RFL
Kigali

Visit Rwanda – Abakinnyi ba Arsenal FC bogoshwe amasunzu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/01/2020 13:07
3


Nyuma yo gusura ahamurikirwa bimwe mu bigize umuco nyarwanda mu Mujyi wa Londres mu gihugu cy’u Bwongereza, abakinnyi ba Arsenal bayobowe na Pierre Emerick Aubameyang na Héctor Bellerín Moreno bahisemo kogoshwa amasunzu, ibi bikaza byubakira ku masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Arsenal muri gahunda ya Visit Rwanda.



U Rwanda rubinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, rufitanye amasezerano y’imikoranire n’ikipe y’ubukombe ku mugabane w’iburayi byumwihariko mu Bwongereza ya Arsenal , igamije kwamamaza ubukerarugendo bwarwo no kumurika bimwe mu bigize umuco nyarwanda,  guhera mu mwaka wa 2017.

Ni muri urwo rwego, abakinnyi batatu b’iyi kipe; Umunya-Gabon Pierre-Emerick Aubameyang, Umunya-Brésil David Luiz unaheruka mu Rwanda ndetse n’Umunya-Espagne Héctor Bellerín basuye aherekanirwa ibigize umuco nyarwanda i Londres basobanurirwa byinshi ku nyogosho izwi nk’ ‘’Amasunzu’’ yogoshwaga Abanyarwanda bo hambere.

Ubwo aba bakinnyi bahabwaga ikaze aha hogosherwa amasunzu bagiye bagaruka ku nyogosho zitandukanye buri umwe yagiye yiyogoshesha, banaganira ku buzima bwabo bataragera ku rwego bariho ubu, bavuga ko uko ubuzima bwhindutse ari nako n’uburyo biyogosheshaga nabwo bwahindutse, ariko bemeza ko buri wese agira umwogoshi we wihariye.

Nyuma yo gusobanurirwa byinshi ku nyogosho y’Amasunzu, Aubameyang na Héctor Bellerín bahisemo ko bogoshwa iyi nyogosho izwi ku Banyarwanda bo hambere.

Aba bakinnyi b’ikipe ya Arsenal bazagaragara bwa mbere mu nyogosho y’amasunzu  bwa mbere bari mu kibuga ku wa mbere w’icyumweru gitaha tariki 06 Mutarama 2019, ubwo Arsenal izaba ikina n’ikipe ya Leeds United mu irushanwa rya FA Cup.


Pierre Emerick Aubameyang na Hector Berlin bogoshwe amasunzu ya Kinyarwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Regis kalisa4 years ago
    Birashimishije cyane, arababereye, Umusaza aba yakoze akazi kose turamwemera cyane.
  • IradukundaE4 years ago
    biteye ishema nisheja nukuri kandi buriya umuco wacu nibyo ugere hose knd baraberewe cyane
  • nsengimana4 years ago
    kuki mutaberetse kwambara kinyarwanda. murwanda abakora muri miniitre.y' umuco nabo baje bambara kinyarwanda kuki twakwifuza ko abanyamahanga babyambara twe tutbikozwa!?





Inyarwanda BACKGROUND