RFL
Kigali

Youri Djorkaeff wakiniye Paris Saint-Germain yasesekaye i Kigali muri gahunda ya Visit Rwanda – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/03/2020 11:18
0


Umufaransa w’imyaka 51 y’amavuko wamamaye mu makipe akomeye ku mu gabane w’i Burayi arimo Paris Saint-Germain, AS Monaco na Inter Milan, Youri Djorkaeff, yasesekaye mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu mu ruzinduko rw’iminsi ine agiye kuhagirira muri gahunda ya Visit Rwanda.



Iyi ni inshuro ya Kabiri Djorkaeff watwaranye igikombe cy’Isi n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa mu 1998 agarutse mu Rwanda, nyuma yuko yari yahageze bwa mbere mu mwaka ushize.

Uruzinduko rwa Youri Djorkaeff mu Rwanda ruri muri gahunda y’ubufatanye u Rwanda ruherutse kugirana n’ikipe ya  PSG yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, binyuze muri gahunda yaVisit Rwanda, aho abakiniye iyi kipe ndetse n’abayikinira kuri ubu bazajya basura u Rwanda kenshi.

Bimwe mu bikubiye mu ruzinduko rwa Djorkaeff rw’iminsi ine azamara mu Rwanda, harimo guhura n’abakinnyi bakiri bato bari mu mujyi wa Kigali, akazahura ndetse akanaganira n’abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abafana ba Paris Saint Germain, azakomereza kandi mu bice bitandukanye by’igihugu aho azasura ibyiza nyaburanga birutatse, harimo gusura Pariki y’Ibirunga, Pariki y’Akagera n’ahandi hatandukanye.

Agisesekara ku kibuga cy’indege Djorkaeff yishimiye kugaruka mu Rwanda ndetse anashimangirako yizeye kuzaganira n’abanyarwanda akabakundisha PSG.

Yagize ati” Ni igihugu cyiza gifite abaturage beza. Ni inshuro yanjye ya kabiri hano kuko nahageze bwa mbere mu Ukwakira mbonana na Perezida wanyu. Ubu nishimye ko nzabona umwanya wo gutembera hose nkabonana n’Abanyarwanda kandi ndizera ko bazakunda Paris Saint-Germain.”

Djorkaeff yavuze ko u Rwanda rwahisemo neza gukorana na PSG kandi ko impande zombie zizabyungukiramo.

Yagize ati”Ubufatanye buba bwiza mu gihe igihugu kibona ko umupira wacu ari mwiza,  kandi u Rwanda ni igihugu kigaragarira Isi yose, bahisemo ikipe nziza kuko PSG ifite ishusho ishobora kuzamura igihugu mu buryo bwose.”

Youri Djorkaef aje yiyongereye ku bindi bihangange byasuye u Rwanda mu mwaka ushize, akaba ari nawe wa mbere usuye u Rwanda mu mwaka wa 2020, akaba akurikiye Maria Sharapova wamamaye muri Tennis uherutse mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize.

Youri Raffi Djorkaeff w’imyaka 51, yakiniye ikipe y’igihugu y’Ubufaransa atwarana nayo ibikombe bitatu bikomeye birimo igikombe cy’Isi mu 1998, igikombe cy’Uburayi mu 2000 ndetse na , FIFA Confederations Cup mu 2001.

Yakiniye kandi amakipe arimo Grenoble, Strasbourg, Monaco, Paris Saint Germain, Inter Milan, Kaiserslauten, Bolton Wanderers, Blackburn Rovers na New York Red Bulls.


Saa Moya n'igice nibwo Djorkaeff yari asesekaye i Kanombe ku kibuga cy'indege


Djorkaeff yishimiye kugaruka mu Rwanda ku nshuro ya kabiri


Djorkaeff yavuze ko agiye gukundisha abanyarwanda PSG







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND