RFL
Kigali

Simba SC yemeje umutoza Vandenbroeck nk’umusimbura wa Aussems wirukanwe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/12/2019 22:38
0


Umutoza ukomoka mu gihugu cy’ububiligi Sven Ludwig Vandenbroeck, wahoze atoza ikipe y’igihugu ya Zambia yagizwe umutoza mukuru w’ikipe ya Simba Sc yo muri Tanzania aho yasimbuye Patrick Aussems uherutse kwirukanwa, uyu mubiligi akaba yasabwe gutwara igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka w’imikino.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo Simba Sc yatangaje ko yamaze kumvikana na Sven Ludwig Vandenbroeck akaba ariwe ugiye kuyibera umutoza asimbuye Patric Aussems wirukanwe mu kwezi gushize azira kutumvikana n’ubuyobozi bwa Simba SC ndetse n’umusaruro muke iyi kipe yabonye mu mikino nyafurika.

Simba SC izwi ku izina rya Wekundu wa Msimbazi yatakarije icyizere umubiligi wayitozaga Patrick Aussems nyuma yo kwitwara nabi ku mukino wa CAF Champions league Simba SC yakinagamo na UD Songo yo muri Mozambique.

Simba SC ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Facebook yatangaje ko umubiligi Sven Ludwig Vandenbroeck w’imyaka 40 ariwe mutoza mushya w’iyi kipe ikunzwe cyane muri Tanzania.

Ubutumwa buragira buti” [Sven Ludwig] Vandenbroeck, umubiligi wahoze utoza ikipe y’igihugu ya Zambia niwe mutoza mushya w’ikipe ifite igikombe cya shampiyona muri Tanzania. Umutoza ukiri muto wegukanye igikombe cya Afurika ubwo yari umutoza w’ungirije mu ikipe y’igihugu ya Cameroon mu mwaka wa 2017.”

“Ikipe ifitiye icyizere Vandenbroeck, azadufasha kubona umusaruro mwiza kandi ubuyobozi bwamwijeje kumuha ibishoboka byose mu mirimo mishya”.

Vandenbroeck yatoje ikipe ya Niki Volos Football Club yo mu bugiriki mu mwaka wa 2014 ubwo umutoza mukuru yagendaga, akaba yaratoje Chipolopolo Stars ya Zambia mu mwaka wa 2018, akaba yarirukanwe ahamaze amezi umunani gusa ubwo yananirwaga guhesha ikipe ya Zambia tike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cyabereye mu misiri muri 2019.

Nk’umukinnyi Sven Ludwig Vandenbroeck yakiniye amakipe atandukanye arimo Mechelen, Roda JC, De Graafschap, Akratitos, Lierse, Vise and Lov-Ham.

Mu masezerano umutoza mushya wa Simba SC yahawe harimo gutwara igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka w’imikino.


Ludwig yabaye umutoza w'ungirije mu ikipe y'igihugu ya Cameroon yatwaye igikombe cya Afurika 2017



Ludwig agiye gutoza Simba SC ikunzwe cyane muri Tanzania


Kagere Meddie agiye gutozwa na Ludwig watwaye CAN 2017



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND