Nyuma yo gusura ahamurikirwa bimwe mu bigize umuco nyarwanda mu Mujyi wa Londres mu gihugu cy’u Bwongereza, abakinnyi ba Arsenal bayobowe na Pierre Emerick Aubameyang na Héctor Bellerín Moreno bahisemo kogoshwa amasunzu, ibi bikaza byubakira ku masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Arsenal muri gahunda ya Visit Rwanda.
U
Rwanda rubinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, rufitanye
amasezerano y’imikoranire n’ikipe y’ubukombe ku mugabane w’iburayi byumwihariko
mu Bwongereza ya Arsenal , igamije kwamamaza ubukerarugendo bwarwo no kumurika
bimwe mu bigize umuco nyarwanda, guhera
mu mwaka wa 2017.
Ni
muri urwo rwego, abakinnyi batatu b’iyi kipe; Umunya-Gabon Pierre-Emerick
Aubameyang, Umunya-Brésil David Luiz unaheruka mu Rwanda ndetse
n’Umunya-Espagne Héctor Bellerín basuye aherekanirwa ibigize umuco nyarwanda i
Londres basobanurirwa byinshi ku nyogosho izwi nk’ ‘’Amasunzu’’ yogoshwaga Abanyarwanda bo hambere.
Ubwo
aba bakinnyi bahabwaga ikaze aha hogosherwa amasunzu bagiye bagaruka ku
nyogosho zitandukanye buri umwe yagiye yiyogoshesha, banaganira ku buzima bwabo
bataragera ku rwego bariho ubu, bavuga ko uko ubuzima bwhindutse ari nako n’uburyo
biyogosheshaga nabwo bwahindutse, ariko bemeza ko buri wese agira umwogoshi we
wihariye.
Nyuma
yo gusobanurirwa byinshi ku nyogosho y’Amasunzu, Aubameyang na Héctor Bellerín
bahisemo ko bogoshwa iyi nyogosho izwi ku Banyarwanda bo hambere.
Aba
bakinnyi b’ikipe ya Arsenal bazagaragara bwa mbere mu nyogosho y’amasunzu bwa mbere bari mu kibuga ku wa mbere w’icyumweru
gitaha tariki 06 Mutarama 2019, ubwo Arsenal izaba ikina n’ikipe ya Leeds
United mu irushanwa rya FA Cup.
TANGA IGITECYEREZO