RFL
Kigali

Ubwiyongere bw'ikoreshwa rya telefone mu Rwanda

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:30/12/2019 14:55
0


Itumanaho ni kimwe mu bintu ikiremwa muntu kitabaho kidafite. Abahanga bati 'ntabwo bishoboka ko utatanga ubutumwa, kabone n'iyo utavuga'. Kuva mu myaka ya 2005/2006 Abanyarwanda Bari batunze telefone Bari kuri 6.2%, hanyuma mu myaka ya 2010/2011 bagera kuri 45.2% hashingiwe ku mibare igaragazwa n' ikigo cy' Igihugu mbarurisha mibare (NISR).



Uretse no mu Rwanda, n' ahandi hos ku isi usanga abantu basa n'abahuje impamvu bakoresha cyangwa se batunze iki gikoresho cy'itumanaho; telefone. Akenshi usanga ari mu rwego rw'itumanaho; guhamagara, no kohererezanya ubutumwa bugufi (SMS), yewe hakiyongeraho n'ibindi iki gikoresho gishobora gukora ariko ntabwo aba ari yo yibanze nko gukoreshwa wumva radiyo, cyangwa se ukayimurikisha nk' isitimu.

Ahagana mu myaka ya 1990, byihariye mu mwaka wa 1992, niho hagaragazwa ko telefone zigezweho (zizwi nka: Smartphone, abandi bita 'touch') zatangiye gukorwa. Byihuse cyane habonetse inganda zitandukanye hanyuma zikajya zongerera ububasha izo telefone umwaka ku wundi. Ubwo zisakara mu biganza bya benshi ku isi, yewe n' i Rwanda zirahagera.

Mu bushakashatsi bwakozwe na statista.com, bugaragaza ko kuva mu mwaka wa 2000 kugeza mu mwaka wa 2018, abantu 100 mu mu batuye mu Rwanda bagiye biyongera mu gukoresha telefone baturutse kuri 0.49 (2000), bagera kuri 78.85 (2018).

Hagendewe no kubushakashatsi bwakozwe n' Ikigo cy'Igihugu mbarurishamibare (NISR) bagaragaza ko mu mwaka wa 2005/2006 by' ibuza ingo zari zitunze telefone imwe zageraga ku ijanisha rya 6.2%, imibare yaje kwiyongera ho 39% mu mwaya ya 2010/2011 bagera ku ijanisha rya 45.2%.

Iyo urebye ku bushakashatsi bwakoze na Banki y' Isi muri uyu mwaka turimo gusoza, bugaragaza ko abantu 100 bakoresha telefone bari ku rugero rwa 104.94 mu mwaka wa 2018, mu gihe bari ku kigero cya 0.94 mu mwaka wa 1994, nyuma gato y' uko hashyizwe ku isoko telefone zigezweho (smartphone).

Mu bigaragara, abantu ku isi hose bariyongera mu gutunga, ndetse no gukoresha ikoranabuhanga rya telefone. Gusobanukirwa uko ubwiyongere bw' ikoreshwa rya telefone buhagaze  mu Rwanda, byihariye muri uyu mwaka dusoza, turifashisha ubushakashatsi bwakozwe muri Nzeri, 2019 n' ikigo cy'Igihugu Ngenzura mikorere (RURA).

Iki kigo kigaragaza ko Abanyarwanda bakoresha umurongo wa MTN-RWANDA bagera kuri miliyoni 5,097,592. Mu gihe abakoresha Airtel-RWANDA basaga miliyoni 4,293,321, bose hamwe bakagera kuri miliyoni 9,390,913. Iyi mibare iboneka mu gice cya gatatu (3) cy' ubushakashatsi bw' iki kigo- bukorwa kane mu mwaka. Igice cya kabiri, abari babaruye bageraga kuri miliyoni 9,040,327. Ikinyuranyo cyangwa se impinduka yari 3.9% (hagati y' igice cya kabiri n' icya gatatu).

RURA kandi, igaragaza ko byiza 77.7 bakoresha telefone mu bantu 100 abatuye mu Rwanda. Byongeye kandi, iki kigo kigaragaza ko telefone mu Rwanda ikoreshwa mu ihana Hana ry' amakuru, mu koroshya uburyo bwo kubona ndetse no kubika amafaranga bizwi nka 'Mobile Banking', ndetse n' ibindi bitandukanye. 

Ubu, hatangijwe gahunda ishyizweho n' ikigo cy' itumanaho MTN-RWANDA, yo gutanga telefone zigezweho (smartphone) ku miryango ndetse n' abandi batazifite ahanini mu bice by' icyaro. Iyi ni gahunda MTN izafatanya na Minisiteri y' Ikoranabuhanga. 

Bamwe mu bamaze kwiyemeza gutanga izi telefone -za 'Mara phone' zikorerwa mu Rwanda- harimo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, watanze telefone 1,500; harimo umuyobozi wa MTN-RWANDA Mitwa Kaemba Ng’ambi watanze izigera ku 1,100; Hari n' ibindi bigo ndetse n' abantu ku giti cyabo bamaze gutanga izi telefone. 

Biteganyijwe ko abazabanza guhabwa izi telefone ari imiryango idafite telefone n' imwe. Hanyuma hakanarebwa uko murandasi (internet) yakongerwa mu gihugu hose. Iki, akaba Ari n'ikibazo kitabangamiye u Rwanda gusa, kuko Banki y'Isi igaragaza ko n'ubwo telefone ziyongera, ariko uburyo bwo kwegereza abaturage murandasi (internet) ntabwo buhagije. Nko mu mwaka wa 2017, Banki y'Isi igaragaza ko murandasi yari ku kigero cya 49.72.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND