciwe umufatabuguzi no kohererezanya amafaranga ni uko.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng'ambi, yavuze ko boroheje ubu buryo bwo kwishyura inguzanyo ya MoKash mu rwego rwo gufasha abakiriya babo guhangana n’iki cyorezo gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi

Ati "Hamwe n’abafatanyabikorwa bacu NCBA Bank, twahisemo gufasha Abanyarwanda gukomeza guhangana n’iki cyorezo.” 

 

Mitwa Kaemba Ng'ambi Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda

Ku wa 01 Ukwakira 2019 ni bwo NCBA Bank Rwanda Plc yatangiye gukorera mu Rwanda ihawe uburenganzira na Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, nyuma yo kwihuza n’Ikigo cy’Imari, NIC Group Plc.

NCBA Group yagabye amashami arenga 100 mu bihugu bitanu birimo Kenya, Uganda, Tanzania, Rwanda na Cote d’Ivoire. 

Ifite abakiriya barenga Miliyoni 50 biyigira Banki ya mbere ku mugabane wa Afurika ifite abakiriya benshi.

MTN Rwanda ikorera mu Rwanda kuva mu 1998, itewe ishema no kuba ariyo ya mbere ifite internet ya mbere yihuta.

Ifite serivisi zitandukanye iha abakiriya zirimo: kugura ama-inite no kuyohererezanya, kubitsa no kubikuza [Mobile Money] , kwishyura ibintu runaka ukoresheje telefoni (MoMoPay), kwizigamira ugahabwa n’inguzanyo (MoKash) n’ibindi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi NCBA Bank ifatanyije na MTN Rwanda ndetse na Huawei bafashije abamotari 1500 bo muri Kigali bagizweho ingaruka n’ingamba zafashwe mu guhangana na Covid-19.

NCBA Bank Rwanda Plc na MTN Rwanda boroheje uburyo bwo kwishyura inguzanyo ya MoKash






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND